Kigali

Abatarakingiwe Covid-19 muri Austria bashyizwe muri “Guma mu Rugo”

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:17/11/2021 16:40
0


Mu gihugu cya Austria (Autriche), abantu batari bikingiza Covid-19 bashyizwe muri “Guma mu Rugo” [ibyo bo babona nko gushyirwa mu kato] kugira ngo habeho igabanuka ry’ubwandu bwa covid-19 bukomeje kwiyongera muri iki gihugu ndetse no mu bindi bihugu by’i Burayi.



Zimwe mu ngamba zo ‘gushyira mu kato’ abatari bakingirwa harimo ko batemerewe kuva mu rugo kereka habaye impamvu zikomeye nko kujya mu kazi no kujya guhaha ibyo kurya. Abatari bakingirwa muri Austria ntibemerewe kujya muri Café, resitora, guhaha imyenda n’ibindi.

Kugira ngo akore siporo agomba kubanza kubisabira uruhusa kandi nabwo agira aho yemererwa atagomba kurenga nk’uko byatangajwe na Carina, umwalimu wa Yoga i Vienne, mu murwa mukuru wa Austria. Uyu mwalimu ntiyakingiwe kandi nta n’ubwo ashaka kuzakingirwa.

Carina asanga ibi ari ukubuzwa uburenganzira bwa muntu nk’uko yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru. Ati: “Mu gitondo naciye imbere ya café, ni ibintu bibabaje kuhareba ariko ntemerewe kuhinjira. Twumva twarahejwe."

Akomeza avuga ko atifuza ko abantu barwara kandi yemeza ko yirinda kandi akanisuzumisha, ko yirinda kwishyira mu kaga kugira ngo atazanduza abandi. Ati: “Ntabwo nishyira mu kaga kandi ndibaza ko ari icyemezo cyanjye bwite. Abikingiza ndabumva kimwe n’abatikingiza.”

Kuva izi ngamba zatangira gukurikizwa, bamwe mu baturage b’iki gihugu, mu bice bitandukanye byacyo, batangiye kugenda bakora imyigaragambyo yo kubyamagana.

Ku rundi ruhande, Polisi ishimangira ko igiye gukaza ingamba kuburyo abo izajya ibona ahahurira abantu kandi nta cyangombwa ko bakingiwe bazajya bacibwa amande. Gusa, kuva izi ngamba zatangira gukurikizwa, umubare w’abipimisha wariyongereye cyane mu buryo bugaragara.

Chancelier w’iki gihugu, Alexander Schallenberg, avuga ko Leta isabwa kugira icyo ikora ku bwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 aho avuga ko igipimo cy’abamaze gukingirwa “kiri hasi biteye isoni” kandi “bizaduheza mu ruhererekane rutarangira rwa Guma mu Rugo ivaho haza indi”.

Abamaze gukingirwa muri iki gihugu baragera kuri 65 %, igipimo gito cyane ugereranyije n’ibindi bihugu by’uburayi bw’Uburengerazuba. Muri Austria kandi, umubare w’abandura ku munsi ukomeje kuba munini kuva iki cyorezo cyagera muri iki gihugu.

Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND