Kigali

Yemerewe gushaka! Amagambo Juno Kizigenza yabwiwe na Ariel Wayz ku isabukuru y’amavuko ye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/11/2021 22:25
1


Juno Kizigenza wizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka umunyarwanda aba yemerewe gushaka, yahishuye amagambo yabwiwe na Ariel Wayz, asobanura neza impamvu ataririmbye mu gitaramo cya Omah Lay, anagenera ubutumwa abafana be bakomeje kumuba hafi.



Umuziki w’u Rwanda ukomeje kugenda waguka  mu nguni zose, ari nako ubyara abahanzi bashya kandi beza. Muri abo harimo Juno Kizigenza, umusore uherutse guhatanira ibihembo mu byiciro bikomeye bya Kiss Summer Awards birimo icy’indirimbo y’impeshyi nicy’umuhanzi mwiza.

Juno Kizigenza wizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 21 umunyarwanda aba yemerewe gushaka mu buryo bw’amategeko, yatangiye mu buryo bw’umwuga umuziki amaze kwandikiramo ibigwi bikomeye mu mwaka wa 2019 ashyira hanze indirimbo yitwa ‘Mpa Formulae’.

Mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA kuri uyu munsi w’isabukuru y’amavuko ye, yavuze ko uyu munsi yahisemo kuwizihiza ari kumwe na nyina umubyara kandi wishimira ibikorwa n’intambwe amaze gutera, agira ati:”None nasuye mukecuru, aterwa ishema cyane n’ukuntu nahatwitse, aba abona birenze.”Juno Kizigenza wizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 21

Akomeza asobanura uko yiyumva kuri uyu munsi we agira ati:”Nishimiye kuzuza iyi myaka kandi haracyari iyindi ‘y’amahiti’ imbere.” Juno Kizigenza kandi yagarutse ku mpamvu yatumye adatanga ibyishimo ku rubyiniro mu buryo bwagutse, mu gitaramo cyabaye kuwa 13 Ugushyingo 2021 cyari cyatumiwemo n’umuhanzi w’umunya Nigeria, Omah Lay cya Kigali Fiesta.

Juno ati:”Habayeho utubazo tujyanye n’igihe ariko nta kibazo n’ubundi haza n’ahandi henshi.” Aboneraho kugenera ubutumwa abafana be kuri uyu munsi agira ati:”Ndabashima cyane n’abari kunyifuriza isabukuru nziza bose.”

Asoza, Juno yagarutse ku butumwa yagenewe na Ariel Wayz benshi bemeza ko baba bari mu rukundo bashingiye kandi ku myitwarire yabo n’ubwo bo bahamya ko ari inshuti magara agira ati:”Yambwiye ngo isabukuru nziza nshuti yanjye magara.”Imyitwarire ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz ituma abantu bahora bemeza ko bari mu munyenga w'urukundo

Ubundi Juno Kizigenza yongera gushimangira ko nta kindi kiri hagati yabo bombi kindi kitari ubucuti, ahubwo ari uko abantu batabyemera agira ati:”Wayz ni inshuti yanjye magara niko kuri, ahubwo ni uko abantu batabyemera.”

Kuri ubu Juno Kizigenza ari mu bahanzi bahagaze neza kandi bamaze igihe gito bakiri na bato, aho kandi akomeza kugenda agaragaza ubuhanga mu bitaramo agenda agaragaramo no mu ndirimbo akora zikundwa n’abantu b’ingeri zose kubera ukuntu ziba zivanze  ubuzima busanzwe we yita ubw’umuhanda n’inkuru z’urukundo. Benshi babona aba bahanzi bamaze gukorana indirimbo zirenga imwe nk'abari mu munyenga w'urukundo

Ibyo Juno Kizigenza yatangaje ntibiri kure y’ibyo Ariel Wayz yashyize kuri instagram amwifuriza isabukuru y'amavuko, n’ubwo yongeyeho agatima kavuze urukundo.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzitaremwa3 years ago
    Ariko buriy abahanzi Bose bameze nkaba urwandarwacu music yuranda ibigezekure



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND