RFL
Kigali

Intangiriro z’urugendo rushya mu ikipe y’amateka! Xavi yakiriwe nk’umwami i Camp Nou

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/11/2021 19:29
0


Xavier Hernández uzwi nka Xavi mu mupira w’amaguru, yakirijwe amashyi y’urufaya, akanyamuneza n’ibyishimo byinshi ku kibuga cya FC Barcelona cya Camp Nou, mu muhango wo kwerekana uyu munyabigwi wahawe akazi ko gutoza iyi kipe yabereye kapiteni igihe kirekire.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Ugushyingo 2021, nibwo Xavi yerekanwe nk’umutoza mushya wa FC Barcelona kugeza mu 2024, mu birori byabereye ku kibuga cya Camp Nou.

Byari ibirori by’akataraboneka ku kibuga cy’amateka cya Camp Nou, Xavi yakiniyeho akanahatwarira ibikombe bitandukanye, ubwo yerekwaga abafana n’abakunzi ba FC Barcelona nk’umutoza mushya w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Xavi watozaga Al Sadd yo muri Qatar, azanwe muri Barcelona kugira ngo azahure umusaruro w’iyi kipe umaze igihe warabuze, ndetse ayigarurire igitinyiro muri Espagne, i Burayi no ku Isi yose, ku buryo igarura ubushongore n’ubukaka yahoranye.

Abafana ba Barcelona bitezeho ibyishimo Xavi nk'ibyo yabahaye ari umukinnyi, azanabibahe ari umutoza.

Kugira ngo Xavi asinyire Barcelona, biravugwa ko iyi kipe yaguze amasezerano Xavi yari asigaje muri AL Sadd kugira ngo yerekeze i Catalonia nta mbogamizi n’imwe afite.

Ntabwo Xavi yatoje umukino Barcelona yanganyije na Celtavigo ku wa gatandatu ibitego 3-3, ahubwo azafata umwanya wo kumenyerana n’ikipe muri iki gihe hagiye gukinwa imikino y’amakipe y’ibihugu, akazatoza derby y’i Barcelona azahuramo na Espagnol.

Xavi wakoze amateka muri FC Barcelona ubwo yayikiniraga, arashaka kuyikoramo amateka nk’umutoza nk’uko byagendekeye mugenzi we Zinedine Zidane wabikoze muri mukeba Real Madrid.

Akinira Barcelona, Xavi yayihesheje ibikombe 25, birimo umunani bya shampiyona ya Espagne na bine bya UEFA Champions League.

Mu myaka ibiri amaze atoza Al Sadd, Xavi amaze kuyihesha ibikombe Birindwi birimo n’igikombe cya shampiyona yegukanye mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Xavi azatoza FC Barcelona kugeza mu mwaka wa 2024, nyuma nibwo hashobora kubaho ibiganiro byo kongera amasezerano.

Xavi yasinye amasezerano y'imyaka itatu muri FC Barcelona
Xavi afite intego yo kuzahura umusaruro wa Barcelona wakendereye

Xavi yakiriwe nk'umwami i Camp Nou

Xavi ashimira abafana baje kumuha ikaze i Camp Nou






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND