RFL
Kigali

Ibi ni ibintu by’umumaro kuri njye - Alliah Cool yahishuye ko yanyuzwe no gushyikiriza ibihembo abarimo Fire Boy agatakagirizwa na D’Banj banawukatanye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/11/2021 21:33
0


Alliah Cool yagaragaje ibyishimo bikomeye n’amarangamutima menshi nyuma y’uko agize amahirwe yo kugaragara ku rubyiniro mu birori byatangiwemo ibihembo bya AFRIMA, akabasha gushyikiriza ibihembo abarimo Fire Boy akanatakagizwa ku rubyiniro n’umunyabigwi D’Banj banawukatanye.



Mu minsi micye ishize, Alliah Cool aherutse guhagurutsa benshi mu byamamare nyarwanda aho bahuriye kuri Canal Olympia mu kumurika filime ivuga ku buzima bwe butoroshye yanyuzemo mbere y’uko ahirwa no gukina filime. Yongeye guca agahigo azamuka mu mbaga y’ibihumbi by’ibyamamare nyafurika mu birori byatangiwemo ibihembo bya AFRIMA anahabwa umwanya wo gushyikiriza ibihembo abarimo Fire Boy wegukanye icy’umuhanzi wakunzwe cyane n’abafana muri Africa.

Alliah agaragaza ibyishimo bye yanditse agira ati: ”Ejo hashize nahawe icyubahiro cyo gutanga ibihembo mu byiciro 4 bitandukanye muri AFRIMA 2021 ndi kumwe na Mr Macaroni, ibi ni ibintu by’umumaro kuri njye.” Alliah Cool uretse kuba yatanze ibihembo, yanagaragaye atemberana ku rubyiniro na D’Banj agenda amutakagiza, banafata n’umwanya bakata umuziki karahava.

D'Banj yawukatanye na Alliah Cool 

D'Banj yaratiye Alliah Cool ibyamamare byari byitabiriye AFRIMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND