RFL
Kigali

MC Buryohe yanyomoje Fatakumavuta wavuze ko Phil Peter na M Irene baroze uyu munyamakuru mugenzi wabo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/11/2021 9:40
1


Umunyamakuru Fatakumavuta [umusesenguzi] uherutse kuvuga ko Mc Buryohe ngo yamubwiye ko Phil Peter na M.Irene bamurogesheje, yamutamaje avuga ko atigeze abimubwira ari ibyo yahimbye ashaka kumuteranya na Phill Peter na mugenzi we. MC Buryohe yavuze ko intandaro y'iki kinyoma ari ubusesenguzi bwakozwe na Fatakumavuta ku gitaramo cya Omah Lay.



Iyi showbiz Nyarwanda ibyayo ni birebire! Nta gihe hatumvika umwiryane, amashyari, ubugambanyi n'ibindi yaba mu bahanzi, abategura ibitaramo, abanyamakuru, mbese umuntu yavuga ko ibi bigaragara mu nguni zose zifite aho zihuriye n'imyidagaduro. Ibyinshi ni ibibera inyuma y'amarido ariko hari n'ibijya hanze. Muri iyi nkuru twifuje kugaruka ku bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga by'amarozi hagati y'abanyamakuru barimo Phill Peter, M Irene na Mc Buryohe bose bakorera Isibo TV.


Amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ni avuga ko Phill Peter na  M Irene bahuriye mu kiganiro The Choice cya Isibo TV ngo borogesheje Mc Buryohe umunyamakuru mugenzi wabo bakora kuri televiziyo imwe. Uwazanye aya makuru akanemeza ko yabibwiwe na nyiri ubwite ari we Mc Buryohe, ni umunyamakuru wa Flash FM na Flash TV umenyerewe ku izina rya Fatakumavuta [Sengabo Jean Bosco].


Fatakumavuta yatamajwe na Mc Buryohe avuga ko yamuhimbiye 

Fatakumavuta usanga atumirwa kuri za shene zitandukanye za Youtube nk'umusesenguzi akagaruka ku ngingo zinyuranye mu myidagaduro yo mu Rwanda. Iby'iyi nkuru y'amarozi bijya gutangira byasakajwe nawe mu kiganiro aherutse kugirana na 3D Tv RWANDA ikorera kuri Youtube. 

Mu gace gato k'iki kiganiro kakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga hari aho yagize ati: "Ibyo bintu by'uburozi iyo bivuzwe abantu benshi ntibabiha agaciro ariko uwo munsi natunguwe n'uko Buryohe ambwiye ngo Fatakumavuta kano kanya mfite ikibazo cy'uko iyo ngeze hano ku kazi ku Isibo ndacumbagira! Narenga kino gipangu cyacu nkaba muzima".

Yakomeje avuga ko yabajije Mc Buryohe niba ibyo avuga ari kuri maze ngo akomeza umubwira ati: "Urabizi n'ikindi, njyewe umuntu bita Phill Peter na M Irene bangiriyeyo barandogesheje".


Mc Buryohe 

Yakomeje agaragaza ukuntu abari muri showbiz ari indyarya ahereye ku byo M Irene yabajije Mc Buryohe n'uko yamusubije. Hari aho yagize ati "Ikibazo cya mbere yabanje kubwira M Irene ko uwo muntu atamuzi [Fatakumavuata], arangije aravuga ngo ndamuzi ngo ni uwo mu Gitega, ngo twarakuranye ngo nta n'umuntu umuzi kundusha ngo uriya se ngo simuzi arya ibishyimbo na capati kwa Mandela".

Yakomeje ashimangira ko aha kwa Mandela wacuruzaga ibishyimbo na capati ari ho Buryohe yaririye igihe kinini kurusha ibyo yigaburiye iwe mu rugo. Ibi byatumye tugirana ikiganiro kihariye na Mc Buryohe ngo tumenye niba koko Phill Peter na M Irene baramurogesheje. Imvugo ye yumvikanisha neza ko ibyo Fatakumavuta yavuze ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko yashimangiye ko ntabyo yamubwiye ahubwo ashaka kumuteranya.

Mu kiganiro Mc Buryohe yagiranye na InyaRwanda.com, hari aho yagize ati: "Yarabeshye, arabeshya cyane, ni bintu yahimbye arashaka kunteranya na ba Phill Peter". Yakomeje avuga uko yabyakiriye akibyumva ati: "Hari ukuntu umuntu avuga ibintu akumva birakurenze, nahise mwihorera abantu bamenye ko nyine Fatakumavuta abeshya ari ibintu yahimbye kugira ngo yivane mu isoni z'ukuntu namubwije ukuri".

Uku kuri avuga yabwiye Fatakumavuta, twifuje kumenya uko ari ko ngo tumenye n'intandaro ya byose, maze asubiza agira ati: "Nari namubwije ukuri kuko yari yantanzeho ubusesenguzi mu gitaramo cya Omah Lay butari bwo ngo ntabwo ndi Mc wagombaga gukora iriya show. Nanjye ndamubwira nti rero umuntu utarabasha gukora ubusesenguzi bw'iwe mu rugo n'ibyo akora ubundi wasesengura gute ibintu atanahagezeho, nta tike, ntabwo watumiwe, abura ibyo yireguza rero ahimba inkuru z'ubutumbafu."


Fatakumavuta ngo yarasesenguye avuga ko Mc Buryohe na Bianca batari bakwiye kuyobora igitaramo cya Omah Lay 

Iby'igitaramo cya Omah Lay, Mc Buryohe nabyo yavuze ko Fatakumavuta yari yabivuze kuri shene ya Youtube. 

Phill Peter washyizwe mu majwi na Fatakumavuta watangaje ko Mc Buryohe yamwibwiriye ko we na M Irene barogesheje Mc Buryohe, nawe yashyize aya mashusho yacicikanye y'uyu musesenguzi [Fatakumavuta] ku rukuta rwe rwa Instagram maze aramuseka cyane ati: "Mbega uburozi bwaba bwarapfuye ubusa wee (araseka) ngo aracumbagira?, nonese twe turi ababyinnyi cyangwa dukina Football? ahubwo twari kuroga umunwa niwo duhuriyeho yajya ahagera akadidimanga (yongeye akubita igitwenge). Icyakoze bitumye mbapostinga (nanose yongeye araseka) Cc: Youtube Channel #3Dtv @3dtv_rwanda".

Bruce Melodi aherutse kuvuga ko kumva ibyo Fatakumavuta avuga ari ukujonjora nko kurya ifi, mbese yagaragazaga ko mu byo avuga harimo ibizima n'ibindi bitari byo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sylidie2 years ago
    Nagatangaza fata umwishinz wayatamo!!!





Inyarwanda BACKGROUND