Umuziki w'u Rwanda wungutse impano nshya y'umuhanzikazi Angelica w'ijwi ryiza ryatumye bamwe mu bashimye impano ye bavuga ko ari Kamaliza bungutse. Kamaliza akaba ari w'umunyabigwi w'ibihe byose mu muziki w'u Rwanda mu njyana Gakondo. Yari umuhanga wo ku rwego rwo hejuru cyane yaba mu myandikire ye ndetse n'ijwi rye riryohera benshi.
Niyigena Angelique wahisemo kwitwa Angelica nk'izina ry'ubuhanzi, yamaze kwinjira mu muziki ahera ku ndirimbo yise 'Amatage' iri mu njyana Gakondo akunda kurusha izindi. Angelica ni umukobwa wasoje Kaminuza, akaba avuka mu Karere ka Ruhango, ubu atuye i Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko yisanze akunda cyane injyana Gakondo binamusunikira gukora indirimbo muri iyi njyana.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Angelica yagize ati "Nahisemo gukora Gakondo kuko nisanze nkunda iyo njyana, nkunda gukurikirana ibitaramo ndetse nkurikiranira hafi ibikorwa by'abaririmba muri iyo njyana na motivation abantu bagiye bampa bambwira ko nabishobora". Yavuze ko hari abahanzi benshi afatiraho urugero, ati "Nigira ku bahanzi benshi pe! Urugero Cecile Kayirebwa, Mariya Yohani, Nyakwigendera Kamaliza, Cclarisse Karasira n'abandi cyane ko nkunda kumva indirimbo zabo".
Angelica avuga ko afite indirimbo nshya nyinshi yiteguye gushyira hanze
Ku bijyanye n'iyi ndirimbo ye yise 'Amatage', yavuze ko ari we wayiyandikiye, ayinyuzamo ubutumwa bugaruka ku ngaruka ziterwa no gutandukana kw'abantu bari bafitanye umubano wa hafi. Muri macye ni indirimbo y'umuntu wishwe n'urukumbuzi. Ati "Indirimbo ni njye wayanditse. Ni indirimbo ivuga ku ngaruka ziterwa no gutandukana kw'abantu bafitanye umubano wa hafi mu buryo bwose mu gihe hari uwagiye kure y'undi cyane cyane mu mahanga. Yaba umubyeyi, umwana, inshuti n'abavandimwe.."
Muri iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 12, Angelica aterura agira ati "Burya wa munsi ugenda njyewe sinataramye, ntegereje wa munsi uzagarukiraho, mbarira iminsi ku ntoki ngo uzaza, mpanga amaso ikirere nkabona ibicu gusa. Iryo koranabuhanga riratuyamba, iryo rungu rikanga, ntaho rijya. Intimba ngiyi, amatage iyo yanteye,nzayibara nyihere hehe ko yanshegeshe, yanshenguye umutima. Ndareba imisozi nkarenza amaso impinga nti iyo haba hirya yanjye mba nyarutse, amezi arihiritse n'andi ngayo aratashye sindakubona, urakumbuwe ma!".
Indirimbo ya mbere ya Angelica yishimiwe na benshi
Ni indirimbo yakiranywe yombi n'abakunzi b'umuziki bamugaragarije ko bamwishimiye cyane ndetse bamwe mu batanze inyunganizi kuri Youtube bavuga ko abakumbuje Kamaliza kuko amajwi yabo yenda kumera kimwe. Hari uwagize ati "Wow, mbega Kamaliza twungutse, ndakwishimiye mukobwa w'u Rwanda". Byiringiro Olivier ati "Ni ukuri ndumva amarangamutima (emotion) azamutse". Umuhire Felicite ati "Indirimbo nziza muvandimwe, imbere cyane. Imana ikomeze igushyigikire kandi ikwagure".
Angelica yabwiye InyaRwanda.com ko ibyiza biri imbere asezeranya abakunzi b'umuziki gukomeza kubaha indirimbo nshya buri wese yakwisangamo. Ati "Ibyiza gusa ni byo biri imbere, gukora izindi ndirimbo kandi buri wese yakwisangamo. Imana izabimfashemo" Iturufu izamufasha kudacika intege mu muziki, yayisobanuye atya "Buri muntu wese iyo atangiye ikintu aba yifuza ko cyaguka ayane. Iyo tugeze ku mpano kugaragaza ibikurimo kandi bikanyura abo ubyereka ntako bisa. Ibyo kandi kubigeraho ni ugushyigikirwa n'abandi".
Angelica yatangaje ko mu bahanzi yigiraho byinshi ku isonga hari Cecile Kayirebwa
UMVA HANO INDIRIMBO 'AMATAGE' Y'UMUHANZI W'UMUNYEMPANO ANGELICA
TANGA IGITECYEREZO