Kigali

APR FC yashimangiye ko ariyo mwami wa ruhago mu Rwanda nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/11/2021 15:07
1


APR FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w'abakeba bo mu Rwanda ibitego 2-1, yuzuza imikino itatu itsinda mukeba ndetse inashimangira imyaka ibiri imaze idatsindwa muri shampiyona y'u Rwanda.



Aya makipe ahora ahanganye yatangiye guhura mu mwaka wa 1995, APR aho amaze guhura inshuro 92 mu mikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa, akaba yakinaga umukino wa 93 mu mateka.

APR FC kugeza ubu imaze gutsinda imikino myinshi kuko yatsinze 41, naho Rayon Sports itsinda imikino 29 mu gihe banganyije imikino 23, APR FC ikaba yaratsinzemo ibitego 251 naho Rayon Sports yinjiza ibitego 121.

Rayon Sports ifite agahigo ko gutsinda uyu mukino ibitego byinshi aho imaze kuyitsinda inshuro 2 ibitego 5-2.

Umugande Devis Kasirye wakiniye Rayon Sports niwe ufite agahigo ko gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe.

APR FC XI: Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude, Karera Hassan, Ruboneka Bosco, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Bizimana Yannick

Rayon Sports XI: Hategekimana Bonheur, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Muvandimwe JMV, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Rharb Youssef, Essomba Onana, Steven Elumanga


Abafana ni benshi muri Stade ya Kigali, hafiyo gukubita ngo buzure, ku miryango yinjira haracyari benshi cyane bakeneye gukurikira umukino

KURIKIRA UKO UMUKINO WOSE WAGENZE

1' Umukino uratangiye, utangijwe na Rayon Sports aho Muhire Kevin ahereje umupira Muvandimwe uhise uwusubiza Clement

2' Mugisha Gilbert agerageje uburyo imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko umupira umubana muremure urarenga

3' Mugisha Gilbert aryamye mu kibuga, akaba akorewe ikosa na Nishimwe Blaise

5' APR FC itangiranye imbaraga isatira izamu rya Rayon Sports, Ombolenga azamukanye umupira yihuta cyane akaraga umupira imbere y'izamu, Niyigena awukuramo usanga Niyomugabo Claude ahagaze wenyine atera ishoti rikomeye umupira uca hejuru y'izamu

8' Ombolenga Fitina azamukanye umupira yihuta, awuhinduye imbere y'izamu Niyigena Clement awukuramo

10' Koruneri ya mbere ya APR FC ihererekanyijwe hagati ya Djabel na Kwitonda Alain ariko ntacyo ivuyemo kuko umupira ugiye hanze

12' Koruneri ya kabiri ya APR FC zose ziri kuboneka ku ruhande rwa Muvandimwe, Ombolenga ari kunyuraho

13' Kugeza magingo aya APR FC iri kurusha Rayon Sports gukina neza mu kibuga hagati ndetse no kurema uburyo bw'igitego

16' Rayon Sports iri kugerageza kwinjira mu mukino ishaka igitego gifungura amazamu


18' Goooooooallll! Rayon Sports ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Essomba Willy Onana uhawe umupira na Rharb Youssef, Onana arawufunga neza acenga umunyezamu Pierre ahita atera mu izamu afungura amazamu

20' APR FC igiye ku gitutu cyo kwishyura igitego itsinzwe hakiri kare

22' Essomba Onana ahushije uburyo bw'igitego cya kabiri ku ishoti ateye mu izamu nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa APR FC ariko atera agashoti gato

26' Rharb Youssef wa Rayon Sports aryamye hasi, ari kwitabwaho n'abaganga

28' Koruneri ya gatatu ya APR FC nyuma y'ishoti ritewe na Djabel bakawukuraho ukajya hanze, gusa ntacyo itanze

29' Rharb Youssef aryamye hasi ku ikosa rikozwe na Ombolenga Fitina

31' APR FC yarushije Rayon Sports guhererekanya umupira mu kibuga, iri gushaka aho yamenera kugira ngo yishyure igitego yatsinzwe

32' Nishimwe Blaise ateye ishoti ashaka gutungura umunyezamu Pierre ariko umupira ujya hanze

33' Coup Franc nziza ya APR FC ku ikosa rikorewe Kwitonda Alain muri metero 40, ariko Claude ayitera mu rukuta umupira ujya muri koruneri ya kane y'ingabo z'igihugu muri uyu mukino

35' Claude wa APR FC azamukanye neza umupira yihuta awuhereza Djabel awuteye Clement awukuramo


38' Goooooal! APR FC yishyuye igitego gitsinzwe na Manishimwe Djabel ku ikosa rikozwe na Nsengiyumva Isaac uhereje umupira abakinnyi ba APR FC mu rubuga rw'amahina


