Kigali

Ku nshuro ya mbere nyuma yo kwiyunga itsinda rya P-Square bahuriye ku rubyiniro-AMAFOTO

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:19/11/2021 13:22
0


Itsinda ry’abanyanijeriya P-Square rigizwe n’abagabo babiri b’impaga aribo Peter na Paul Okoye nyuma y’igihe cyari gishize badacana uwaka bakaza kwiyunga ku isabukuru yabo y’imyaka 40, aba bombi baje guhuza imbaraga ubwo bahuriraga ku rubyiniro mu birori by’isabukuru yabo baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe.



Abavandimwe Peter na Paul Okoye bari bagize itsinda rya P-Square mbere yo gutandukana mu myaka itari micye ishize, bakomeje gushimisha abakunzi babo aho bamwe babona hari amahirwe menshi ko iri tsinda rishobora kongera gukora nka mbere. Ibi bije nyuma yo kugaragaza ko nta makimbirane akirangwa hagati yabo, mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bahoberana ku munsi w’isabukuru yabo y’amavuko.

Abakunzi b’itsinda rya P-Square ni bamwe mu bashimishijwe cyane no kongera kubona aba bavandimwe bombi bongera kwiyunga, bagashyira icyabatanyaga ku ruhande ahubwo bagashyira ubuvandimwe imbere. Abandi bashimishijwe no kongera kwiyunga kwa Peter na Paul Okoye harimo n’abahanzi bagenzi babo ndetse n’abavandiwe babo bavukana.

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 y’amavuko y’aba bavandimwe babiri bagaragaye ku rubyiniro bombi baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe n’abatari bacye. Ibi birori byari byitabiriwe n’inshuti zabo harimo n’ibyamamare bitandukanye byo muri Nigeria harimo nka Don Jazzy, Mr Macaroni, Dj BigN n’abandi.



Baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyamabaga ubwo iri tsinda ryasusurutsaga abari baje muri ibi birori by’isabukuru yabo, wabonaga abantu bose bahimbawe nkuko bahoze bashimisha abakunzi babo mbere y’uko batandukana. P-Square baririmbye indirimbo zitandukanye harimo na ‘Collabo’ bafatanyije na Don Jazzy waje no kubafasha kuyiririmba.


P-Square mu birori by'isabukuru yabo y'amavuko

Uyu mubano wabo mushya kandi wakomeje gutera indi ntabwe ubwo Paul Okoye yajyaga ku mbuga nkoranyambaga ze akifuriza isabukuru nziza y’ubukwe bwa Peter Okoye n’umugore we Lola. Ibi kandi byakurikiwe nuko Paul yahise akurikira (Follow) uyu mugore w’umuvandiwe we ku rubuga rwa Instagram.

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND