Urubuga rwo gutega ku mikino rwa Gorilla Games rwazanye uburyo bwo gutega ku mikino ukaba watsindira tike yo kureba umukino wa shampiyona uzahuza Manchester United na Arsenal.
Binyuze
mu cyiswe “Indoto Campaign”, Gorilla Games yahaye abafana amahirwe yo kuzareba
umukino wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza bibereye kuri sitade ya
Arsenal 'Emirates Stadium.’ Uyu mukino uteganyijwe tariki 23 Mata 2022 ukabera
kuri sitade ya Arsenal aho aya makipe azaba ari mu mukino wo kwishyura. Abanyamahirwe
batatu bazabasha gutsinda mu buryo byushya bwo gutega bazareba uyu mukino
bicaye muri sitade.
Kubera
ko abakiriya benshi ba Gorilla Games ari abatega kuri Siporo, niyo mpamvu uru
rubuga rwazanye “Indoto Campaign” izajya ikoreshwa kubatega kuri Siporo gusa
ndetse ari naho hazava abanyamahirwe batatu berekeza mu Bwongereza.
"Indoto Campaign ni gahunda ijyanye na siporo, twashyiriyeho abakunzi bacu
mu buryo bwo kubazirikana kugira ngo tubaheshe amahirwe yo kuba bajya kuri
sitade ya Arsenal, ku mukino uzayihuza na Manchester United tariki 23 Mata 2022.”
“Uyu
mukino twawuhisemo kuko ari amakipe akunzwe cyane, afite abafana benshi mu
gihugu kandi n’iyo waba udafana ayo makipe wakishimira kugira ibi bihe mu buzima
bwa we."- Chris Gakwandi ushinzwe iyamamaza bikorwa no guhanga udushya muri
Gorilla games aganira ni Itangazamakuru.
Kugira
ngo ube muri batatu bazatsindira iyi tike, bisaba gutega ku mikino ya Siporo
irimo umupira w'amaguru, Basketball, Volleyball ndetse n'indi itandukanye.
Ikindi kandi nibura ugomba gutega amafaranga igihumbi cy'amanyarwanda kuzamura,
uko ubikora kenshi bikagufasha kuba waboneka mu bantu batatu bazajya gukabya
inzozi zabo mu Bwongereza.
Abanyamahirwe
bazatsinda, ubuyobozi bwa Gorilla Games buzabafasha kubashakira impapuro
z'urugendo, itike y'indege ndetse na hoteri bazabamo bageze mu Bwongereza. Icyo
umunyamahirwe asabwa nyuma yo gutsinda ni Pasiporo yonyine. Iyi gahunda
y'inzozi Campaign yatangiye tariki 11 Ugushyingo, ikazarangira umwaka utaha
tariki 31 Mutarama, hanyuma hakurikireho gushaka ibyangombwa by'abatsinze.
Mugisha
Emmanuel uzwi ku izina rya Kibonke umaze umwaka akorana na Gorilla Games, yashishikarije igitsina gore kigejeje imyaka yo gutega kwitabira ubu buryo
ndetse ko byazamushimisha mu banyamahirwe batatu habonetsemo umudamu watsinze. Mu
gihe hari impamvu yatuma uwatsinze atabasha kugenda, Gorilla Games izashaka
umusimbura we nabwo ikoresheje tombora.
Rigoga
Ruth, umunyamakuru wa RBA uzajyana n'aba banyamahirwe batatu, yasabye ko abantu
bakomeza gutega ndetse bakita ku mikino iba iri mu bice bitandukanye by'isi,
kandi ahamya ko abazabasha kwerekeza mu Bwongereza, inzozi zabo zizaba zibaye
impamo. Gorilla Games nirwo rubuga rwa mbere rwemewe n'amategeko yo gukorera mu
Rwanda ibijyanye no gutega, ku mikino y'amahirwe kuri murandasi (Internet)
rukaba rwaratangiye gukora mu 2019.
TANGA IGITECYEREZO