RFL
Kigali

Ni muntu ki ku myaka 23 urusha amafaranga Cristiano na Messi muri ruhago?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/11/2021 17:08
0


Nta gihe kirekire kirashira izina Faiq Bolkiah ritazwi cyane mu mupira w’amaguru ndetse ritari rinazwi na benshi ritumbagiye kubera ifaranga, kugeza ubwo Isi yose imenye ko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko ikofi ye ibyimbye kurusha iya Cristiano na Messi ndetse n’iyundi mukinnyi wese wa ruhago ku Isi, Faiq ni muntu ki?



Ku myaka 23, Faiq Bolkiah wavukiye i Los Angeles muri Leta ya California muri Amerika yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi w’umupira w’amaguru ukize kurusha abandi ku Isi, nubwo ubukire afite atigeze abuvunikira nk’abandi bakinnyi bakomeye ku Isi barimo Cristiano na Messi.

Tariki ya 09 Gicurasi 1998, mu bwami bwa Brunei hatashye impundu ubwo igikomangoma Jefri Bolkiah na Pengiran Norhayati bibarukaga umwana w’umuhungu, bamuha izina rya Faiq Bolkiah waje kuvamo umukinnyi w’umupira w’amaguru, ibintu byari bishya mu bwami bwa Brunei.

Faiq wavukiye muri Amerika, amashuri ye yayigiye mu Bwongereza ku kigo cya Bradfield College, aho yabonye n’amahirwe yo gutangira kugerageza gukina umupira w’amaguru yakuze akunda ndetse anawufiteho inzozi nyinshi nubwo mu muryango we ntacyo wari ubuze.

Faiq yatangiriye umwuga wo guconga ruhago mu ikipe y’abato ba AFC Newbury, nyuma yaje gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ishuri ry’abato rizwi cyane rya Southampton mu 2009.

Ntabwo yaje kubona amasezerano y’igihe kirekire bituma ajya mu igeragezwa muri Arsenal muri 2013, akinira Gunners mu gikombe Lion City Cup mu 2013, icyo gihe Faiq yagiye ku rutonde rw’abatsinze igitego byinshi muri iri rushanwa bari bahanganye n’urubyiruko rwo muri Singapore.

Chelsea yamenye ko byoroshye gusinyisha uyu mukinnyi, imuha amasezerano y’imyaka ibiri muri 2014, ariko aza kuyisohokamo mu Ukuboza 2015, asinyira Leicester amasezerano y’imyaka itatu.

Nubwo atakinnye umukino mu babigize umwuga mu Bwongereza, Faiq yakiniye imikino mpuzamahanga igihugu cya Brunei inshuro esheshatu, ayitsindira igitego kimwe.

Uyu yabaye na kapiteni w’iki gihugu mu gikombe cya Aceh World Solidarity Tsunami mu 2017.

Kubera ko yavukiye i Los Angeles, yashoboraga gukinira Amerika ariko yabaye indahemuka ku muryango we kandi akomeza kuba hafi y’igihugu cye.

Uretse kuba akunda umupira w’amaguru ndetse akaba yaranagerageje amahirwe mu makipe akomeye, Faiq avuka mu muryango w’ubwami bwa Brunei, igihugu giherereye ku mugabane wa Asia, Se umubyara, Jefri Bolkiah, umuvandimwe w’umuherwe ucuruza amavuta, ariyo mpamvu Faiq ari umwe mu bagize umuryango wabo w’abaherwe, byanagize uyu mukinnyi ukiri muto umuherwe ku myaka 23.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati ndetse ushobora no gukina aca ku mpande ni umwe mu bazungura b’umutungo wa Hassanal Bolkiah utunze miliyari zirenga 13 z’amapawundi, ndetse uyu mukinnyi ubwe abarirwa mu mutungo wa miliyari 20 z’amadolari ya Amerika.

Ibi byatumye Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bazwiho kuba aribo bakinnyi b’umupira w’amaguru bari batunze akayabo, bajya munsi ya Bolkiah wahise aba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukize kurusha abandi ku Isi nubwo umutungo afite atawukuye muri ruhago nkabo.

Magingo aya uyu mukinnyi ukize kurusha abandi ku Isi akinira ikipe ya Maritimo yo muri Portugal.

Faiq yagerageje amahirwe muri Chelsea ariko biranga

Faiq yakiniye Leicester City yo mu Bwongereza

Faiq niwe mukinnyi wa ruhago ukize kurusha abandi ku Isi

Faiq avuka mu muryango wo mu bwami bwa Brunei

Faiq yabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Brunei





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND