U Rwanda rwasoje urugendo rw’imikino itandatu yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 nta ntsinzi n’imwe nyuma yo gutsindirwa kuri Nyayo Stadium na Kenya ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa nyuma w’amatsinda usize ikipe y’u Rwanda ku mwanya wa nyuma n’inota 1 kuri 18 yakiniye.
Kuri
uyu wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo, Amavubi yakinnye umukino wa nyuma mu
rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar,
wabereye ku kibuga cya Nyayo Stadium, aho warangiye batsinzwe na Kenya ibitego
2-1.
Kenya
yinjiye neza mu mukino ifungura amazamu hakiri kare cyane, aho ku munota wa
gatatu rutahizamu Michael Olunga yatsinze igitego cya mbere, mu gihe ku munota
wa 15 Richard Odada yatsinze igitego cya kabiri cya Kenya cyabonetse kuri
Penaliti.
U
Rwanda rwisubiyeho nyuma yo gutangira umukino nabi, rugerageza kwihagararaho iminota
45 y’igice cya mbere irangira rutinjijwe ikindi gitego.
Igice
cya kabiri cyatangiye Kenya ishaka igitego cya gatatu, ari nako u Rwanda
rushaka kwishyura, byanatumye ku munota wa 66 Niyonzima Olivier Seif atsinda
igitego cy’u Rwanda, iminota 90 y’umukino irangira ku tsinzi ya Kenya y’ibitego
2-1.
Muri
rusange u Rwanda rwakinnye imikino itandatu yo mu itsinda rwari ruherereyemo mu
rugendo rutari rworoshye rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera
muri Qatar.
Mu
mikino itandatu, u Rwanda rwatsinzwemo imikino itanu, runganya umukino umwe
gusa. Mu mikino itatu rwakiniye mu rugo, rwanganyije umukino umwe wa Kenya 1-1
kuri Stade ya Kigali, rutsindwa imikino ibiri, bivuze ko mu manota 9 yo mu rugo
rwabonyemo inota 1 gusa.
U
Rwanda rwatsinzwe imikino itatu yose rwakiniye hanze muri iri tsinda, bivuze ko
mu manota 9 rwakiniye hanze rwabonye 0.
Mu
mikino itandatu, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 9, rwinjiza bibiri, bivuze ko
rusoje iyi mikino rufite umwenda w’ibitego 7.
Mu
bitego 9 u Rwanda rwinjijwe, 5 byinjiriye kuri Stade ya Kigali mu gihe 4
byinjiriye hanze y’u Rwanda.
Intsinzwi
ikomeye u Rwanda rwagize muri iyi mikino, ni iya tariki ya 11 Ugushyingo 2021
kuri Stade ya Kigali mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali ibitego 3-0, naho umusaruro
mwiza rwagize ni ukunganyiriza i Kigali na Kenya 1-1.
Mali
niyo yatsindiye u Rwanda mu rugo ibitego byinshi(3), mu gihe Kenya aricyo
gihugu cyatsindiye u Rwanda hanze ibitego byinshi (2-1).
U
Rwanda rwasoje iyi mikino aricyo gihugu gisuzuguritse muri iri tsinda, aho
gisoje imikino itandatu nta ntsinzi n’imwe, ndetse kikaba kiri mu bihugu
byanditse aya mateka mabi muri iri rushanwa.
U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda
E n’inota rimwe, mu gihe Mali yasoje ari iya mbere n’amanota 16, Uganda isoza
ari iya kabiri n’amanota 9, mu gihe Kenya yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota
atandatu.
Ni
ikimwaro ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni ikimwaro ku batoza bayo n’abakinnyi
bayo, ni ikimwaro ku bayobora ruhago nyarwanda yagaragaje urwego ruciriritse
cyane mu karere no muri Afurika nzima, ni ikimwaro ku Banyarwanda muri rusange
basuzuguriwe mu rugo no hanze, Impinduka n’ubwo zatinze gusa zirakenewe mu ikipe
y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
TANGA IGITECYEREZO