Nikitake w’imyaka 19 ni we waraje abarimo Rema Namakulla mu gahinda atuma Platini P atabasha guhigura umuhigo yari yarahize wo kwegukana igihembo, atuma abakunzi b’umuziki nyarwanda babura ibyishimo, umunezero utaha muri Kenya.
Kuva
hatangazwa ko Platin P ari umwe mu bahataniye ibihembo bya AFRIMA 2021, yagiye yerekana
kenshi ko rwose azatuma abanyarwanda babasha kwishima nyamara siko byaraye
bigenze nyuma y'uko umuhigo yarahiriye wegukanwe n’umukobwa w’imyaka 19 ukomoka
mu gihugu cya Kenya.
INYARWANDA tukaba
twabateguriye incamake y’ubuzima bw’uyu mukobwa waraje abanya-Kenya mu munezero
naho abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko b’umuziki wa Platini P bakaba
bari kuririra mu myotsi dore ko uyu muhanzi yagaragazaga ko yifitiye icyizere. Kuwa 17 Ugushyingo 2021 ubwo yahagurukaga mu Rwanda yajyanye n’ikipe ngari irimo
Element na Dj Briane ngo bazamufashe kuzana iryo shimwe mu mahoro.
Nikake yiswe n’ababyeye Nikita Kering, ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Kenya. Amaze kwegukana ibihembo bya AFRIMA ubugira kabiri. Yatangiye kuririmba afite imyaka 3. Yegukanye icyiciro cy’umuhanzi mushya mwiza w’umwaka wa 2019 mu bihembo bya ‘Pulse Music Video Awards’.
Niwe muhanzikazi muto
wabashije guhatanira no kwegukana ibihembo byinshi muri Africa y’u Burasirazuba
wanabashije gusoza gahunda ya Mr Eazi y’Ubujyanama muri 2 ba mbere yitwa
emPawa100.
Yatangiye kwigarurira
imitima ya benshi mu mwaka wa 2011 ubwo yari afite imyaka 9 gusa ubwo yagaragaraga kuri televiziyo y’igihugu aririmba mu imurikwa rya Album ya Emmy Kosgei.
Nikita, mu bijyanye n’amashuri
yagiye agaragaza ubudahangarwa aho yize hose yaba muri Riara, Junior na Nairobi
Academy aho yanabashije kwitsindira agakomereza mu ishuri rya Brook House
International agasoza amashuri yisumbuye mu 2020.
Yamamaye mu ndirimo
zirimo nka Happy With You, Tragedy na Never Let You Down. Yatewe ishema no gusoza amashuri
yisumbuye kuko bitari byoroshye na cyane ko yari yarabuze amajyo agatsindwa
kubera umuziki ubundi agahomba ibitaramo kubera amasomo menshi.
Nikitake avuka kuri se
witwa Joseph Kering wize ibijyanye n’ingufu ari nabyo akoramo ubujyanama na
nyina witwa Anne Kering ukora mu kigo cy’ubwishingizi, akaba ari umwana wa kane
mu bana batanu.
Ababyeyi be bakaba aribo
bakomeje kugenda bamushyigikira muri byose yaba amashuri n’umuziki aho bagiye
bamwishyurira indirimbo zose yagiye akora yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.
Platini P ntiyabashije guhigura umuhigo yari yarahize wo kwegukana igihembo cya AFRIMA 2021
Nikitake umunyakenyakazi waraye akoze mu jisho abarimo Platini P na Rema Namakulla mu byiciro 2 yegukanye
Nikitake yegukanye ibyiciro 2 harimo icy'umuhanzi mwiza muri RnB na Soul yari ahatanyemo na Platini P ndetse n'icy'umuhanzikazi mwiza muri Africa y'Uburasirazuba
Aha yarimo agira icyo avuga nyuma yo kwegukana ibyiciro 2 byose
Rema Namakulla nawe ntiyabashije kurenga umutaru
TANGA IGITECYEREZO