Meshack Rwampungu wasigiwe ubumuga n’impanuka yatuwe intsinzi ya Team Shyaka anahabwa miliyoni 3 Frw-AMAFOTO

Imyidagaduro - 20/11/2021 9:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Meshack Rwampungu wasigiwe ubumuga n’impanuka yatuwe intsinzi ya Team Shyaka anahabwa miliyoni 3 Frw-AMAFOTO

Ikipe ya Shyaka Olivieri [Team Shyaka] niyo yegukanye itsinzi ya Shampiyona ya Basketball wa "BK All-Star Game 2021" nyuma y’uko itsinze ikipe ya Ndizeye Ndayisaba Dieudonné [Team Ndayiziye] amanota 77 kuri 73.

Ni mu mukino w’ishiraniro wabereye muri Kigali Arena, mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021. Witabiriwe n’abakinnyi uyu mukino, abiheye uyu mukino w’abasirimu n’abandi bari bategerejwe igitaramo cya Rema.

Nyuma y’uko buri kipe yakoraga uko ishoboye kugira ngo ihigike indi, byarangiye Team Shyaka ari yo yegukanye itsinzi. Yahembwe sheki ya miliyoni 1 Frw.

Aya mafaranga yayashyikirije Meshack Rwampungu wakiniraga ikipe ya KCB akaza gukora impanuka mu 2015 ubu akaba agendera mu kagare. Bavuze ko ari mu rwego rwo kumutera imbaraga no kumwerekana ko bazirikana ubuhangage bwe muri uyu mukino.

Hejuru y’ibyo, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba) ryamugeneye miliyoni 2 Frw mu rwego rwo kumufasha gukomeza ibikorwa by’iterambere yatangije birimo ‘Salon de Coifure’ yashinze n’ibindi.

Rwampungu Meshack ugendera mu kagare, yabwiye INYARWANDA, ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba abakinnyi bagenzi be bamutuye iyi ntsinzi. Avuga ko aya mafaranga yahawe agiye kuyifashisha mu kwagura ibikorwa bye.

Meshak Rwampungu yarokotse impanuka yahitanye abantu batanu mu 2015 imusigira ubumuga. Gusa, yanze guheranwa n'agahinda no kutagira icyo akora kimuteza imbere afungura ‘Salon de Coifure’ yo kogosha abana n’abakuru yise ‘The Big Machine Salon/Urban Look Salon’.

Meshak ni umwe mu bakomerekeye mu mpanuka yahitanye batanu barimo Guy Rutayisire bakinanaga mu ikipe ya KBC. Niwe wari umeze nabi cyane mu bari bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Tariki 01 Werurwe 2015 ku Kamonyi habereye impanuka ya Coaster itwaye abagenzi basanzwe higanjemo abakinnyi b’ikipe y’umupira w’intoki wa Basketball ya KBC, igongana na Fuso. Uretse batanu bitabye Imana ako kanya abandi barakomeretse cyane barimo na Meshak Rwampungu.

Ku itariki 04 Werurwe 2015 INYARWANDA yanditse inkuru yatabarizaga abakinnyi ba KBC bari bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka barimo Meshak ndetse na Mutebi Hamisi bakunze kwita Junior.

Nyuma y’impanuka, kimwe mu byihutirwaga gukorera Meshak harimo kumubaga umugongo (operation) ndetse no kumuvura ukuboko kwari kwagize ikibazo.

Kumubaga umugongo byo nyine byasabaga 3, 5000, 00 Frw. Biturutse ku nkuru zo kumutabariza harimo niyanditswe na INYARWANDA Meshak yagiye afashwa n’inshuti n’abavandimwe aravurwa, ava mu bitaro ku itariki Tariki 24 Mata 2015.


Ikipe ya Shyaka Olivier ni yo yegukanye intsinzi mu mukino w'intoranywa wa "BK All-Star Game"

Uyu mukino w’ishiraniro wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena

Team Shyaka yahembwe miliyoni 1 Frw iyashyikiriza Meshack Rwampungu mu rwego rwo kumushyigikira
 Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryahaye miliyoni 2 Frw Meshack yo kumufasha kwiteza imbere


Mechack usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Wheelchair Basketball, yabwiye INYARWANDA ko yishimiye uburyo bagenzi be bamuzirikanye

Thierry yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri ‘Slam Dunk’


Ndizeye yahize abandi mu gutera amanota atatu

Wari umukino w'ishiraniro, ku buryo byasabye iminota itanu y'inyongera


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...