RFL
Kigali

Ni izihe nyungu Miss Ingabire Grace yungukiye mu guhura na ba Nyampinga b’isi b’imyaka itandukanye uwa 2018 na 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/11/2021 23:15
0


Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, Nyampinga w’u Rwanda Ingabire Grace yagize amahirwe yo guhura na ba Nyampinga b’isi b’imyaka itandukanye, ndetse yerekana amarangamutima ye yagize yo guhura nabo bagahuza urugwiro.



Miss Ingabire Grace yitabiriye iri rushanwa nyuma y’uko umwaka waribanjirije nta munyarwanda waryitabiriye. Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie niwe wari kwitabira ariko ntibyakunda, kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye amarushanwa menshi y’ubwiza ku rwego rw’isi asubikwa.

Mu busanzwe uwabaye Miss Rwanda mubyo aba yemerewe nk’igihembo haba hanarimo guserukira igihugu mu irushanwa rya Miss World riba muri buri mpera z’umwaka.

Aya mahirwe yaciye Miss Nishimwe Naomie mu myanya y’intoki kuko icyorezo cya COVID-19 cyatumye iri rushanwa ryari kubera muri Thailand risubikwa.  Muri uyu mwaka wa 2021, icyorezo cya Covid-19 gisa nk’icyagenjeje make bityo irushanwa rya Miss World kimwe n’ayandi birasubukurwa.

Amwe yagiye aba hifashishijwe uburyo bw’iyakure (online), andi aba imbonankubone, harimo na Miss World igiye kubera muri Puerto Rico.

 Miss Ingabire Grace, Nyampinga w’u Rwanda 2021, niwe wagiye mu gihugu cya Puerto Rico guhagararira u Rwanda muri Miss World, rimwe mu marushanwa akomeye cyane ku isi y’ubwiza, ndetse binavugwa ko ari ryo rya mbere rikomeye muri ayo ane akomeye ku isi yose. Ibi bisobanuye ko iri rushanwa ryaba ari ryo rya mbere rikomeye kurusha andi marushanwa y’ubwiza ku isi yose.

Kugeza ubu iri rushanwa riri kubera muri Puerto Rico, rikaba riri kuba ku nshuro ya 70, aho rihurije hamwe abakobwa 116 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Umukobwa uzahiga abandi azasimbura umunya-Jamaica, Miss Toni-Ann Singh umaze imyaka 2 yambaye  ikamba rya Miss World (2019) kuko umwaka ushize ritabaye.

Guhura na Miss w’isi wa 2018 na Miss w’Isi wa 2019, Miss Ingabire Grace ni amahirwe akomeye kuko abitabiriye aya marushanwa hari ibyo batigeze bageraho, ndetse ntibitinyuke kurusha uko Miss Ingabire ari kubikora.

Miss Ingabire Grace na ba Nyampinga bose

Miss Ingabire Grace umaze kugaragaza ko azi kubana n’abandi neza si abo gusa bari kumwe kuko ni benshi yagiye agaragaza ko bishimanye, harimo nk’abo babana mu cyumba kimwe ndetse n‘abandi nka Nyampinga w’isi mu gihugu cya Cameroon.

Guhura n’aba ba Nyampinga mbere y’irushanwa kuko bihita byumvikana ko atavuyeyo amaramasa ahubwo baganiriye ku ibanga bakoresheje, kugira ngo abatuye isi babashe kubahitamo no gukomeza kugirirwa ikizere.

Ku wa 19 Ugushyingo 2021, ni bwo Miss Ingabire Grace yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Puerto Rico.

Nyampinga w'u Rwanda na Nyampinga w'Isi 2018 Vanessa

Ku kibuga cy’indege yaherekejwe na Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri.

Mbere y’uko ahaguruka, ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, Minisitiri Bamporiki yaramwakiriye amushyikiriza ibendera ry’Igihugu.

Miss Ingabire Grace yashimiye Bamporiki wamwakiriye akamuha impanuro zizamufasha mu butumwa yoherejwemo n'Igihugu. Asaba abanyarwanda kuzamushyigikira mu byiciro byose by'irushanwa.

Nyampinga w'u Rwanda na Nyampinga w'isi 2019 Toni-Ann

Uyu mukobwa yavuze ko kwakira ibendera ry'Igihugu byamweretse ko ashyigikiwe, kandi atagiye wenyine ahubwo ajyanye n’Igihugu.

Bamporiki yanditse kuri Twitter agira ati “Nyampinga w’u Rwanda wa 2021. Mwari w’umuco, ubwenge n’ubwiza nk’uko wabitorewe. U Rwanda ruguhaye umugisha kandi Rwandiye aho utumwe. Cyo seruka kandi uzaseruke nk’uwatojwe n’intore. Nk’uko wema umu, uzeme n’aho ugiye umwo. Gwiza ibigwi.”

Miss Ingabire Grace na ba Nyampinga batandukanye bafata agafoto








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND