RFL
Kigali

FW de Klerk wayoboye Afrika y'Epfo akaba imbarutso ya Demokarasi ihamye yitabye Imana ku myaka 85

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/11/2021 17:22
1


De Klerk wabaye Perezida wa nyuma wayoboye mu gihe cy'ivangura ry'akorerwaga abirabura muri Afrika y'epfo akanaba imbarutso ya Demokarasi, yitabye Imana ku myaka 85.



Uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Afrika y'Epfo Frederik Willem de Klerk, wabaye Umukuru w’igihugu wa nyuma w’ibihe byashegeshe abirabura batari bacye bari barimwe uburenganzira mu gihugu cyabo kizwi nka Apartheid, Frederik Willem de Klerk yitabye Imana.

De Klerk yabaye imbarutso yashyize ku iherezo ikandamizwa rikomeye ryakorwaga n’abazungu rikorerwa abirabura n'ubwo nawe yari umuzungu. Itangazo ryashyizwe hanze ritangaza urupfu rigaragaza ko yatabarutse mu mahoro mu rugo rwe mu masaha y’urucyerera rw’uyu wa Kane nyuma y’igihe yari amaze ahangana na kanseri.

Mu mwaka wa 1993 De Klerk na Perezida wa mbere w’umwirabura muri Afrika y'epfo, Nelson Mandela basangiye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel ibintu byabaye nyuma y’igitangaza cyo kunga ubumwe hagati y’abirabura n’abazungu.

Ifoto y'urwibutso ya De Klerk na Nelson Mandela bashyikirizwa igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel, hari kuwa 10 Ukuboza 1993 nyuma y'uko bemeranijwe gusangira ubutegetsi 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HAKIZIMANA JMV2 years ago
    Imana imwakire mubayo.yabaye intwari.





Inyarwanda BACKGROUND