Uyu muhanzi yaririmbye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021
muri Kigali Arena, mbere y’umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball
aho Team Shyaka icakirana na Team Ndizeye.
Uyu mukino wabanjirijwe n’umukino w’abato bakina ari 3
(3x3), uwa Wheelchair ndetse n’uwa Slum Dunk.
Mbere y’uko amakipe yombi acakirana, umuraperi Kivumbi
King yahawe umwanya aririmba indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, ari nako abantu
binjiraga muri Kigali Arena kugira ngo bihere ijisho uyu mukino.
Uyu muhanzi uherutse gusohora Album yise ‘DID’ yaririmbye
indirimbo nka ‘Hejuru’, ‘Kabisa’ n’izindi yaririmbye afatanya n’abafana be n’abakunzi
b’umuziki.
Biteganyijwe ko igihembo cyagombaga kuzahabwa ikipe
imwe muri iyi itsinda, gihabwa Rwampungu Meshack wakiniraga ikipe ya KCB akaza
gukora impanuka ikomeye mu 2015, bigatuma agendera mu kagare.
Uyu mugabo ari muri Kigali Arena, aho ari kwihera ijisho uyu mukino. Abakapiteni b’aya makipe nibo bifuje ko igihembo ariwe gihabwa.
Uretse Kivumbi wabimburiye abandi bahanzi, biteganyijwe ko muri iki gitaramo haririmba Social Mula, Mike Kayihura, Dj Marnaud na Bull Dogg.
Iki gitaramo cyatumiwemo umuhanzi w’umunya-Nigeria Rema. Ejo ku wa gatanu yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko yiteguye gukorera amateka muri Kigali Arena.
Kugeza ubu, Ndizeye yahize abandi mu gutsinda amanota atatu. Nkundwa Thierry yabaye uwa mbere muri Slum Dunk. Buri umwe arahembwa ibihumbi 500 Frw.
Team Shyaka
Team Ndizeye

Kivumbi yabimburiye abandi bahanzi mu kuririmba mu
gusoza umukino BK All Star-Game

Kivumbi yaririmbaga asaba abafana be n’abakunzi b’umuziki
gufatanya nawe muri iki gitaramo
Kivumbi yaririmbye abafana bakomeza kwiyongera muri
Kigali Arena umunota ku wundi
Iyi mikino ya Bk All Star Game yaherukaga kuba mu
mwaka w’ 2019
Uyu muhanzi yaririmbye acurangirwa n’itsinda ry’abacuranzi
rya Target Band
KANDA HANO UREBE UKO KIVUMBI YARIRIMBYE MU MIKINO YA BASKETBALL
