Leah Wambui, umunya kenya umaze kwamamara kubera igikorwa yakoze iwabo nyuma yo kubura amafaranga y’ishuri akaba arihagaritse akajya gusaba akazi ko kwakira abantu muri hotel (receptionist), yaje guhinduka rwiyemezamirimo ukomeye wubatse inzu nziza zigatangaza benshi.
Amaze kubona ako kazi, amafaranga make bamuhembaga yarayafashe atangira kujya ayabika atangira iduka rito ryacuruzaga ibinyobwa, kugeza ubwo yaje kugira igitekerezo cyo kujya kwaka inguzanyo muri banki akababwira ko bakorana bagakora umushinga wo kubaka amazu ariko akazabishyura nyuma abantu bamaze kuzimugurira. Ariko ngo ibyo byari bigoye kuko nta muntu n’umwe wamwumvaga cyangwa ngo ashyigikire igitekerezo cye, kuko bamwitaga umusazi.
Gusa ntiyacitse intege kugeza abonye banki imuha macye yarangiza kubaka inzu nkeya abantu bakazikunda bakazigura ku bwinshi, bigatuma noneho aho akomanze bamwumva.
Izi nzu zifite ibyumba 4, ibibuga by’abana, ibibuga bindi abakuru bakoreramo siporo hamwe na parikingi n’ibindi bintu by’ingenzi harimo pisine (swimming pool) , hamwe n’uruzitiro rw’amashanyarazi n’ubusitani bwiza kuri buri nzu.
Leah avuga ko ingorane zikomeye yahuye nazo
kugeza ubu ari inyungu nyinshi banki yishyuza abiteza imbere, gusa avuga ko
bitapfa kumuca intege. Uyu mukobwa kandi arakangurira abandi kurebera Afurika mu mahirwe menshi kuko Afurika ari ahantu hasobanuye byinshi
cyane, kuko hari ibikoresho by’ibanze byinshi byakifashishwa mu bintu byinshi byo guhanga
imirimo.
Iyi sosiyete y’imitungo itimukanwa yateye intambwe ishimishije igaragazwa n’ibihembo yagiye ihabwa, yanabaye iya kabiri mu cyiciro cya mbere cy’izamuka ry’imyubakire yo mu rwego rwo hejuru iteza imbere imiturire muri kenya.
Mu biganiro bitandukanye
uyu mukobwa yakoze kuko yakoze byinshi aho amariye kubaka izi nzu , yagiye avuga ko kuba rwiyemezamihigo ari ibintu bisaba kwihangana, kwiyemeza no
gukora cyane.
Iyi sosiyete kandi
yashyizeho amahirwe y’akazi ku bakozi bagera kuri 30 bemewe kuva yashingwa.
Leah umukobwa umaze kubaka ibigwi
Inzu Leah yubatse uko zimeze
TANGA IGITECYEREZO