41' Gooooooal! APR FC ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Ruboneka Bosco ku mupira wari uturutse kwa Ombolenga Fitina, Bosco ahita atera ishoti rikomeye mu izamu, Bonheur ntiyamenya aho umupira umyuze

45' Coup Franc ya Rayon Sports itewe na Muhire Kevin, abakinnyi ba APR FC bawushyira muri Koruneri

45'+1' Umusifuzi Ruzindana yongeyeho umunota umwe

Koruneri ya Rayon Sports itewe na Muvandimwe, umunyezamu Pierre awukuramo, umusifuzi ahuha mu ifirimbi ko igice cya mbere kirangiye

Igice cya kabiri kiratangiye, gitangijwe na APR FC

46' Igice cya kabiri gitangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Muvandimwe JMV asohotse mu kibuga hinjiye Iranzi Jean Claude

48' Manishimwe Djabe agerageje uburyo bwo gutsinda igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye ateye ariko umupira ujya hanze

50' Muhire Kevin na Onana bakinanye neza bashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC ariko Claude ababera ibamba

51' Nsengiyumva Isaac ateye ishoti ashaka gutungura umunyezamu Pierre ariko abakinnyi ba APR baritambika bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga

55' Coup Franc ya APR FC ku ikosa Ndizeye Samuel akoreye Ruboneka

57' Muhire Kevin agerageje ishoti rirerire mu izamu rya APR FC ariko umupira ujya hejuru y'izamu

58' Umutoza Adil wa APR FC akoze impinduka ebyiri, Mugisha Gilbert ahaye umwanya Byiringiro Lague, Kwitonda Alain asimburwa na Nsanzimfura Keddy
60' Coup Franc ya Rayon Sports itewe na Blaise ariko umunyezamu Pierre arawufata arawukomeza

61' Impinduka zindi ku ruhande rwa Rayon Sports, Suleiman Sanogo yinjiye mu kibuga asimbuye Nishimwe Blaise

64' Steve Elumanga ahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira ahawe na Essombe Onana wari umaze gucenga abakinnyi ba APR FC ariko Elumanga awuteye ujya hanze

64' Impinduka ku ruhande rwa APR FC, Bizimana Yannick asimbuwe na Mugunga Yves

68' Coup Franc ya Rayon Sports ahagana muri koruneri y'iburyo, hakaba ibumoso ku ruhande rwa APR FC

69' Iranzi Jean Claude ateye umupira mwiza abakinnyi ba APR FC  barasimbuka bawukuramo usanga Muhire Kevin aho ahagaze ateye ishoti rikomeye umupira ujya hanze

71' Onana Leandre ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukorera ikosa  Djabel ariko ntabyemeranyeho n'umusifuzi

73' Coup Franc ya APR FC itewe na Keddy ariko umupira ujya hejuru y'izamu

74' Abafana ba Rayon Sports ntibemeranyije n'icyemezo cy'umusifuzi Nsoro ku ikosa rikorewe Youssef ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryabaye

76' Rharb Youssef acenze abakinnyi batatu ba APR FC atera ishoti mu izamu ariko umunyezamu Pierre arawufata

78' Rayon Sports yacuritse ikibuga muri iyi minota irashaka kwishyura

79' Impinduka ku ruhande rwa APR FC, Manishimwe Djabe ahaye umwanya Anicet

80' Iranzi Jean Claude ateye ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ku mupira ahawe na Youssef ariko, Iranzi ateye umuzinga umupira uca hejuru y'izamu gato

84' Coup Franc ya Rayon Sports itewe na Muhire Kevin ariko umupira awutera kure y'izamu

APR FC iri gukora amakosa menshi mu kibuga muri iyi minota ya nyuma

86' Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Claude Niyomugabo akoreye Mackenzie

88' Ndizeye Samuel akoreye ikosa Mugunga Yves mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi Nsoro avuga ko nta kosa ryabaye

90' Ikarita y'umuhondo ihawe Iranzi Jean Claude ku ikosa akoreye Anicet washakaga igitego cya gatatu, ni coup Franc ya APR FC

90'+3' Umusifuzi yongeyeho iminota itatu kugira ngo umukino urangire

Rayon Sports yacanye umuriro imbere y'izamu rya APR FC, itera amashoti ane mu izamu rya Pierre, amwe akurwamo n'amaguru y'abakinnyi birangira umupira ugiye hanze


Umukino waberaga kuri Stade ya Kigali, urangiye APR FC yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1, mu mukino w'abakeba bakomeye bo mu Rwanda.

APR FC ikomeje gushimangira imyaka itatu idatsindwa muri shampiyona y'u Rwanda ari nako yuzuza imikino itatu yikurikiranya itsinda Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anselme1 year ago
    Ntabafanabayikundaigira



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND