Ni mu mukino w’ishiraniro wabereye muri Kigali Arena,
mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021. Witabiriwe n’abakinnyi
uyu mukino, abiheye uyu mukino w’abasirimu n’abandi bari bategerejwe igitaramo
cya Rema.
Nyuma y’uko buri kipe yakoraga uko ishoboye kugira ngo
ihigike indi, byarangiye Team Shyaka ari yo yegukanye itsinzi. Yahembwe sheki
ya miliyoni 1 Frw.
Aya mafaranga yayashyikirije Meshack Rwampungu wakiniraga
ikipe ya KCB akaza gukora impanuka mu 2015 ubu akaba agendera mu kagare.
Bavuze ko ari mu rwego rwo kumutera imbaraga no kumwerekana ko bazirikana
ubuhangage bwe muri uyu mukino.
Hejuru y’ibyo, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball
mu Rwanda (Ferwaba) ryamugeneye miliyoni 2 Frw mu
rwego rwo kumufasha gukomeza ibikorwa by’iterambere yatangije birimo ‘Salon de
Coifure’ yashinze n’ibindi.
Rwampungu Meshack ugendera mu kagare, yabwiye
INYARWANDA, ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba abakinnyi bagenzi be
bamutuye iyi ntsinzi. Avuga ko aya mafaranga yahawe agiye kuyifashisha mu
kwagura ibikorwa bye.
Meshak Rwampungu yarokotse impanuka yahitanye abantu
batanu mu 2015 imusigira ubumuga. Gusa, yanze guheranwa n'agahinda no kutagira
icyo akora kimuteza imbere afungura ‘Salon de Coifure’ yo kogosha abana
n’abakuru yise ‘The Big Machine Salon/Urban Look Salon’.
Meshak ni umwe mu bakomerekeye mu mpanuka
yahitanye batanu barimo Guy Rutayisire bakinanaga mu ikipe ya KBC. Niwe wari
umeze nabi cyane mu bari bakomerekeye muri iyi mpanuka.
Tariki 01 Werurwe 2015 ku Kamonyi habereye impanuka ya
Coaster itwaye abagenzi basanzwe higanjemo abakinnyi b’ikipe y’umupira w’intoki
wa Basketball ya KBC, igongana na Fuso. Uretse batanu bitabye Imana ako kanya
abandi barakomeretse cyane barimo na Meshak Rwampungu.
Ku itariki 04 Werurwe 2015 INYARWANDA yanditse inkuru yatabarizaga abakinnyi ba KBC bari bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka barimo Meshak ndetse na Mutebi Hamisi bakunze kwita Junior.
Nyuma y’impanuka, kimwe mu byihutirwaga gukorera
Meshak harimo kumubaga umugongo (operation) ndetse no kumuvura ukuboko kwari
kwagize ikibazo.
Kumubaga umugongo byo nyine byasabaga 3, 5000, 00 Frw.
Biturutse ku nkuru zo kumutabariza harimo niyanditswe na INYARWANDA Meshak
yagiye afashwa n’inshuti n’abavandimwe aravurwa, ava mu bitaro ku itariki
Tariki 24 Mata 2015.
Ikipe ya Shyaka Olivier ni yo yegukanye intsinzi mu mukino w'intoranywa wa "BK All-Star Game"
Uyu mukino w’ishiraniro wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena
Team Shyaka yahembwe miliyoni 1 Frw iyashyikiriza Meshack Rwampungu mu rwego rwo kumushyigikira
Mechack usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu
y’umukino wa Wheelchair Basketball, yabwiye INYARWANDA ko yishimiye uburyo
bagenzi be bamuzirikanye
Ndizeye yahize abandi mu gutera amanota atatu
