Platini P warahiriye ko binyuze mu mpano ye Africa igomba kuzavuga ikanaririmba ikinyarwanda AFRIMA ateye ishema u Rwanda aho yagiranye ibihe byiza na Producer&Dj w’umwihariko wa Sean Paul, Dj Moh Green kimwe na Mr P wo muri P Square anaseruka ku rubyiniro rumwe na Koffi Olomide.
Mu ijoro ryacyeye nibwo
hatanzwe ibihembo bya AFRIMA mu birori byabereye mu murwa mukuru wa Nigeria,
Lagos, byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu muziki wa Africa birimo Koffi
Olomide wahawe igihembo cy’umunyabigwi, akanasusurutsa k’urubyiniro rumwe n’umunyarwanda
Platini P ababyitabiriye.
N’ubwo bwose yaba Meddy
na Platini P batabashije kugira igihembo begukana, gusa ni intambwe ikomeye
umuziki nyarwanda wateye by’umwihariko ku ruhande rwa Platini P wabashije guseruka
ku rubyiniro, akaririmba indirimbo zinyuranye ze zirimo ‘Shumuleta’ indirimbo ya
mbere yakoze kuva yatangira gukorana n’ikompanyi ikomeje kumufasha kwagura
umuziki we yo muri Nigeria.
Akaba ari amwe mu mateka
akomeye muri iyi myaka umunyarwanda abashije kwandika, ikaba n’intambwe ikomeye
ku muziki nyarwanda muri rusange. Si ibyo gusa kuko Platini P yagiye akomeza
kugenda agirana ibihe byiza na bamwe mu banyamuziki bakomeye muri Africa, barimo
Peter Okoye uzwi nka Mr P bagaragaye baganira baseka nyuma y’ibirori.
Platini P, Alliah Cool na Mr P bagiranye ibihe byiza
Kimwe na Dj Moh Green
bagiranye ibihe byiza mbere gato y’umunsi nyirizina w’ibirori bya AFRIMA, uyu mugabo akaba ari
Umufaransa ariko ufite inkomoko muri Algeria, utunganyiriza umuziki akanawuvangira
abahanzi [Producer&Dj] bakomeye ku isi barimo Sean Paul, Wally B. Seck,
Runtown, Brick&Lace, La Synesia, n’abandi banyuranye.
Dj Moh Green ufite inyubako
muri Paris mu Bufaransa na Marrakesh muri Morrocco, ni icyamamare muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, Africa, Brazil aho yagiye atanga ibyishimo mu miziki ye
ivanze mu buryo bukundwa mu bitaramo bikomeye birenga 500.
Umuhanga mu gutunganya no kuvanga umuziki ufasha abahanzi bakomeye barimo Sean Paul; Dj Moh Green ari hamwe na Platini P
Ibi byamamare byose byagiye
bigaragara biri kumwe na Platini P, ibyamubonye aririmba byose bikaba ari
ishema rikomeye ku muziki nyarwanda; urugendo kandi rukomereje muri Sierra Leone
aho Platini P azahurira ku rubyiniro rumwe na Rema uherutse mu Rwanda kimwe na
Edddy Kenzo n’abandi.
Dj Moh Green wari wanitabiye ibirori byatangiwemo ibihembo bya AFRIMA, yagaragaje ko yishimiye uko Platini P yitwaye ku rubyiniro
Platini P yaserutse mu birori afite n'idarapo ry'u Rwanda yifuza ko abantu barumenya ndetse bakazajya bose bavuga ikinyarwanda
Producer na DJ Moh Green ni umwe mu ba mbere ku isi
Koffi Olomide yaserutse ku rubyiniro rumwe na Platini P anahabwa igihembo cy'umunyabigwi
Mr P uherutse kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 akaniyunga na Rude Boy, yagaragaye yishimiye ibiganiro yagiranaga na Platini P
Sean Paul, umunyabigwi mu muziki, umwe mu batunganyirizwa ibihangano na Dj Moh Green wishimiye cyane Platini P bahuriye muri AFRIMA
Dj Moh Green mu kazi akora neza ko gutunganya umuziki
TANGA IGITECYEREZO