RFL
Kigali

Thousand Hills yegukanye irushanwa rya Big Ant Studios Rugby sevens series itsinze Kigali Sharks

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/11/2021 19:08
0


Thausand Hills yegukanye irushanwa rya Big Ant Studios Rugby Sevens Series nyuma yo gutsinda Kigali Sharks amanota 28 Kuri 7, mu bagore Muhanga Thunders inganya na Resilience amanota 5-5 ariko bateye igiceri Muhanga Thunders itwara igikombe.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo mu 2021 kuri sitade Amahoro i Remera habereye imikino ya Rugby mu bagabo n'abagore, aho bahataniraga irushanwa ry'umunsi umwe rya Big Ant Studios Rugby Sevens Series.


Amakipe 14 niyo yitabiriye iri rushanwa mu byiciro byombi aho mu cyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe 8, agabanyije mu matsinda 2 naho mu cyiciro cy'abagore hitabira amakipe 6.

Itsinda rya mbere mu bagabo: Kigali Sharks, Resilience Pumas, Burera Tigers. Itsinda rya kabiri mu bagabo ryarimo; Thousand Hills, Muhanga Tunders, UR Grizzlies, Rubavu Eagles. Itsinda rya mbere mu bagore ryarimo;  Kigali Sharks, Muhanga Tunders, Musanze Gorillas. Naho Itsinda rya kabiri mu bagore ryarimo; Resilience, Ruhango na Rwamagana Campus.


Imikino y’amajonjora, haba mu bagabo n’abagore yakinywe mu buryo buri nkipe ihura na ngenzi yayo basangiye itsinda, mu bagabo hazamuka 2 no mu bagore. Kigali Sharks 10 -05 Resilience, Pumas 10 - 0 Burera Tigers, Kigali Sharks 05 -05 Muhanga, Thousand Hills 31 -0 Muhanga Thunders, UR Grizzilies 0-07 Rubavu Eagles, Resilience 07-05 Ruhango, Sharks 24-0 Pumas, Resilience 26-0 Burera Tigers, Kigali Sharks 0-0 Musanze Gorillas, Musanze GRC 0-5 Muhanga GRC, Thousand Hills  19-0 Rubavu Eagles, Muhanga Thunders  7-7 UR Grizellies, Ruhango WRC  15-0 Rwamagana Campus, Musanze Gorillas  12-0 Rwamagana Campus.



Imikino ya kiwe cya kabiri yahise itangira mu bagabo Kigali Sharks  itsinda 21 kuri 7 ya Rubavu Eagles, naho Thousand hills  itsinda amanota 7 ku busa bwa Resilience RC. Mu bagore  Kigali Sharks WRC  yatsinzwe amanota 5 kuri 15  ya Ruhango WRC, naho Muhanga Thunders  itsinda amanota 5 ku busa bwa Resilience WRC.
 

Umukino wa nyuma mu bagore wahuje Muhanga Thunders na Resilience WRC urangira amakipe yombi anganya ibitego 5 kuri 5 hitabazwa tombora yasize ikipe ya Muhanga Thunders yegukanye igikombe. Umukino wa nyuma mu bagabo warangiye Thousand Hills itsinze ibitego 28 kuri 7 bya  Kigali Sharks.

Ibihembo byatanzwe, Umukinnyi wahize abandi mu bagabo yabaye Isimbi Carlos ukinira Thousand Hills, Umukinnyi wahize abandi mu bagore yabaye   Ndayishimiye Odette ukinira Resilience. Ikipe yabaniye neza izindi, yaba ikipe ya Rwamagana Campus. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND