Bitewe n'imyemerere ya buri muntu, ahari ushobora kuba udakunda amapantaro niba uri igitsina gore. Bamwe bavuga ko umukobwa cyangwa umugore wambaye ipantaro aba ameze nk'umugabo. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibyiza byo kuyambara ku bagore.
Abakobwa cyangwa abagore bambara amapantaro kubera impamvu zabo bwite zihariye ariko zifite aho zihuriye n'ubuzima. Abandi bakambara amapantaro kubera kwigana no kureberanaho. Abakobwa bamwe batambara amapantaro abenshi bahura n'ingaruka zimwe na zimwe, dore ko hari aho bagera bakagirwa inama yo kwambara n'utwenda tw'imbere tubafashe. Kwambara ipantaro ku gitsina gore ni byiza kubera ko bamwe mu bagabo cyangwa abasore b'ubu nta muco bafite.
Kwambara ipantaro bishobora kukurinda ibisambo cyangwa bikakurinda gukoreshwa ingeso mbi mu gihe uri ahantu utizeye. Bamwe mu bagabo cyangwa abasore bakoresha ingano y'ikanzu cyangwa ijipo wambaye bagashimisha imitima yabo by'akanya gato.
Amafoto mabi ushobora gufatwa ashobora gukoreshwa nabi ku by'inyungu z'amafaranga bahabwa nyamara wowe nta ruhare wabigizemo. N'ubwo bimeze bityo, abagore cyangwa abakobwa bagirwa inama yo kutajya bambara amapantaro abaziritse cyane ku by'impamvu z'ubuzima nanone.
Ese wajya mu mikino ngorora mubiri cyangwa indi myitozo wambaye ikanzu? Ntabwo byakunda, ni byiza gushaka ipantaro yabigenewe, ukajya ugorora umubiri wawe. Bamwe mu bagore batambara amapantaro nta n'ubwo bakora imyitozo ngororamubiri nyamara nayo ikenewe cyane. Menya aho wambara ipantaro n'impamvu ishobora gutuma uyambara, mu gihe gikwiye.
Inkomoko: Opera NEws
TANGA IGITECYEREZO