Ni mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena mu ijoro ry’uyu
wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, kitabiriwe na Minisitiri wa Siporo,
Munyangaju Aurore Mimosa.
Akigera ku rubyiniro yibwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki,
ababaza niba biteguye kubyinana nawe. Yaririmbye urutonde rw’indirimbo nyinshi,
ariko zose yaziririmbye mu buryo bwa ‘Semi Live’.
Uyu muhanzi yaririmbye mu gihe gito. Ariko kandi
ibyuma byabanje kugorana ku buryo hashize iminota irenga 30’ bikigeragezwa.
Yanyuzagamo agashima abafana be, akavuga ko anyurwa n’urukundo bamwereka.
Yagaragaje imbaraga nyinshi ku rubyiniro nk’izo yari
yitezweho. Indirimbo ze zizwi n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu bari
bakoraniye muri Kigali Arena.
Indirimbo ye yise ‘Soundgasm’ imaze amezi atanu
isohotse yayiteye ivana mu byicaro buri wese. Iri mu ndirimbo ze zamuhaye
umugati muri iki gihe.
Iyi ndirimbo yazamuye amarangamutima y’umunyarwandakazi
Linda Sharon amusanga ku rubyiniro barabyinana karahava. Uyu mukobwa yanyuze
benshi mu mbyino y’iyi ndirimbo, akomerwa amashyi na benshi anahoberana n’uyu
muhanzi.
Rema yaririmbaga avuga ko ari bwo igitaramo
kigitangira. Ndetse, byageze aho yikura ikote yari yambaye nyuma akuramo n’isengeri
yerekana ibituza.
Rema ni we wari umuhanzi Mukuru mu gitaramo cyasoje umukino
wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda.
Intsinzi yegukanwe n’ikipe ya Shyaka Olivieri [Team Shyaka] niyo yegukanye itsinzi ya Shampiyona ya Basketball wa "BK All-Star Game 2021" nyuma y’uko itsinze ikipe ya Ndizeye Ndayisaba Dieudonné [Team Ndayiziye] amanota 77 kuri 73.
Rema yafataga umwanya akicara ku rubyiniro akaruhuka, ubundi akagaruka ameze nk'intare inyotewe
Iki gitaramo Rema yagihuriyemo na Mike Kayihura,
Social Mula ndetse na Kivumbi King. Umuraperi Bull Dogg ntiyaririmbye nkuko byari byatangajwe.
Umuhanzi Mike Kayihura yageze ku rubyiniro ahera mu ndirimbo ye yise ‘Jalibu’ imaze amezi icyenda isohotse. Iri mu ndirimbo zizihira abanyabirori mu ngeri zinyuranye, ndetse yayiteye arikirizwa kuva mu munota wa mbere.
Mike Kayihura
Uyu muhanzi yakomereje mu ndirimbo ye yise ‘Zuba’, ariko abafana n’abakunzi b’umuziki bamukomera amashyi. Yasoreje ku ndirimbo ye igezweho muri iki yise ‘Zuba’.
Mbere y’uko ava ku rubyiniro, yahamagaye umuhanzi
Kivumbi King bafatanya kuririmba indirimbo yitwa ‘Sabrina’ yakuznwe n’urubyiruko
mu buryo bukomeye.
Mike Kayihura yavuye ku rubyiniro akorerwa mu ngata na
Dj Marnaud uzwi mu ndirimbo zitandukanye yafatanyijemo n’abahanzi batandukanye
n’ize bwite.
Social Mula yaserutse muri iki gitaramo ahera ku
ndirimbo ‘Bambe’ yakoranye na Papa Cyangwe yaririmbye mu buryo bwa Live
binogera benshi. Uyu muhanzi yakomereje ku ndirimbo ‘Umuturanyi’ yamuhaye igikundiro
cyihariye mu muziki we.
Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo ‘Yayobye’ n’izindi.
Mbere y’uko ava ku rubyiniro yabajije abafana be niba bakunda umuntu
ubatangura, maze ahamagaraga ku rubyiniro Dj Phil Peter baririmbana indirimbo ‘Amata’
iri mu zihariye impeshyi ya 2021. Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavugijwe saa yine z'ijoro.

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Divine Ikubor, wamamaye nka
Rema yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali
Rema yaririmbye mu gitaramo gisoza umukino wa
Basketball cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021

Rema yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga
indirimbo "Iron man" yakunzwe na Barack Obama

Mike Kayihura yigaragaje muri iki gitaramo nk’umuhanzi
ukora ku mitima y’inkumi

Rema yashimye abitabiriye igitaramo cye

Social Mula yashyihuje imbaraga y’abantu yitabiriye
igitaramo cya Rema i Kigali

Social Mula yaririmbye indirimbo zirimo izo yakoranye
na Papa Cyangwe

Social Mula yahamagaye ku rubyiniro Dj Phil Peter
bakoranye indirimbo ‘Amata’

Umuraperi Kivumbi yagaragaje ko yari akumbuye
urubyiniro


Umushyushyarugamba Mc Tino ni we wayoboye iki gitaramo

Abantu barenga ibihumbi bitatu bitabiriye igitaramo cya Rema i Kigali


MC Brian wayoboye iki gitaramo yari yambaye umwambaro umeze nk'uwo muri filime 'La Casa de Papel'
KANDA HANO UREBE UKO SOCIAL MULA YITWAYE MURI IKI GITARAMO
MIKE KAYIHURA YATANZE IBYISHIMO KURI BENSHI
UMURAPERI KIVUMBI NI WE WABIMBURIYE ABANDI
MESHACK YATUWE INTSINZI YA TEAM SHYAK
AMAFOTO: Kigalitoday
