RFL
Kigali

Xavi yahannye umukinnyi wa Barcelona wakerewe imyitozo iminota 3 gusa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/11/2021 13:01
0


Ntabwo byasabye igihe kirekire kugira ngo umufaransa Ousmane Dembele yice amategeko 10 umutoza mushya wa FC Barcelon Xavier Hernandez aheruka gushyiriraho abakinnyi b’iyi kipe mu rwego rwo kuyigarura mu murongo w’intsinzi no kwisubiza ikuzo yahoranye, byanatumye uyu mukinnyi agongwa n’ibihano.



Ousmane Dembele yitabiriye imyitozo ya FC Barcelona yakereweho iminota itatu kuko yageze ku kibuga habura iminota 87 ngo itangire, kandi Xavi yarashyizeho itegeko rivuga ko buri mukinnyi wa FC Barcelona ategetswe kuba ari ku kibuga mbereho iminota 90 kugira ngo imyitozo itangire.

Dembele yaciwe amande ndetse anihanangirizwa kongera gusubiramo ikosa yakoze kuko ryatuma afatirwa ibihano bikakaye.

Xavi akigera muri Barcelona, yahise ashyiraho amategeko icumi akomeye buri mukinnyi agomba kubahiriza, mu rwego rwo kugarura ikipe ku murongo.

Rimwe muri yo n’ukugera ku myitozo bitarenze iminota 90 mbere y’igihe gisanzwe cya saa yine z’amanywa

Uyu mutoza yategetse ko ikipe ya Barcelona isangirira ifunguro rya mu gitondo hamwe mbere yo gukora imyitozo ngororamubiri umuntu ku giti cye.

Ibi bivuze ko Dembele yakererewe minota itatu kuko yaje saa 8.33 za mugitondo,kandi bategetswe kuhagera 8:30 za mu gitondo .

Umunyamakuru wa ESPN, Jordi Blanco Duch, yagize ati: "Dembele azishyura ihazabu ya mbere kubera gutinda.

"Yageze ku kibuga cy’imyitozo saa 8:33 za mu gitondo, igihe ntarengwa cyo kugera mu rwambariro ni 8:30 - imyitozo ni saa yine".

Uyu mukinnyi uca ku mpande, yagarutse mu myitozo mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’amezi atanu adakina kubera imvune yo mu ivi.

Dembele ntiyahiriwe muri Barcelona kuko nyuma yo kugurwa miliyoni 138 zama pawundi avuye muri Borussia Dortmund muri 2017 yaranzwe n’imvune nyinshi.

Dembele yabaye umukinnyi wa mbere ugonzwe n'amategeko ya Xavi muri FC Barcelona

Dembele yakerewe iminota itatu imyitozo ya Barcelona acibwa amande





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND