N’ubwo yahawe akazi benshi bamwitezeho gukora ibitangaza no kubaka ikipe y’igihugu Amavubi ikomeye y’igihe kirambye, siko byagenze kuko mu myaka itatu amaze muri izi nshingano, Mashami Vincent yagaragaje ko nta bushobozi afite bwo kuvana ikipe habi akayishakira umusaruro mwiza, byanatumye abanyarwanda benshi bamwifatira ku gahanga.
Ku
mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, nibwo u Rwanda rwasoje
urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, aho
rwatsinzwe na Kenya ibitego 2-1 muri Kenya, byatumye u Rwanda rusoza imikino
itandatu nta ntsinzi n’imwe, ibintu byababaje cyane Abanyarwanda.
Muri
rusange u Rwanda rwakinnye imikino itandatu yo mu itsinda rwari ruherereyemo mu
rugendo rutari rworoshye rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera
muri Qatar.
Mu
mikino itandatu, u Rwanda rwatsinzwemo imikino itanu, runganya umukino umwe
gusa. Mu mikino itatu rwakiniye mu rugo, rwanganyije umukino umwe wa Kenya 1-1
kuri Stade ya Kigali, rutsindwa imikino ibiri, bivuze ko mu manota 9 yo mu rugo
rwabonyemo inota 1 gusa.
U
Rwanda rwatsinzwe imikino itatu yose rwakiniye hanze muri iri tsinda, bivuze ko
mu manota 9 rwakiniye hanze rwabonye 0, byanatumye rusoza ku mwanya wa nyuma mu
itsinda E n’inota rimwe kuri 18 rwakiniye.
Mu
mikino itandatu, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 9, rwinjiza bibiri, bivuze ko
rusoje iyi mikino rufite umwenda w’ibitego 7.
Mu bitego
9 u Rwanda rwinjijwe, 5 byinjiriye kuri Stade ya Kigali mu gihe 4 byinjiriye
hanze y’u Rwanda.
Uyu
musaruro ni mubi ndetse mubi cyane ku ikipe y’igihugu yagaragaje urwego ruri
hasi cyane mu karere ndetse no muri Afurika nzima.
Uyu
musaruro mubi w’Amavubi, benshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda
bahuriza kuba intandaro yawo ari imitegurire mibi y’ikipe idafite umutoza ushoboye,
ibi byatumye dusubiza amaso inyuma dusesengura imyaka itatu Mashami Vincent
amaze atoza Amavubi, imibare itamwemerera gukomeza kwitwa umutoza w’ikipe y’igihugu.
Mashami
Vincent yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza mukuru
tariki ya 18 Kanama 2018, aho yagiye ahabwa amasezerano y’igihe kitari kirekire
ariko yagiye yongerwa kugeza ubu ayimazemo imyaka itatu.
Mu myaka itatu Mashami amaze atoza Amavubi, yatoje imikino 33 (y’amarushanwa ndetse n’iya gicuti) akaba yaratsinzemo imikino 7, ananganya 13 ndetse atsindwa imikino 13.
Uretse
CHAN, nta rushanwa na rimwe Mashami yigeze yitabira ashaka itike ngo arenge
umutaru, dore ko mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, aho u Rwanda rwasoje
ari urwa nyuma mu itsinda ryarimo Cameroun, Cape Vert na Mozambique.
Mu
mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, byo byabaye agahomamunwa
aho u Rwanda rwasoje mu itsinda ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu itsinda
ryarimo Mali, Uganda na Kenya.
Mu
irushanwa rya CHAN ryabereye muri Cameroun mu 2020, u Rwanda rwagarukiye muri ¼
nyuma yo gusezererwa na Guinea itsinze igitego 1-0.
Nta
mutoza w’umunyamahanga waje ku kazi wagira umusaruro nk’uwo Mashami afite mu
Amavubi, ngo atoze umwaka n’umwe. Mu baturanyi iyo umutoza yitwaye nabi
arirukanwa akazi kagahabwa undi ushoboye gufasha ikipe kugera ku musaruro
mwiza, aha byagaragaye cyane mu 2019, aho ibihugu byose mu karere byitabiraga
igikombe cya Afurika, u Rwanda rugasigara ku rugo.
Mu
myaka itatu nta buryo buzwi bw’imikinire Mashami Vincent yigeze yubaka mu
Amavubi, akina ibibonetse byose binagoye kubona iyi kipe yatsinze umukino, haba
uwo yakiriye cyangwa yakiniye hanze.
Aho
bigeze abanyarwanda ntibifuza ko Mashami akomeza gutoza Amavubi kuko ntacyo yayamariye
mu myaka itatu yayatoje, mu bitekerezo batanga bahamya ko igihe kigeze ikipe
igahabwa umutoza ushoboye, kuko basanga kumwirukana bidahagije ahubwo we
yakabaye yarasezeye.
Nyuma
y’umusaruro mubi wa Mashami Vincent mu Amavubi, buri munyarwanda ategerezanyije
amatsiko umwanzuro wa Minisiteri ya Siporo na FERWAFA ku hazaza h’iyi kipe ndetse n’aha Mashami ukomeje kugundira ikipe y’igihugu utaragize icyo ayimarira
mu myaka itatu y’amahirwe yahawe.
TANGA IGITECYEREZO