RFL
Kigali

Ishusho y’Amavubi mu mikino 6 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022 irangiye nta ntsinzi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/11/2021 18:32
0


U Rwanda rwasoje urugendo rw’imikino itandatu yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 nta ntsinzi n’imwe nyuma yo gutsindirwa kuri Nyayo Stadium na Kenya ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa nyuma w’amatsinda usize ikipe y’u Rwanda ku mwanya wa nyuma n’inota 1 kuri 18 yakiniye.



Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo, Amavubi yakinnye umukino wa nyuma mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, wabereye ku kibuga cya Nyayo Stadium, aho warangiye batsinzwe na Kenya ibitego 2-1.

Kenya yinjiye neza mu mukino ifungura amazamu hakiri kare cyane, aho ku munota wa gatatu rutahizamu Michael Olunga yatsinze igitego cya mbere, mu gihe ku munota wa 15 Richard Odada yatsinze igitego cya kabiri cya Kenya cyabonetse kuri Penaliti.

U Rwanda rwisubiyeho nyuma yo gutangira umukino nabi, rugerageza kwihagararaho iminota 45 y’igice cya mbere irangira rutinjijwe ikindi gitego.

Igice cya kabiri cyatangiye Kenya ishaka igitego cya gatatu, ari nako u Rwanda rushaka kwishyura, byanatumye ku munota wa 66 Niyonzima Olivier Seif atsinda igitego cy’u Rwanda, iminota 90 y’umukino irangira ku tsinzi ya Kenya y’ibitego 2-1.

Muri rusange u Rwanda rwakinnye imikino itandatu yo mu itsinda rwari ruherereyemo mu rugendo rutari rworoshye rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Mu mikino itandatu, u Rwanda rwatsinzwemo imikino itanu, runganya umukino umwe gusa. Mu mikino itatu rwakiniye mu rugo, rwanganyije umukino umwe wa Kenya 1-1 kuri Stade ya Kigali, rutsindwa imikino ibiri, bivuze ko mu manota 9 yo mu rugo rwabonyemo inota 1 gusa.

U Rwanda rwatsinzwe imikino itatu yose rwakiniye hanze muri iri tsinda, bivuze ko mu manota 9 rwakiniye hanze rwabonye 0.

Mu mikino itandatu, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 9, rwinjiza bibiri, bivuze ko rusoje iyi mikino rufite umwenda w’ibitego 7.

Mu bitego 9 u Rwanda rwinjijwe, 5 byinjiriye kuri Stade ya Kigali mu gihe 4 byinjiriye hanze y’u Rwanda.

Intsinzwi ikomeye u Rwanda rwagize muri iyi mikino, ni iya tariki ya 11 Ugushyingo 2021 kuri Stade ya Kigali mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali ibitego 3-0, naho umusaruro mwiza rwagize ni ukunganyiriza i Kigali na Kenya 1-1.

Mali niyo yatsindiye u Rwanda mu rugo ibitego byinshi(3), mu gihe Kenya aricyo gihugu cyatsindiye u Rwanda hanze ibitego byinshi (2-1).

U Rwanda rwasoje iyi mikino aricyo gihugu gisuzuguritse muri iri tsinda, aho gisoje imikino itandatu nta ntsinzi n’imwe, ndetse kikaba kiri mu bihugu byanditse aya mateka mabi muri iri rushanwa.

 U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda E n’inota rimwe, mu gihe Mali yasoje ari iya mbere n’amanota 16, Uganda isoza ari iya kabiri n’amanota 9, mu gihe Kenya yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu.

Ni ikimwaro ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni ikimwaro ku batoza bayo n’abakinnyi bayo, ni ikimwaro ku bayobora ruhago nyarwanda yagaragaje urwego ruciriritse cyane mu karere no muri Afurika nzima, ni ikimwaro ku Banyarwanda muri rusange basuzuguriwe mu rugo no hanze, Impinduka n’ubwo zatinze gusa zirakenewe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

U Rwanda rusoje imikino itandatu rudatsinze na rimwe mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND