Mu masaha y’umugoroba ni bwo Nyampinga w’u
Rwanda, Ingabire Grace yerekeje ku kibuga cy’indege cya Kanombe aherekejwe n’abarimo
Nyaminga Nimwiza Meghan, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane aho yafatiye
indege imwerekeza muri Puerto Rico ahagiye kubera amarushanwa y’ubwiza ya
Nyaminga w’isi.
Aya marushanwa Ingabire Grace agiyemo nk’umukobwa w’ubwiza uhagarariye abandi beza b’u Rwanda, azabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Perezida Joe Biden. Agiyeyo nyuma yo guhabwa impanuro kuwa 18 Ugushyingo 2021 n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Eduard wamusabye kuhagararira neza u Rwanda.
Nyuma rero y'uko Grace Ingabire afashe rutema ikirere yerecyeza muri aya marushanwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana yafashe umwanya amwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo atangiye anamusezeranya ubufasha.
Akoresheje amagambo y’icyongereza yagize ati:"Godspeed @MissRwanda I will be rooting for
your success in the competition for #MissWorld." Mu Kinyarwanda akaba yagize
ati:"Amahirwe masa mu rugendo mutangiye Nyampinga w’u Rwanda nzababa hafi ku bw’intsinzi
yanyu mu marushanwa ya Nyampinga w’isi."
Ambasaderi Mathilde
Mukantabana atangaje ibi mu gihe amarushanwa arimbanije aho abakobwa bazahagararira
ibihugu byabo bari kugana ahagiye kubera irushanwa rya Nyampinga w’isi.

Miss Grace Ingabire witabiriye amarushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'isi

Minisitiri Bamporiki Eduard yabanje guha impanuro Miss Ingabire Grace mbere y'uko yerecyeza muri Puerto Rico ahagiye kubera amarushanwa y'ubwiza

Ambasaderi Mathilde Mukantabana yakiriye mu minsi ishize abarimo Miss Meghan uri mu bategura Miss Rwanda ubwo baheruka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
Ubutumwa bwa Ambasaderi Mukantabana bwanyuze abategura irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda

Miss Grace yagiye guhagararira u Rwanda muri Miss World
