RFL
Kigali

Abakobwa bo muri Afurika begukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi, u Rwanda ruhanze amaso Miss Ingabire Grace

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/11/2021 19:03
0


Ubu amaso ahanzwe Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’isi unategerejwe kuba yatuma rubasha kwandika amateka, rukaba rwakwiyongera ku rutonde rw’ibihugu mbarwa by'ababashije guca aka gahigo muri Africa.



Imyaka ibaye mirongo 70 irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’isi ritangiye kubaho, akaba ari inshuro ya gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Abakobwa bo muri Afrika bamaze kwegukana iri kamba ni batanu gusa, muri bo batatu ni abo muri Afrika y'Epfo. Miss Grace Ingabire uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 aramutse aryegukanye yaba yanditse amateka akomeye.

Kuva tariki 18 Ukuboza 2021 Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace yatangiye urugendo mu irushanwa rya Nyampinga w’isi aho yashyikirijwe ibendera ry’igihugu anahabwa impanuro nk’umukobwa mwiza ugiye guhagararira abeza b’u Rwanda. Ni impanuro yahawe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyirukp n'Umuco, Bamporiki Edouard. Kuwa 19 Ukuboza 2021 ni bwo Ingabire Grace yafashe urugendo yerekeza muri Puerto Rico ku mugabane wa Amerika aho iri rushanwa riri kubera.

Mu gihe u Rwanda rukomeje guhatanira intsinzi muri aya marushanwa mpuzamahanga, INYARWANDA yabateguriye ubuzima bw’abakobwa begukanye ikamba rya Nyampinga w’isi bakomoka mu bihugu byo ku mugabane wa Africa. Icyakora twibanze hagati ya 2000 na 2019 ubwo iri rushanwa riheruka kuba, aho rimaze kwegukanwa n'Abanyafurikakazi 5 bakomoka mu bihugu 3 ari byo; Afrika y'Epfo, Nigeria na Misiri.

Miss Ingabire Grace ni we uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 aho yitezweho kurugeza ku intsinzi

Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria benshi bazi nka Darego ni we wambaye ikamba nyuma y'umwaka wa 2000 akomoka muri Afrika muri babiri bamaze guca aka gahigo. Agbani Darego yabonye izuba kuwa 22 Ukuboza 1982 muri Lagos, Nigeria. 

Ni umunyamideli n’umwamikazi w’ubwiza wambaye ikamba rya Nyampinga w’isi mu mwaka wa 2001. Avuka mu muryango w’abana umunani akaba uwa gatandatu. Yoherejwe kwiga aba mu kigo afite imyaka 10 mu gihe nyina umubyara yarimo ahangana n’ibibazo bya kanseri y’ibere yaje no kumuhitana. Nyuma y’imyaka ibiri Agbani yinjiye mu kigo aho yigaga abamo.

Darego ni we wabaye Miss World mu 2001 aba uwa kane ukomoka ku mugabane wa Africa n'uwa mbere ukomoka muri Nigeria

Darego yasobanuye ukuntu kubura umubyeyi byatumye anyura mu bihe bikomeye mu bwangavu bwe. Yinjiye mu bijyanye no kwerekana imideli, ibintu atari ashyigikiwemo na se yari asigaranye nk’umubyeyi umwe ari na ko akomeza kwiga amashuri yasoreje muri kaminuza ya Port Harcourt aho yize ibijyanye na siyansi ishingiye kuri mudasobwa n’imibare.

Ibijyanye no kwerekana imideli by’umwuga yaje kubigira umwuga aho yagiye ayerekana afashijwe na Naomi Campbell mu bihugu birimo Spain mu gace kazwi nka Barcelona. Nyuma yayimuritse no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Amaze kwegukana ikamba rya Nyampinga w’isi, umwuga we waje kwaguka atangira kugenda akorana na kompanyi zikomeye ku isi.

Yagiye kandi ayobora utunama nyempurampaka mu marushanwa y’ubwiza n'ayo kwerekana imideli arimo Nyampinga w’isi 2014, Nyampinga w'u Bwongereza, amarushanwa akomeye y’imideli mu gihugu cye cya Nigeria ya ‘Elite Model Look’ 2012 na 2014. Darego ni umushabitsi akaba afite kompanyi zinyuranye zicuruza imyenda n’ibindi bikoresho by’ubwiza.

Undi mukobwa waciye agahigo ko kwegukana aya marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi hagati ya 2000 na 2019 ubwo riheruka, ni Rolene Strauss wavutse kuwa 22 Mata 1992 mu gihugu cya Africa y'Epfo. Yambaye ikamba rya Nyampinga wa Africa y'Epfo mu mwaka wa 2014 aza no kwegukana ikamba rya Nyampinga w’isi muri uwo mwaka.

