RFL
Kigali

Mo Salah: Umunyafurika rukumbi uhataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/11/2021 14:22
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 bazatoranywamo Indashyikirwa yahize abandi ku Isi uyu mwaka, hakaba hagaragaramo umukinnyi umwe ukomoka muri Afurika.



Umunya-Misiri ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, Mohamed Salah ni we munyafurika rukumbi uri mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi uyu mwaka, akaba agihanganiye n’abakinnyi b’ibihangange muri ruhago barimo Cristiano Ronaldo na Messi.

Mu mwaka ushize w’imikino, Salah yakinnye imikino 52 mu marushanwa atandukanye, haba muri Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu ya Misiri yakiniye umukino umwe gusa, yatsinze ibitego 33, birimo 31 yatsindiye Liverpool na bibiri yatsindiye Misiri.

Muri uyu mwaka w’imikino umaze amezi atatu utangiye, Salah niwe uyoboye abandi bakinnyi i Burayi gutsinda ibitego byinshi, aho amaze gutsinda 16 mu mikino 21 amaze gukina, birimo 11 byo muri Premier League na 5 byo muri UEFA Champions League.

Bivuze ko muri uyu mwaka w’imikino, byibura mu minota 112 Salah atsindamo igitego, mu gihe mu mwaka ushize byasabaga iminota 129 kugira ngo Salah atsinde igitego.

Salah ahanganiye igihembo n’abakinnyi batandukanye bakoze akazi gakomeye mu mwaka ushize w’imikino, barimo Gorginho wahesheje Chelsea UEFA Champions League na UEFA Super Cup ndetse akanafasha ikipe y’igihugu y’u Butaliyani kwegukana EURO 2020.

Hari kandi Karim Benzema wafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kwegukana irushanwa rya UEFA Nations League uyu mwaka.

Lionel Messi wafashije Argentine kwegukana Copa America 2021, ari nacyo gikombe cya mbere uyu mukinnyi yari ahesheje igihugu cye.

Cristaino Ronaldo nk’umukinnyi uhora wigaragaza i Burayi, nubwo nta gikombe yahesheje igihugu cye, yafashije amakipe yakiniye akayatsindira aho rukomeye nawe ari ku rutonde, gusa ntahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo.

ABAKINNYI 11 BAHATANIYE IGIHEMBO CY’UMUKINNYI MWIZA KU ISI CYA FIFA:

Karim Benzema – France – Real Madrid

Kevin De Bruyne – Belgium – Manchester City

Cristiano Ronaldo – Portugal – Manchester United

Erling Haaland - Norvege – Borussia Dortmund

Jorginho – Italy - Chelsea

N’Golo Kanté – France - Chelsea

Robert Lewandowski – Poland – Bayern Munich

Kylian Mbappé – France - PSG

Lionel Messi – Argentine - PSG

Neymar – Brazil - PSG

Mohamed Salah – Egypt - Liverpool

Abakinnyi 11 bazatoranywamo umukinnyi mwiza w'umwaka ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND