Kompanyi ya Oryx Energies yafunguye sitasiyo ya peteroli nshya “Oryx Gikondo” iherereye ku muhanda wa Kanzaire i Gikondo muri Kigali.
Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa
Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, witabiriwe n’Umuyobozi w’ishami rifasha
abashoye imari mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Bwana Rusatira Desire
wari Umushyitsi Mukuru n’Umuyobozi Mukuru wa Oryx Energies, Bwana Patrick K. Ngugi
n’abandi mu nzego zinyuranye.
Oryx Energies Rwanda Limited ibarizwa
muri Oryx Energies Company, ifite intumbero yo kwagura ibikorwa byayo biherekejwe
n’intumbero zihamye yihaye.
Igamije guhanga udushya, gutanga
serivisi yihuse hamwe no gukora itsinda ry’abakozi b’umurava mu kazi.
Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iyi
sitasiyo ya essence wasusurukijwe n’abagize Itorero Inganzo Ngari. Hari kandi
abakozi b’iyi kompanyi, ndetse aho iri shami rikorera hari ibindi bikorwa by’iyi
kompanyi nka ‘Super market’ n’ibindi.
Oryx Energies, Company isanzwe ifite
ibikorwa bitandukanye by’ishoramari ku mugabane wa Afurika, ndetse ivuga ko ari
iy’abanyafurika.
Umuyobozi w’ishami rifasha abashoye
imari muri RDB, Rusatira Desire, wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango,
yavuze ko ishoramari iryo ari ryo ryose mu Rwanda rihawe ikaze, ari nayo mpamvu
Oryx Energies bayifashije gutangira ibikorwa byabo kandi mu gihe gito.
Ati “Ishoramari iryo ari ryo ryose
turarikeneye. Kandi ishoramari mu bice bitandukanye. Ni ukuvuga ngo iyo umuntu
w’umushoramari bakubwiye ko bafite sitasiyo nyinshi, ibikorwa byinshi muri
Afurika twebwe tubirebera mu buryo bwo guhitamo u Rwanda, narwo bakarushyira mu
hantu bashaka gushora imari ari itsinda ari ibintu byiza byo kwishimira.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu Rwanda hari
amahirwe y’ishoramari, ari nayo mpamvu RDB ihora ishishikariza buri wese. Ati “Amahirwe
arahari n’ibyo gushoramo birahari. Oryx ikaba yahisemo muri iki gice ya
peteroli.
Rusatira avuga ko nyuma yo kwemerera
umushoramari gushora imari mu Rwanda bakomeza gukorana nawe umunsi ku wundi,
kugira ngo bakurikirane neza uko ashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, kumufasha
gukemura imbogamizi ahura nazo n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Oryx Energies,
Bwana Patrick K. Ngugi, yavuze ko kompanyi ya Oryx Energies yatangiye mu 2015,
kandi ko kugeza ubu iri mu za mbere muri Afurika zitumiza peteroli.
Avuga ko ubwo mu ntangiriro, iyi kompanyi
yagurishaga peteroli izindi sitasiyo n’abantu ku giti cyabo, nyuma baza
guhitamo ko nabo bashora imari, bagatangira kugira sitasiyo za peteroli mu
bihugu bitandukanye kugeza no mu Rwanda.
Uyu muyobozi avuga ko “Dutewe ishema
no kuba twafunguye ishami rya Oryx Energies mu Rwanda.” Avuga ko kugeza ubu mu
Rwanda bafite sitasiyo eshanu, kandi ko hari intego y’uko mu myaka itatu iri imbere bazaba bafite izindi sitasiyo eshanu.
Bwana Patrick K. avuga ko kimwe mu byo
bashyize imbere ari ukurengera ibidukijije, ku buryo bashaka gukorana na sitasiyo
zifasha imodoka na moto zitwarwa n’amashanyarazi kugira ngo borohereze
abakiriya babo.
Yavuze ko imyaka itandatu ishize bari
ku isoko, kandi ko ari bo bayoboye kuri sitasiyo za peteroli. Avuga ko iyi
kompanyi yatanze akazi ku banyarwanda batandukanye, kandi ko banakora ibikorwa
bitandukanye bigamije gufasha abatishoboye.
Patrick avuga ko ashingiye ku byo
abona Oryx yakiriwe neza ku isoko, ku buryo ari ibyishimo bikomeye kuri bo kuba
bafunguye ishami rishya.
Ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri twe.
Abakiriya baratwakiriye, kandi turumva ko isoko rihari ku bwacu. Dufite
icyizere cy’uko ejo hazaza ari heza kuri twe. Nk’uko nabivuze twizeye isoko ryo
mu Rwanda. Turumva twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo duhuze n’ibyifuzo
by’abakiriya”.
Umuyobozi w’ishami rifasha abashoye
imari mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Bwana Rusatira Desire n’Umuyobozi
Mukuru wa Oryx Energies, Bwana Patrick K. Ngugi, bafunguye ku mugaragaro sitasiyo
ya peteroli nshya ya Oryx Energies
Umuyobozi w’ishami rifasha abashoye
imari mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) Bwana Rusatira Desire,
yashimye kompanyi Oryx Energies yashoye imari mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Oryx Energies,
Bwana Patrick K. Ngugi, yavuze ko bakiriwe neza ku isoko kandi ko mu myaka itatu
iri imbere bazafungura izindi sitasiyo
Abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye umuhango wo gufungura sitasiyo ya Peteroli nshya ya kompanyi ya Oryx Energies iri i Gikondo
Abamotari bihutiye kunyweshereza kuri
iyi sitasiyo kugira ngo batsindire ibihembo birimo Lisansi y’ibihumbi 20 Frw n’ibindi.
Umunyamahirwe wa mbere yashyiriwemo
lisansi y’ubuntu, banamuhanagurira ikirahure cy’imbere cy’imodoka.
Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba
Luwano Tosh [Uncle Austin] ni we wayoboye umuhango wo gufungura sitasiyo nshya
ya Oryx Energies
Kompanyi ya Oryx Energies ikorera
ishoramari mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika
Abantu banyuranye bitabiriye uyu
muhango banahawe impano zo gutahana mu rugo
Abakaraza b’Inganzo Ngari mu murishyo
w’ingoma banyuze benshi bitabiriye uyu muhango
TANGA IGITECYEREZO