Mu minsi iri imbere wabona abasore bazajya bambara amajipo bagasohoka! Inkomoko yaba ari Symphony Band-AMAFOTO

Imyidagaduro - 14/11/2021 3:33 PM
Share:

Umwanditsi:

 Mu minsi iri imbere wabona abasore bazajya bambara amajipo bagasohoka! Inkomoko yaba ari Symphony Band-AMAFOTO

Burya iyo witegereje neza usanga icyumweru kigira agashya, ibyamamare kandi bizana inzaduka cyane bityo hakaba hari abandi bantu babigiraho, byaba ibibi cyangwa ibyiza. Muri iki cyumweru, abitabiriye igitaramo cy'umuhanzi w'Umunya-Nigeria Omah Lay babonye imyambarire itangaje ya Symphony Band.

Symphony Band ni itsinda rimaze kuba inzobere mu gucuranga, bakaba n'abahanzi ubwabo dore ko tariki 4 Ukuboza 2021 iri tsinda ryatangaje ko rifite igitaramo cyiswe 'Fantasy Music Concerts’ kizabera i Kigali abo batumiyemo umuhanzi wo muri Nigeria Ric Hassani ufite indirimbo zakunzwe muri Afurika n'ibice bimwe by'isi.


Abahanzi bo muri Nigeria bakomeje kwigarurira muzika nyafurika aho twavuga ko uku kwezi bakanyujijeho mu guha ibyishimo Abanyarwanda. Adenkule Gold gutaramira i Kigali, akurikirwa na Omah Lay, ubu hategerejwe Ric Hassani. Tugarutse mu mafoto ya Symphony Band yo kuwa 13 Ugushyingo mu nyubako ya Kigali Arena aho bari gucuranga mu gitaramo cya Kigali Fiest, bari bambaye amajipo bose ukabona ni abakobwa. 


Mu majipo yabo aringaniye n'amavi, ni yo mafoto abantu benshi bahererekanije ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bishobora kuzatuma mu minsi iri imbere abasore batangiye kwambara amajipo bagasohoka, inkomoko yaba ari Symphony Band.


Omah Lay yahaye ibyishimo abitabiriye igitaramo yatumiwemo


Symphony Band  icuranga yambaye amajipo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...