RFL
Kigali

UN yasubije umuherwe Elon Musk wayisabye gukora umushinga wo kurwanya inzara kuri miliyari 6.6$

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/11/2021 11:02
0


Umuryango mpuzamahanga w'abibumbye UN wamaze guha igisubizo umuherwe wa mbere ku isi, Elon Musk, nyuma y’uko yari yasabye uyu muryango ko bamwereka umushinga wo gukemura ikibazo cy'inzara cyugarije isi maze nawe agatanga inkunga y'akayabo ka miliyari 6.6 z’amadolari.



Mu kwezi gushize nibwo umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk yasabye umuryango mpuzamahanga w’Abibumbye ufite ishami rishinzwe imirire rya World Food Program aho yaribwiye ko yifuza gutanga inkunga ya miliyari 6 z’amadolari zizafasha mu kurwanya inzara ku isi, ndetse anasaba ko bamwereka umushinga bizeho neza wazakoreshwa urwanya ikibazo cy'inzara ikomeje guhitana abatari bacye.


Nku’ko ikinyamakuru Business Insider cyabitangaje, cyavuze ko Elom Musk yatanze icyifuzo cyo gufatanya n'umuryango wa UN hamwe n'ishami ryawo rishinzwe imirire ku isi bagafatanya kurandura inzara. Iki cyifuzo yagitanze nyuma y’aho David Beasley, umuyobozi w'Ishami rishinzwe imirire ku isi yasabye abaherwe bakomeye ku isi ko batanga ubufasha mu kurwanya inzara. Ibi akaba yarabivugiye kuri televiziyo mpuzamahanga ya CNN .


Nyuma y’aho uyu muryango usabye abaherwe kwitanga, nibwo Elon Musk yafashe iya mbere atangaza ko yiteguye gutanga akayabo ka miliyari 6.6 z’amadolari ndetse anasaba uyu muryango ko wamwereka umushinga wize neza bazakoresha bakemura ikibazo cy'inzara, maze nawe akabona kubaha ayo mafaranga.


Kuri ubu David Beasley uyobora umuryango ushinzwe imirire ku isi (WFP) yamaze gusubiza umuherwe Elon Musk anamwereka amafaranga akenewe n’uko azakoreshwa, mu kurwanya ikibazo cy'inzara cyiganje mu bihugu bitandukanye by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Africa.

Abinyujije kuri twitter, David Beasley yabwiye Elon Musk ati''Twiteguye kuvugana nawe n’undi wese witeguye gutanga ubufasha. Dufite umushinga unoze nk’uko wabisabye''. Muri uyu mushinga unoze bise 'A one-time appeal to Billionaires' ugizwe n'ingamba zizafatwa mu kurwanya inzara ndetse n'amafaranga akenewe.


Mu mafaranga uyu muryango weretse Elon Musk hakaba harimo miliyari 3.5 z’amadolari zizakoreshwa mu gutanga ibiribwa mu bihugu 43 byishwe n'inzara kurusha ibindi. Harimo kandi na miliyari 2 z’amadolari zizakoreshwa mu gukwirakwiza ibikoresho by'ubuvuzi mu bihugu bifite indembe z'inzara, byose hamwe bikaba miliyari 5.5 zisabwa ngo uyu mushinga utangire nk’uko babyeretse umuherwe Elon Musk witeguye gutanga miliyari 6.6 z’amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND