RFL
Kigali

Mashami Vincent, abanyarwanda baramubonye ntababonye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/11/2021 10:33
0


U Rwanda, Djibouti, Mozambique na Mauritania zitarakina imikino yazo ni amwe mu makipe ashoje imikino yayo mu buryo busebetse.



Amavubi yashoje imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi atsindwa na Kenya ibitego 2 kuri kimwe, mu mukino wabereye muri Kenya. U Rwanda rushoje iyi mikino mu buryo busebetse, ndetse ruba urugendo rubi mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi mu bikombe bitatu byaherukaga.


Gukinisha abakinnyi batabereye ikipe y'igihugu, kubura intego z'umukino ndetse no kunanirwa gusobanura ubwoko bw'umukino ni byo byaranze Mashami Vincent ufite agahigo ko gutoza Amavubi igihe kinini mu batoza bayatoje kuva mu 2000.

Mashami Vincent amaze imyaka 3 atoza Amavubi ariko kwemeza abanyarwanda byaramunaniye.

Tariki 18 Kanama 2018 ni bwo Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi, bivuze ko kuri ubu amaze imyaka itatu n'amezi atoza iyi kipe ariko umukino yaraye atsinzwemo na Kenya wagaragaje ko nta n'ubwoko bw'umupira yihariye nk'umuntu umaranye igihe ikipe afite. Uru rugendo rusa n'urwatamaje ubuhanga bwa Mashami Vincent, yarutangiranye ikiragano gishya kirimo n'abakinnyi bashya bari baje kongera imbaraga mu ikipe ariko birangiye bose basuzuguritse.


Twizere Clement, Ngwabije Bryan Clovis, Rafael York, Rukundo Denis, Samuel Gueulette bari mu bakinnyi bari bahamagawe bwa mbere mu Amavubi ubwo Mashami yiteguraga imikino ya Gicuti na Central Africa Republic yagombaga kubonamo abakinnyi azakoresha muri iyi mikino yasebeyemo.

Mu bakinnyi yahamagaye bwa mbere bakinaga imbere mu gihugu harimo Niyigena Clement, Nishimwe Blaise, Ishimwe Christian, Kwitonda Allain na Mugunga Yves. Aba bakinnyi bose iyi mikino irangiye nta nkuru kuko umukino wa nyuma wabereye muri Kenya hari hasigayemo abikinnyi batarenze 4.

Ngwabije Bryan Clovis yakinnye umukino umwe wa Mali, gusa bakimara gutsindwa yabaye igicibwa mu kibuga kugera n’aho atatekerezwa mu bakinnyi basimbura. Twizere Buhake Clement ni umuzamu wahamagawe muri iyi mikino yose ariko ntiyabasha kubona umunota n'umwe, ndetse no ku mukino wa nyuma Emery Mvuyekure atakinnye, Buhake ntiyabaye igisubizo cya hafi mu izamu.

Ku ngoma ya Mashami abakinnyi batangiye kwijujuta gukinira Amavubi


Ishimwe Christian na we yahawe ikaze mu Amavubi

Abakinnyi batatu ba APR FC Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Bacca ntibigeze bitabira ubutumire bw'Amavubi, ahubwo bahisemo gukina imikino ya APR FC kandi ubona bibanyuze. Ubwo Mashami Vincent aheruka guhamagara kandi, Rwatubyaye Abdul na Kagere Meddie babwiye umutoza ko batameze neza ku buryo bakinira Amavubi, gusa nka Rwatubyaye Abdul yahise akinira ikipe umukino wa gicuti.

Mashami Vincent ntaho yakuye Amavubi ntaho yayajyanye.

Ubwo uyu mutoza yafataga Amavubi mu 2018, Amavubi yari ku mwanya 136 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, kandi yari amaze ameze arindwi nta mutoza afite bivuze ko atanakinaga. Kuri ubu Amavubi ari ku mwanya wa 133 mu kwezi gushize, bishoboka ko ashobora kongera kugaruka inyuma ku rutonde kubera imikino ibiri rumaze gutsindwa.

Mashami Vincent yishe umuco w'Amavubi n'indangagaciro zayo zirangirika.


Mu mikino 6 Amavubi akinnye muri uru rugendo, atsinzwe ibitego 9 atsindamo 2, muri ibyo bitego 9 batsinzwe ibitego 6 byabonetse mbere y'iminota 30 y'umukono ndetse ibitego 8 biboneka mu gice cya mbere.

Mu majonjora atatu aheruka u Rwanda rwitabiriye, nta munsi n'umwe u Rwanda rwagize iyi mpuzandengo yo gutsindwa ibitego bingana uku mu mikino 6 kandi mu gice cya mbere. Abatoza babanjirije Mashami Vincent imikinire yabo yagendaga ihura n'umuco w'u Rwanda wo kugarira, kuko wasangaga u Rwanda rutsindwa mu minota ya nyuma.

Mu myaka itatu ishize Mashami Vincent atoza iyi kipe, abanyarwanda bafite icyizere kiri hasi ndetse abenshi batangiye kwiyakira ko ikipe nta kabaraga isigaranye. U Rwanda rwashoje imikino y’amajonjora yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi, mu mikino 6 rufite inota rimwe ndetse rutsinze ibitego 2 gusa byose by’abakinnyi bakina inyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND