Kigali

Hagiye gutorwa umukobwa w’umunyamideli uzaserukira u Rwanda muri Miss Model of the World

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2021 14:58
0


Hagiye gutorwa Miss Model of The World Rwanda, umukobwa w’umunyamideli uzaserukira u Rwanda muri Miss Model of The World rizabera Dubai guhera ku itariki 3 Mutarama 2022 kugera ku itariki 2 Gashyantare 2022.



Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ryo kugaragaza umunyamideli mwiza kurusha abandi ku isi, Miss Model of The World, irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 32.

Ni irushanwa ryatangijwe mu 1988 ku mugabane w’u Burayi. Kuva icyo gihe, rimaze kuba inshuro 31 zose zikurikiranya.

Ni irushanwa rimaze kwitabirwa n’abanyamideli barenga ibihumbi 40 baturutse mu bihugu no mu turere dusaga 100. 

Akana Nkemurampaka k’iri rushanwa ni abantu bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga ndetse n'ibyamamare byinshi mu bijyanye n'imyambarire.

Iri rushanwa ntabwo rigamije gusa ibijyanye no kwerekana imideli ku rwego rw’isi ahubwo rinagamije gusobanura no kugaragaza umuco n’ubwiza bw’imyidagaduro, mbese ni ugusobanura ubwiza butandukanye bw’isi.

Intego nyamukuru y’iri rushanwa, ni “uguteza imbere amahoro ku Isi, guteza imbere umuco, guteza imbere ubukungu bwiza no kubaho ubuzima bw'imyambarire”.

Abakobwa bifuza kwitabira iri rushanwa riri gutegurwa n’Akeza Talent Ltd mu Rwanda, barasabwa kuba bujuje ibi bikurikira:

1.Kuba ari umunyarwandakazi.

2.Kuba usanzwe uri umunyamideli.

3.Kuba ufite uburebure guhera kuri metero imwe na santimetero 72 (1.72 cm ) kuzamura.

4.Kuba ufite imyaka kuva kuri 18 kugeza kuri 28 y’amavuko (18-28).

5.Kuba warakingiwe Covid-19 cyangwa se uzaba waramaze gukingirwa mbere ya tariki 27 Ugushyingo 2021.

6.Kuba ukiri ingaragu.

7.Kuba utarabyaye

Umukobwa wujuje ibisabwa akaba afite ubushake bwo kwitabira iri rushanwa, yohereza umwirondoro we kuri E-mail:missmodeloftheworldrwanda@gmail.com cyangwa akohereza ubutumwa kuri nimero ya Whatsapp: 0788490629.

Kwiyandikisha bizamara iminsi itatu. Byatangiye kuri uyu wa kane tariki 18 Ugushyingo 2021 bikaba bizarangira ku wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 saa sita z’ijoro.


Iri rushanwa ryitabirwa n’abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi

Ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwitabiriye iri rushanwa rihuza abanyamideli bakomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND