Umuhanzi mu ndirimbo ziganjemo iza gakondo, Massamba intore, niwe wasohoye Miss Bagwire Keza Joannah wasabwe anakobwa na Murinzi Michel, umukunzi we w'akadasohoka bamaze igihe bakundana.
Ni umuhango wabereye ku Gisozi ahasanzwe habera ibirori hazwi nko kuri Romantic Garden, kuri iki Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021, witabirwa na bimwe mu byamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Massamba intore wasohoye umugeni, ni umwe mubagezweho mu gususurutsa ibirori by'ubukwe bitandukanye bitewe n'indirimbo ze ziriza abageni, kubera ubuhanga ziba ziririmbanywe ariko byose bigamije kwishima.
Abinyujije kuri sitati ya whatsap ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, Massamba Intore yashyizeho amafoto yo mu birori by'ubukwe bwa Keza, maze ayaherekeresha amagambo amwifuriza kugira urugo rwiza.
Si ubwo butumwa gusa Intore Masamba yakoresheje kuko yagarutse kubihe byarijije Miss Keza, avuga uburyo yihanganye bikanga bikarangira arize, maze atera imitoma Keza amubwira ko umugeni mwiza ari ugira amarira.
Ubwo Masamba intore yasohoraga umugeni
Yagize ati'' Wihanganye biranga, birangira urize. sha nabikunze cyane! Umugeni mwiza ni ugira amarira maze agahozwa!” maze ayo magambo meza yabwiye Miss Bagwire Keza Joannah ayaherekeresha ifoto amaze kurira.
Mu bitabiriye uyu muhango bazwi harimo Dj Toxxxyk, Kate Bashabe, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d’Arc bakorana na Keza kuri Kiss FM n’abandi.
Miss Bagwire yasabwe nyuma y’uko ku wa 30 Ukwakira 2021 yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower], byitabirwa n’abakobwa b’urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze z’akadasohoka.
Miss Bagwire Keza Joannah yageze aho ararira
Mu bafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda babyitabiriye harimo Kate Bashabe, na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.
Ni ibirori byabaye nyuma y’ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n’umusore yeguriye umutima we witwa Murinzi Michel, uyu bamaze igihe bakundana.
Intore Massamba yakoze mu nganzo amaze gusohora Miss KezaBagwire Keza asanzwe ari umunyamakuru wa KISS FM. Mu 2018 ni bwo yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aza kuhava mu 2019 yerekeza kuri KISS FM.
Mu Ukuboza 2018, yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ibarurishamibare yakuye muri Mount Kenya University.
Miss Keza Joannah ubwo inshuti ze zamukoreraga ibirori byo gusezera ku bukumi
Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015. Mu Ugushyingo 2015 na bwo yongeye kuvugwa ubwo yegukanaga ikamba ry’Igisonga cya Kane muri Miss Heritage Global mu 2015, aho yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.
Miss Keza Joannah afata agafoto k'urwibutso nyuma yo gusezera ubukumi
TANGA IGITECYEREZO