RFL
Kigali

Akize kurusha Cristiano na Messi: Ku myaka 23 Faiq ni we mukinnyi utunze amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/11/2021 10:53
1


Kuvukira heza bishobora gutuma uba umunyabigwi bitagendeye ku myaka ufite cyangwa igihagararo, nk'uko byagendekeye umusore ukiri muto ukinira ikipe ya Maritimo yo muri Portugal, Faiq Bolkiah kuri ubu uri ku mwanya wa mbere mu bakinnyi batunze amafaranga menshi ku Isi akesha mwishywa we wo mu bwami bwa Brunei.



Faiq Bolkiah w’imyaka 23 y’amavuko, wakiniye Chelsea yo mu Bwongereza, akagerageza amahirwe muri Leicester City ariko bikanga akerekeza muri Maritimo yo muri Portugal, arusha amafaranga abanyabigwi muri ruhago barimo Cristiano na Messi, akaba ari ku mwanya wa mbere mu bakinnyi batunze akayabo ku Isi.

Uyu musore ukina aca ku mpande ni umwe mu bazungura b’umutungo wa Hassanal Bolkiah(uri ku ntebe y'ubwami bwa Brunei) utunze miliyari zirenga 13 z’amapawundi.

Ibi byatumye Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bazwiho kuba ari bo bakinnyi b’umupira w’amaguru bari batunze akayabo, bajya munsi ya Bolkiah wahise aba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukize kurusha abandi ku Isi nubwo umutungo afite atawukuye muri ruhago nkabo.

Se umubyara, Jefri Bolkiah, umuvandimwe w’umuherwe ucuruza amavuta, ariyo mpamvu Faiq ari umwe mu bagize umuryango wabo w’abaherwe byanagize uyu mukinnyi ukiri muto umuherwe ku myaka 23.

Faiq yazamukiye mu ikipe y’abato ba AFC Newbury, nyuma yaje gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ishuri ry’abato rizwi cyane rya Southampton mu 2009.

Ntabwo yaje kubona amasezerano y’igihe kirekire bituma ajya mu igeragezwa muri Arsenal muri 2013, akinira Gunners mu gikombe Lion City Cup mu 2013, icyo gihe Faiq yagiye ku rutonde rw’abatsinze igitego byinshi muri iri rushanwa bari bahanganye n’urubyiruko rwo muri Singapore.

Chelsea yamenye ko byoroshye gusinyisha uyu mukinnyi, imuha amasezerano y’imyaka ibiri muri 2014, ariko aza kuyisohokamo mu Ukuboza 2015, asinyira Leicester amasezerano y’imyaka itatu.

Nubwo atakinnye umukino mu babigize umwuga mu Bwongereza, Faiq yakiniye imikino mpuzamahanga igihugu cya Brunei inshuro esheshatu, ayitsindira igitego kimwe.

Uyu yabaye na kapiteni w’iki gihugu mu gikombe cya Aceh World Solidarity Tsunami mu 2017.

Kubera ko yavukiye i Los Angeles, yashoboraga gukinira Amerika ariko yabaye indahemuka ku muryango we kandi akomeza kuba hafi y’igihugu cye.

Nubwo umuryango w’uyu mukinnyi ufite byose, yanze gutatira umupira w’amaguru nka kimwe mu bimushimisha, yemera kuzenguruka mu bihugu bitandukanye agerageza amahirwe y’aho yamenera ngo abe icyamamare.

Ubwo uyu musore yari afite imyaka 7, umuryango watumiye umunyabigwi muri muzika ku Isi, Micheal Jackson mu kirori cy’isabukuru ya se. Magingo aya, Faiq Bolkiah w’imyaka 23 y’amavuko niwe mukinnyi w’umupira w’amaguru ukize kurusha abandi ku Isi.

Faiq yagerageje amahirwe muri Chelsea ariko biranga ayivamo

Faiq yakiniye Leicester City yo mu Bwongereza

Faiq yabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu cye


Faiq anyura mu mujyi iwabo arinzwe cyane

Faiq avuka mu muryango w'ibwami


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze Atistide2 years ago
    Mwifurije kuramba, kuko ivyisi yarabirose, azogere mubigero agire abo asangiza ivyo yahezagijwe





Inyarwanda BACKGROUND