Tsindira igihembo cya Inyarwanda.com ku mukino wa APR FC na Rayon Sports

Imikino - 23/11/2021 10:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Tsindira igihembo cya Inyarwanda.com ku mukino wa APR FC na Rayon Sports

Inyarwanda.com yashyize igorora abakunzi ba siporo mu Rwanda ndetse n’abari hanze yarwo, aho Umunyamahirwe atsindira ibihembo bitandukanye nahuza n’ibiva mu mukino w’abakeba bo mu rw’Imisozi Igihumbi, uhuza APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

Uyu mukino uba uhanzwe amaso n’abanyarwanda benshi ndetse no mu karere hose, uratangira saa Cyenda z’umugoroba (15h00’) ukaza kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umunyamahirwe utanga abandi kuvuga umusaruro uva muri uyu mukino aratsindira ibihembo bishimishije Inyarwanda.com yabashyiriyeho binyuze muri Sports Room.

Gutsindira ibi bihembo, umufana cyangwa umukunzi wa siporo arasabwa kuvuga ikipe itsinda hagati ya Rayon Sports na APR FC ndetse ukanavuga umubare w’ibitego amakipe atsindana.

Biroroshye, ukimara kubona iyi nkuru urajya ahagenewe kwandikwa ibitekerezo (Comments) uvuge uko umukino uri burangire. Umufana arasabwa gukoresha amazina ari ku Irangamuntu ye. 

Iki gikorwa kirabera gusa ku rubuga rwa InyaRwanda.com ni ukuvuga ko ibitekerezo biri buhabwe agaciro ari ibiri butangwe munsi y'iyi nkuru (Ntabwo turi bubariremo ibyo ku mbuga nkoranyambaga zacu). Ejo kuwa Gatatu Saa Yine za mu gitondo ni bwo tuzatangaza uwegukanye intsinzi.

Kugerageza amahirwe yo gutsindira ibi bihembo, abafana cyangwa abakunzi ba siporo barashishikarizwa kubikora mbere ya saa cyenda zuzuye kuko ari bwo biza gufungwa, hagategerezwa iminota 90 y’umukino amakipe akisobanura.

Aya makipe agiye guhura nta n’imwe ifite ibibazo by’abakinnyi bafite imvune nshya, ndetse amakipe yombi ahagaze neza, aho mu mikino ibiri APR FC iheruka gukina muri shampiyona yayitsinze, naho Rayon Sports ikaba yaratsinze imikino ibiri, inganya umwe muri itatu imaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka.

Rayon Sports irarusha APR FC inota rimwe ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba ifite umukino w’ikirarane na Etincelles FC.

Tsindira igihembo cya Inyarwanda.com ku mukino wa APR FC na Rayon Sports


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...