Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Ingirakamaro’
yakunzwe. Asohora iyi ndirimbo ye nshya kuri uyu wa Kane tariki 19
Ugushyingo 2021, yavuze ko yari amaze igihe yibese mu nganzo ku bw’impamvu
zitandukanye.
Avuga ko yishimiye gusangiza abafana be n’abakunzi b’umuziki
indirimbo ye yise ‘Jelasi’ iri kuri EP ye nshya yitegura gusohora yise “Tunes
of People (T.O.P)."
Mani Martin avuga ko afite icyizere cy’uko iyi
ndirimbo ikora ku mitima ya benshi. Yabwiye INYARWANDA ko amaze igihe akora
kuri Ep ye iriho indirimbo enye.
Avuga ko kugeza ubu ataramenya niba mu ndirimbo enye
harimo iyo azakorana n’undi muhanzi. Uyu muhanzi yavuze ko EP ye yayise ‘Tunes
of People’ kubera ko igihe kigeze kugira ngo asangize abandi ibyo yari amaze
iminsi ahugiyemo.
Ati “Hari hashize igihe numva ko nkeneye gufata
umwanya wo kubana nanjye ubwanjye ndetse no kugira inganzo yanjye ifunguro rya
roho yanjye ubwanjye."
“Nafashe uwo mwanya rero kandi wambereye uw'agaciro
gakomeye ariko igihe kirageze ngo nsangize n'abandi nk'uko nsanzwe mbigenza
ni naho iryo zina rikomoka "Tunes of the people [T.O.P]."
Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya
Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda. Yabanjirije mu ndirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri ‘secular’.
Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira
amaserukiramuco atandukanye; yaririmbye mu birori n’ibitaramo bikomeye, yambuka
n’imipaka.
Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element muri
Country Records naho amashusho yatunganyijwe na Gerard Kingsley.

Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya
yise ‘Jelasi’ yakoreshejemo umunyamideli Rachel
Mani Martin yavuze ko yari amaze igihe yibese mu
ngazo, ko igihe kigeze kugira ngo asangize abafana be n’abakunzi b’umuziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JELASI’ YA MANI MARTIN
