RFL
Kigali

Nta gahunda Manchester United ifite yo kwirukana umutoza Ole uri kugerwa imijugujugu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/11/2021 19:14
0


Nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cyayo na Manchester City mu mukino w’abakeba bo mu mujyi wa Manchester, benshi mu bakunzi n’abafana ba Manchester United batekereje ko ubuyobozi bw’ikipe bushobora gukora impinduka zihutirwa, Ole Gunnar agasezererwa agasimbuzwa undi mutoza ushoboye, gusa ubuyobozi bw’ikipe bwabakuriye inzira ku murima.



Nyuma y’iminsi ibiri abafana n’abakunzi ba Manchester United bategerezanyije amatsiko umwanzuro w’ubuyobozi bw’iyi kipe ku hazaza h’umutoza Ole, batunguwe n’icyizere bakibonamo uyu mutoza ufite umusaruro mubi muri uyu mwaka w’imikino.

Nk’uko byatangajwe na Sky Sport, ngo amakuru bakura mu bayobozi ba hafi ba Manchester United, avuga ko nta gahunda iyi kipe ifite yo guhindura umutoza n’ubwo adakomeje guhirwa n’intsinzi.

Nyuma yo gutsindira Tottenham mu rugo, bakananganyiriza mu Butaliyani na Atalanta muri Champions League ibitego 2-2, bisa nk’aho igitutu cyari kuri uyu mutoza ukomoka muri Norvege cyari cyagabanyutse ariko byose byasubiye i rudubi nyuma yo gutsindwa na Manchester City mu mpera z’icyumweru gishize ibitego 2-0.

Icyemezo cyo kurekera Ole ku mwanya w’ubutoza muri Man.United, ntabwo byishimiwe n’abafana bifuza umusaruro mwiza n’iterambere ry’ikipe itwara ibikombe.

Sky Sport ivuga ko Ole azava muri Manchester United ari uko umuyobozi muri iyi kipe witwa EdWood atakibarizwa muri iyi kipe, kuko ariwe ukimukingiye ikibaba.

Umusaruro wa Ole muri Manchester United ntabwo ari mwiza ugereranyije n’abakinnyi iyi kipe yari yaguriwe, gusa kugeza magingo aya abafana b’iyi kipe bari mu gihirahiro cyo kumenya neza icyerecyezo cy’ikipe bihebeye.

Ku munsi wa 12 muri shampiyona y’u Bwongereza ubwo amakipe azaba agarutse mu kibuga nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu, Manchester United izakina na Watford.

Nyuma y’imikino 11 Manchester United imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino muri Premier League, ihagaze ku mwanya wa gatandatu aho ifite amanota 17.

Manchester United ivuga ko nta gahunda ifite yo kwirukana umutoza Ole

Umusaruro wa Ole muri Manchester United ntabwo ari mwiza uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND