Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2021 yerekeje mu gihugu cya Puerto Rico, aho yitabiriye irushanwa rya Miss World rigiye kuba ku nshuro ya 70.
Uyu mukobwa yahagarutse ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo
2021.
Ku kibuga cy’indege yaherekejwe na Miss Iradukunda
Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Umutoni Witness wabaye
igisonga cya kabiri.
Mbere y’uko ahagaruka, kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, Minisitiri Bamporiki yakiriye anashyikiriza ibendera
ry’Igihugu Ingabire Grace, Nyampinga w'u Rwanda wa 2021 ugiye guhagararira u Rwanda
mu marushanwa ya Miss World azabera i Puerto Rico.
Miss Ingabire Grace yashimiye Bamporiki wamwakiriye
akamuha impanuro zizamufasha mu butumwa yoherejwemo n'Igihugu. Asaba abanyarwanda
kuzamushyigikira mu byiciro byose by'irushanwa.
Uyu mukobwa yavuze ko kwakira ibendera ry'Igihugu
wongeye byamweretse ko ashyigikiye, kandi atagiye wenyine ahubwo ajyanye n’Igihugu kandi ashyigikiwe.
Bamporiki yanditse kuri Twitter agira ati “Nyampinga
w’u Rwanda wa 2021. Mwari w’umuco, ubwenge n’ubwiza nk’uko wabitorewe. U Rwanda
ruguhaye umugisha kandi Rwandiye aho utumwe. Cyo seruka kandi uzaseruke
nk’uwatojwe n’intore. Nk’uko wema umu, uzeme n’aho ugiye umwo. Gwiza ibigwi.”
Miss Ingabire Grace yagiye guhagararira u Rwanda mu
irushanwa rya Miss World rigiye kubera Puerto Rico
Miss Ingabire aherutse kubwira INYARWANDA, ko yiteguye
kuzitwara neza muri iri rushanwa
Miss Ingabire Grace na Umutoni Witness wabaye igisonga
cya kabiri
Kuri uyu wa kane, Miss Ingabire yashyikirijwe ibendera
na Minisitiri Bamporiki
Uhereye ibumoso: Miss Iradukunda Liliane, Miss Ingabire
Grace, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa
TANGA IGITECYEREZO