Mu bihembo ngarukamwaka bya ‘Zikomo’ bihabwa abagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa ku mugabane wa Africa bitangirwa muri Lusaka Zambia mu ngeri zitandukanye z’imirimo, ababitegura bagaragaje ko bishimiye Israel Mbonyi, Dj Phil Peter na Bahavu Usanase Jeannette, muri uku kwezi.
Israel Mbonyi
yatoranijwe nk’umuhanzi w’ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana mwiza, Dj Phil
Peter atoranywa nk’umunyamakuru ukora w’imyidagaduro mwiza kimwe na Bahavu
Usanase Jeannette nk’umukinnyikazi mwiza
wa filimi w’ukwezi.
Rikaba ari ishimwe
ritangwa n’abategura Zikomo Awards nyuma
y’uko abafana baberetse ko bashima ibihangano cyangwa n’umuntu runaka uziko
akora neza mu byo akora birimo ubuhanzi, itangazamakuru, imideli, ibijyanye n’ubwiza,
n’ibindi byiciro binyuranye by’imirimo akaba yabandikira akababwira bashima
bakabimugaragariza.
Bashyira hanze ko
bashimye Israel Mbonyi ku ifoto bakoresheje yashyizwe kuri Instagram yabo
bongeyeho bati:”Kwishimira
imbaraga zo gukora cyane, kuri abo bakora ibintu byabo batuje kimwe n’ababishyira
hanze, mutera umuhate abandi, murabatoza kandi murakora mugakura ngo bibashe
kugerwaho. Zikomo Awards, Israel Mbonyi turakwishimira.”
Israel yashimwe nk'umuhanzi w'ukwezi n'abategura ibihembo mpuzamahanga bya 'Zikomo Awards'
Naho mu kwereka Bahavu Usanase Jeannette ko
bamwishimiye bagize bati:”Murakoze Bahavu Usanase Jeanette kutwibutsa
ibishoboka, biguteye umunezero, gushyira umuhate mukibasha kukuzanira umunezero
ukakinjiranamo umuhate wose utitaye ku ngaruka n’ubwoba, ahubwo ukabikora
ukabera ijisho benshi bifuza gukora nk’ibyo ukora.”
Bageze kuri Dj Phil Peter bagize bati:”Kwishimira
intwari zitagaragara, abo bashyira umuhate mu bikorwa by’ubumuntu kandi no
gufasha umuryango mugari.” Umwe mu bashyize ibitecyerezo kuri ubu butumwa ni umukinnyikazi
wa filimi Cyurimpundu Celine Orah wagaragaje ko Phil Peter abikwiye.
Agira ati:”Arabikwiriye ni umukozi wa nyawe.” N’abandi
bakomeje gutanga inyunganizi ku rubuga rwa Instagram rwa Zikomo Awards
bagaragaje ko yaba Israel Mbonyi, Dj Phil Peter na Bahavu bose babikwiye aba
bakaba biyongereye kuri Butera Knowless
na Shaddyboo nabo baherukaga gutoranywa mu kwezi gushize k’ukwakira.
Biteganijwe ko Zikomo Awards 2022 nk’uko
bigaragara ku rubuga rwa www.zikomoawards.com
bizatangira guhatanirwa mu mezi ya mbere y’umwaka utaha wa 2022 aho bijyanye n’ibyiciro
binyuranye, wakiyandikisha cyangwa ukandikisha uwo ufana unyuze ku mbuga
nkoranyambaga zabo.
Umukinnyikazi wa filimi, Celine uri mu bamaze gushyira inyunganizi ku butumwa buvuga kuri Phil Peter yemeje ko abikwiye kuko ari umukozi
Bahavu Jeannette ari mu bakinnyikazi ba filimi bafite izina rikomeye mu Rwanda akaba yaranatewe imboni n'abategura ibi bihembo
TANGA IGITECYEREZO