Yahise aba umukobwa wa gatatu ukomoka muri Africa y'Epfo wegukanye ikamba rya Nyampinga w’isi nyuma ya Peneloppe Anne Coelen waryambaye mu mwaka wa 1958 na Anneline Kriel waryambaye mu mwaka wa 1974. Strauss kuri ubu ayoboye umuryango udaharanira inyungu wa ‘The Strauss Fundation’. Yize amasomo ajyanye n’ubuvuzi muri kaminuza ya Free State dore ko n’ababyeyi be ari byo bize aho nyina ari umuforomokazi se akaba dogiteri.

Miss Roselene Strauss ni we uheruka kwambara ikamba rya Miss World mu bakomoka muri Africa aho yabaye uwa gatanu muri Afrika n'uwa gatatu mu bakomoka muri Africa y'Epfo

Strauss yashyingiranwe na D’Niel kuwa 06 Gashyantare 2016 nyuma y’imyaka ibiri bakundana baje kwibaruka umwana wabo wa mbere muri Mutarama 2017, banibaruka ubuheta muri Gashyantare 2020, bose bakaba ari abana b’abahungu.

Bwa mbere Strauss yinjira mu marushanwa y’ubwiza akanayegukuna yari afite imyaka 15. Icyo gihe hari mu 2007 akaba yari yitabiriye ibijyanye no kwerekana imideli. Yaje kwitabira amarushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’igihugu cya Africa y'Epfo mu mwaka wa 2011, asoreza mu bakobwa 5 bitwaye neza ariko ntiyabasha kuryegukana.

Nyuma y’imyaka 3 ni bwo yongeye gusubiramo aza kuryegukana, hari mu mwaka wa 2014. Byari byitezwe ko yagombaga guhagararira iki gihugu mu marushanwa akomeye arimo Nyampinga w’isi [Miss World] na Nyampinga w’isanzure [Miss Universe].

Ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w’isi mu 2014 mu murwa mukuru w'u Bwongereza, London ikibazo cya nyuma yabajijwe cyari  iki: “Ni iki gituma wumva waba Nyampinga w’isi ukurikira?" Strauss asubiza agira ati:”Nizera ko inkuru y’igitabo cyanjye isobanutse kurenza urupapuro rwacyo rubanza.”

Akomeza agira ati: ”Ntewe ishema no kuba umunyafurika y'Epfo, ncigatiye inararibonye y’igisonanuro cy'icyo ubumwe, kubahana no kubabarina ari cyo kandi iyo ni indangagaciro y’amarushanwa ya Nyampinga w’isi. Byaba ari iby’agaciro guhagararira umuryango w’icyizere cy’isi.”

Nyuma yo kwegukana ikamba byahise biha amahirwe Igisonga cya mbere cye Ziphozakhe Zokufa yo guhagararira igihugu muri Nyampinga w’isanzure [Miss Universe] Strauss. Kuva yakegukana ikamba yagiye azenguruka mu bihugu binyuranye mu gusohoza inshingano yahawe.

Mu mwaka wa 2018 yaciye agahigo ko kuba ariwe Nyampinga wa nyuma ya 2010 wari uhawe inshingano zikomeye zo kuba umwe mu bagize akanama nyempurampaka ka Nyampinga w’isi, hari mu mwaka wa 2018. 

U Rwanda ruhanze amaso Miss Ingabire Grace

Mu irushanwa rya Miss World 2021, Miss Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 ni e uhagarariye igihugu cy'u Rwanda. Aramutse yegukanye ikamba rya Nyampinga w'Isi, yaba abaye umukobwa wa gatandatu mu mateka ya Africa uciye aka gahigo nyuma ya batatu bo muri Africa y'Epfo babashije guca aka gahigo barimo Penelope Coelen waryegukanye mu 1958, Aneline Kriel wa 1974 na Rosele Strauss 2014, ndetse n'umunya-Nigeria waryegukanye mu 2001, na Antigonde Costanda wo muri Misiri waryegukanye mu 1954.

  

Antagonde Costanda wabaye umunyafurikakazi wa mbere wambaye ikamba rya Miss World, kuri ubu afite imyaka 87

Penelope Coelen wambaye ikamba rya Nyampinga w'isi mu mwaka 1958

Anneline Kriel wambaye ikamba rya Nyampinga w'isi mu mwaka wa 1974 


Miss Grace Ingabire (hagati) hamwe n'abakobwa bambitswe ikamba rya Miss World mu 2018 na 2019


U Rwanda ruhanze amaso Miss Grace Ingabire muri Miss World 2021


Miss Grace yashyizwe mu itsinda rya 13 hamwe na bagenzi be bo muri Ireland, Columbia, Curacao na Finland






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND