Televiziyo ya Isibo Tv yatangaje ibyiciro 14 by’abahataniye ibihembo ‘The Choice Awards 2021’ bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri.
Byatangajwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21
Ugushyingo 2021, mu muhango wabereye kuri Isibo Tv wayobowe na Phil Peter
afatanyije na M Irene. Bari batumiye umunyamakuru Murenzi Emmanuel [Emmalito] uri muri komite
itegura ibi bihembo.
Binyuze mu kiganiro ‘The Choice’, Televiziyo Isibo Tv
yatangiye gutegura ibihembo ngaruka mwaka yise ‘The Choice Awards’ igamije
gushimira abahanzi, aba Producer, aba Dj n'abandi bagira uruhare mu iyaguka
ry’imyidagaduro mu Rwanda.
Ibihembo bya ‘The Choice Awards’ ni ngarukamwaka
bitegurwa n’ikipe ngari y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The Choice Live’,
kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo ‘Isibo TV’ ya Bruce Melodie.
Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u
Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda
rw’imyidagaduro.
Muri iki kiganiro, Emmalito uri muri komite itegura
ibi bihembo, yavuze ko ku nshuro ya mbere y’ibi bihembo byagenze neza ariko ko
icyiciro cya Dj cyatumye hari abavuga ko Dj Diallo ukorera Isibo Tv ari we
uzatwara igihembo.
Avuga ko imibare igaragaza ko ari we wari imbere mu
matora, bityo ko cyari kumubuza gutwara igihembo.
Byari byitezwe ko Dj Phil Peter ufite indirimbo nka ‘Amata’
yakoranye na Social Mula, ‘Bimpame’ yakoranye na Marina kandi zikunzwe, azaba
ari mu bahataniye ibi bihembo, ariko yavuze ko bidashoboka.
Muri uyu mwaka, Phil Peter yahatanye muri Kiss Summer
Awards, ndetse ahatanye muri Isango na Muzika Awards.
Yavuze ko kubera impamvu ze bwite yikuye muri ‘The
Choice Awards’. Ati “Ni yo mpamvu kubera impamvu zanjye njyewe nasabye ko ntazigera
nshyirwa muri ibi bihembo byo ku Isibo…”
Emmalito yavuze ko ibi bihembo bigenewe abakoze cyane.
Ko ntawe ukwiye gutekereza ko ari ibihembo by’abanyamakuru ba Isibo Tv.
Ibyiciro 14 nibyo bihataniye ibihembo bya ‘The Choice’. Icyiciro cy’umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu mahanga ‘Diaspora Awards’ cyakuwemo. Hanyuma icyiciro cya Tribute na Icon birahuzwa, havamo Icon Award.
Emmalito yavuze ko bakoze izi mpinduka bashingiye ku
masomo bakuye mu itangwa ry’ibi bihembo ku nshuro ya mbere.
Muri ibi bihembo hongewemo ibyiciro bine. Icyiciro cy’umuhangamideli
[Fashion Designer], icy’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana w’umwaka [Gospel
Artist of the year, icyiciro cy’umubyinnyi w’umwaka [Dancer of the year] ndetse
n’icyiciro cy’umukinnyi wakunzwe w’umwaka [Valuable Player].
Ibyiciro 14 bihataniye ibihembo ni Most Valuable
Player, Female Artist of the year, Male Artist of the year, Video Director of
the year, Video of the year, Icon Award na Influencer of the year.
Hari kandi Dj of the year, New Artist of the year,
Actress of the year, Actor of the year, Dance of the year, Fashion Designer of
the year ndetse na Gospel Artist of the year.
Mu matariki ya mbere y’Ukuboza 2021, abahanzi,
abanyamakuru, abafana bazahura na komite iri gutegura ibi bihembo basobanurirwe
uko biteye. Bizaba ari n’umwanya wo kubaza icyo buri wese atasobanukiwe muri
ibi bihembo.
Abafana bafite 30%, abanyamakuru 50% naho komite ifite
20%. Tariki 1 Mutarama 2022, ni bwo hazatangazwa abazaba bahatanye [Nominees]
muri ibi bihembo.
Mu ntangiriro za Mutarama 2022, hazatangizwa uburyo bwose bwo gutora [Voting] muri ibi bihembo. Ni mu gihe ibihembo bizatangwa tariki 29 Mutarama 2022.
Abegukanye ibihembo ‘The Choice 2020’:
Juno Kizigenza ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya wigaragaje mu 2020 ‘The Choice New Artist’.Umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close]
ni we wegukanye igihembo cy’uwaharaniye iterambere ry’umuziki ‘The Choice Icon
Award’.
Bruce Melodie ni we wegukanye igihembo cy’umugabo
w’umwaka wa 2020 ‘The Choice Male Artist of the year’.
Mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka w’umugore
‘The Choice Female Artist of the year’ Marina ni we wegukanye igihembo.
Benimana Ramadhan [Bamenya] ni we watwaye igihembo mu
cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime w’umwaka ‘The Choice Actor of the year’.
Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] muri filime
‘Umuturanyi’ yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umukinnyikazi wa filime mwiza
w’umwaka ‘The Choice Actress of year’.
Dj Miller witabye Imana muri Mata 2020, ni we
wegukanye igihembo cya The Choice Tribute Award.
Rocky Kimomo uzwi mu basobanura filime mu Rwanda ni we
wegukanye igihembo cya The Choice Influencer of the Year.
Dj Diallo usanzwe ari Dj kuri Televiziyo ya Isibo Tv
ni we wegukanye igihembo cy’umu-Dj w’umwaka The Choice Dj of the year.
Producer Bagenzi Bernard ni we wegukanye igihembo
cy’uwatunganyije neza amashusho y’indirimbo mu 2020 ‘The Choice Director of the
year’.
Umuhanzi Meddy ubarizwa muri Amerika ni we wegukanye
igihembo cy’umuhanzi ukorera umuziki hanze y’u Rwanda ‘The Choice Diaspora
Artist 2020’.
Nemeye Platini wo muri Label ya Kina Music ni we
wegukanye igihembo cy’umuhanzi ufite indirimbo y’amashusho meza y’umwaka ‘The
Choice Video of the year’.
Ibyiciro 14 bihataniye ibihembo 'The Choice 2021'
Abanyamakuru M Irene, Emmalito na Phil Peter batangaje
ibyiciro 14 bihataniye ibihembo ‘The Choice’
Phil Peter yatangaje ko kubera impamvu ze bwite yikuye
mu bihembo ‘The Choice’
TANGA IGITECYEREZO