RFL
Kigali

Umunyamakuru Jado Castar wakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri yajuriye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/11/2021 15:12
0


Umunyamakuru akaba na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball ‘FRVB’, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar uheruka gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo kwemera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, yajuririye umwanzuro w’Urukiko.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, ni bwo byamenyekanye ko Jado Castar yajuririye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy’imyaka 2 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano zatumye u Rwanda rusezererwa mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika mu bagore cyabereye mu Rwanda.

Tariki ya 13 Ukwakira 2021, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Jado Castar igifungo cy’imyaka 2 rumuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Castar usanzwe uzwi cyane mu itangazamakuru no mu mukino wa Volleyball, yiyemereye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano byatumye ikipe y’igihugu y’Abagore muri Volleyball isezererwa mu gikombe cya Afurika yari yakiriye izira gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil mu buryo butemewe.

Uyu mugabo watoje ikipe ya Kirehe Volleyball Club yatawe muri yombi tariki ya 20 Nzeri 2021 aho yari akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.

Ibi byaha byaje nyuma y’aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

Abo bakinnyi barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ariko ibyangombwa byabo byabaye ikibazo bituma u Rwanda rusezererwa mu gikombe cya Afurika.

Jado Castar asanzwe ari umunyamakuru wa siporo mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Radio B&B Umwezi FM. Yanabaye umutoza mu makipe atandukanye ya Volleyball mu Rwanda.


Jado Castar uheruka gukatirwa igifungo cy'imyaka ibiri yajuriye

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND