RFL
Kigali

Umwana yasubiye mu rugo! Dani Alves yagarutse muri FC Barcelona nyuma y’imyaka 5

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/11/2021 11:42
0


Myugariro w’iburyo ukomoka muri Brazil, Dani Alves yasubiye muri FC Barcelona yaherukagamo mu myaka itanu ishize, bigizwemo uruhare rukomeye na Xavier Hernandez bakinanye kuri ubu usigaye utoza iyi kipe y’i Catalonia ishaka kwisubiza icyubahiro n’ikuzo ku ruhando mpuzamahanga.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo, nibwo FC Barcelona yatangaje ku mugaragaro ko Dani Alves yagarutse mu rugo muri FC Barcelona yakiniye imyaka umunani mbere yo kuyivamo yerekeza muri Juventus.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagize iti”Ikaze mu rugo Dani Alves”.

Dani Alves yumvikanye na FC Barcelona kuyikinira kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, nyuma hakaba harebwa uko yakongera amasezerano bigendanye n’uburyo azaba yitwaye.

Uyu mukinnyi azatangira imyitozo muri iyi kipe ye nshya mu cyumweru gitaha, gusa azemererwa kuyikinira muri Mutarama isoko ryo kugura abakinnyi ryongeye gufungura.

Alves wageze muri Barcelona bwa mbere mu 2008 avuye muri Sevilla, yayisohotsemo mu 2016 ayikiniye imikino 391 izwi, aho yayitsindiye ibitego 23.

Uyu mukinnyi yigaruriye imitima y’abatari bacye kubera uburyo bwe bw’imikinire, aho akina mu bwugarizi ariko inshuro nyinshi ukamusanga asatira izamu ry’ikipe bahanganye, ndetse n’amashoti ye aremereye aterera inyuma y’urubuga rw’amahina, byatumye akundwa n’abatoza batandukanye barimo Pep Guardiola, Tito Vilanova, Tata Martino na Luis Enrique, bamugira umukinnyi uhoraho ku mwanya we ndetse anahembwa nk’umukinnyi w’Indashyikirwa ku Isi ku mwanya akinaho.

Mu 2016, Alves yavuye muri Barcelona yerekeza muri Juventus, yavuyemo yerekeza muri Paris Saint-Germain, nayo aza kuyisohokamo yerekeza iwabo muri São Paulo mbere yo kugaruka muri Barcelona.

Dani Alves amaze guhesha ikipe y’igihugu cye ibihembo bitandatu bitandukanye, igiheruka akaba ari umudali wa zahabu aherutse kwegukana mu mikino Olempike yabereye i Tokyo.

Dani Alves yahesheje FC Barcelona ibikombe 23 mu myaka 8 yayikiniye, birimo Laliga 6, Copas del Rey 4, Champions League 3, Club World Cups 3, Spanish Super Cups 3, European Super Cups 4.

Uyu mukinnyi kandi yahesheje Juventus ibikombe (2), Paris Saint-Germain (6) and São Paulo (1) mbere yo kugaruka i Catalonia. Yanahesheje kandi EC Bahia (3), Sevilla (5) and Brazil (6).

Muri rusange Dani Alves amaze kwegukana ibikombe 46 bitandukanye, bimugira umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye ku Isi.


FC Barcelona yahaye ikaze Dani Alves

Alves yasubiye muri Barcelona nyuma y'imyaka itanu

Alves ni umwe mu bakinnyi bakoreye amateka FC Barcelona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND