RFL
Kigali

#ConnectRwanda: Ikwirakwizwa rya 'Smartphones' ryasubukuwe hagamijwe gutanga imwe kuri buri mudugudu

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/11/2021 16:52
0


Binyuze muri gahunda ya #ConnectRwanda Minisiteri y'lkorababuhanaga na Inovasiyo (MINICT) ifatanyije na MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) basubukuye igikorwa cy'ikwirakwizwa rya telefone zigezweho (smartphones).



Ku nshuro ya mbere #ConnectRwanda yatangijwe na MINICT ifatanyije na MTN Rwanda ku mugaragaro mu kwezi k'Ukuboza, umwaka wa 2019, hagamijwe ubukangurambaga mu gihugu hose ku mumaro wo gutunga smartphone, hanarangizwa gahunda yo kwitanga yasize ibigo byinshi binyuranye byo mu gihugu byitabiriye iyi gahunda, ahitanzwe ibihumbi 44,000 bya smartphones; kugeza ubu hakaba hamaze kuboneka smartphones 24,973 Rusa. Muri izo, ibihumbi 7,670 bikaba ari byo bimaze gukwirakwizwa kuri uyu munsi.

Guhera ku itariki ya 15 Ugushyingo kugera ku itariki ya 3 Ukuboza 2021, MINICT na MTN Rwanda bazasubukura igikorwa cyo gukwirakwiza smartphones zigera kuri 16,250, aho urugo rumwe muri buri mudugudu mu turere twose tw'igihugu uko ari mirongo itatu (30), ruzahabwa smartphone. Ibi bikazatangirana n'uturere dukurikira: Gicumbi (1,065), Bugesera (566), Gatsibo (602), Nyabihu (469), Ngororero (420), Gisagara (516) na Huye (506).

Mu muhango wo gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi yagize ati "Dufatanyije na MINICT, kugeza smartphone imwe muri buri mudugudu mu gihugu, birarushaho kutwegereza ishyirwa mu bikorwa ry'icyifuzo cyacu cyo kugeza ikoranabuhanga kuri buri munyarwanda wese".

 "Turishimira kubona hari abandi bacyitanga ku bw'icyi gikorwa, ibyerekana ko ibyatangiye ari igitekerezo byahindutse gahunda nini. Izi smartphones zizafasha abazihawe nabo kwinjira mu isi y'ikoranabuhanga no kurikoresha; ibizarushaho kubafasha no kuborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi."

By'umwihariko muri iki gihe, smartphones zifihe uruhare rukomeye mu guhangana n'icyorezo cya covid-19 mu Rwanda; aho amakuru arebana n'icyorezo anyuzwa byoroshye, hakanatangirwa amakuru, hagakorerwa ubukangurambaga, hakamenyekanishwa za politike, hakanatangarizwa ingamba n'amabwiriza birebana na Covid-19.

Kuva iyi gahunda yatangizwa, hagiye hibandwa cyane cyane ku bice binyuranye by'abaturage; abatari ku muyoboro, abagore b'abahinzi, abantu bafite ubumuga, abantu babarizwa mu byiciro bya mbere n'icya kabiri by'ubudehe n'abatuye mu bice by'icyaro.

lkibazo nyamukuru ku kugera kuri serivise z'ikoranabuhanga mu Rwanda cyakomeje kuba igiciro cya smartphone. Mu gihe ingo nyinshi (67%) mu Rwanda zitunze telefone ngendanwa, inyinshi muri izi telefone ntabwo ari smartphones zashobora kwemera kwakira interineti ya 30 n'iri hejuru yayo.


lkindi, guhabwa smartphone bijyana no kugeza interineti ku wayihawe. Mu cyiciro cya 1 cya #ConnectRwanda, smartphones zari zashyizwemo bundles za interinehi bikozwe n'ibig0 bicuruza itumanaho.

Ageza ijambo rye ku bari muri iyi gahunda, Nyakubahwa Paula Ingabire, Minisitiri w'lkoranabuhanga na Inovasiyo yagize ati "Mu gihe dusoza icyiciro cya mbere cya #ConnectRwanda muri uku kwezi, dushyira ku muyoboro abandi banyarwanda bagera ku bihumbi 16, ndifuza gushimira abafatanyabikorwa bose babanye natwe muri uru rugendo".

"Tuzakomeza na gahunda ya #ConnectRwanda 2.0, tuzafatanyamo n'abandi bafatanyabikorwa bo mu ikoranabuhanga, ibigo by'imari n'abandi bakwirakwiza bakanadandaza telefone, mu kuzana ibisubizo biberanye n'ishoramari kandi byorohereza abaturage gutunga smartphones".

lcyiyongereyeho, ni uko gahunda yo kugeza smartphones kuri bose yagera ku ntego zayo mu gihe hari na za apps zikenewe zifashishwa n'abaturage. Umubare wa za apps zikenerwa n'itsinda runaka ry'abantu nk'abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi zarashakishijwe zishyirwa kuri izi telefone, kugira ngo serivise igerweho byoroshye.

Abantu bifuza kugira inkunga batanga muri gahunda ya #ConnectRwanda bashobora kubikora batangaza ubwitange bwabo, banyuze kuri https://new.connectrwanda.rw/. Ubu bwitange bushobora gutangwa mu buryo bufatika, smartphones zemewe zikagezwa ku ishami ryose rya MT N Rwanda riri ku rutonde, cyangwa hishyuwe amafaranga muri banki cyangwa hakoreshejwe kode ya MoMoPay ariyo MoMoPay code: 100100.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND