RFL
Kigali

Impuha nizijure - Urukundo rwa Cyusa Ibrahim w'imyaka 32 na nyirasenge wa Miss Naomie “Jeanine Noach” w'imyaka 48 rugeze aharyoshye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/11/2021 15:21
1


Ku nshuro ya mbere Cyusa Ibrahim uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu by'umwuhariko mu njyana Gakondo, yahamije urukundo rwe na Jeanine Noach nyirasenge wa Naomi wabaye Miss Rwanda 2020. Cyusa Ibrahim w'imyaka 32 y'amavuko na Jeanine Noach w'imyaka 48 y'amavuko urukundo rufite ikibatsi gikongora!



Byari bimaze iminsi bivugwa ko Cyusa Ibrahim w'imyaka 32 y'amavuko ari mu rukundo na Jeanine Noach ufite imyaka 48. Nyuma y’uko aya makuru akwirakwiye, uyu muhanzi yabibajijweho niba koko baba bari mu rukundo abihakana yivuye inyuma. Ibi yabihakanye mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi Tv.


Bamaze iminsi binezeza ku kirwa cya Zanzibar 

Batangiye bamubaza niba yaba ari mu rukundo na Jeanine Noach bashingiye ku mashusho babonye bombi bari kumwe mu modoka uyu muhanzi agenda amuririmbira indirimbo ye yasabiyemo "amarebe ". Icyo gihe yavuze ko nta rukundo barimo ahubwo ari inshuti magara.


Bagiriye ibihe byiza ku kirwa 

Mu gihe cyari gishize bivugwa nta kintu na kimwe Cyusa yari yarigeze avuga kuri Jeanine Noach, ahubwo abantu byarabatunguye nyuma y’uko avuze ko nta bucuti bwihariye bafitanye, maze nyuma y'iminsi micye hagakwirakwira amafoto bombi bari kwinezeza ku kirwa cya Zanzibar.

Mu gambo cyusa amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagarm akayaherekeza ifoto yabo bombi, agaragaza ko urukundo barimo ari ikibatsi. Ni ubwa mbere avuze kuri uyu mukobwa amagambo nk’aya. Mu mitoma yuje inganzo mu kinyarwanda kimbitse yagize ati"Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. uw’imbabazi wa cyusa @jeanine_noach".


Aya magambo akomeye yuje imitoma igera ku ndiba y'umutima yayabwiye Jeanine nyuma nuko nawe amweretse imbamutima ze akabimurikira rubanda ku rukuta rwe rwa instagram. 


Yakoresheje igifaransa ariko tugiye kugerageza kubishyira mu kinyarwanda, yagize ati" bishobora gufata igihe kirekire kugira ngo ubone urukundo, ariko kuva urwacu rwavuka sinigeze ngirira ubwoba ahazaza". Iyi foto yaherekeje aya magambo ni nayo Cyusa yakoresheje.


Mu mitoma yateye Jeanine hari aho yamwise uwimbabazi we. Mbere y’aya magambo yabanje kuvuga ngo impuha ni zijurire maze asaba abantu kumureka akavuga imvaho. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Agasi2 years ago
    Umugore ukurusha imyaka 16 i Rwanda tuzajya tuvuga ko So yakubyariye ubusa mba ndoga umwami!





Inyarwanda BACKGROUND