Muri uru rutonde rw’ibibuga bw’indege biteye
amabengeza ku isi, higanjemo cyane ibibuga byo ku mugabane wa Aziya nk’Ubuyapani
na Koreya. Mu gukora uru rutonde harebwa uburyo inyubako zo ku bibuga zubatse n’ibindi
bikorwaremezo bihagaragara.
Reka turebere hamwe urutonde rw’ibibuga bw’indege 5 bya
mbere, biteye amabengeza ku isi muri uyu mwaka 2021.
5.
Munich International Airport
Ikibuga mpuzamahanga cya Munich ni ikibuga cya kabiri
mu kubaho urujya n’uruza rw’abantu benshi mu Budage nyuma y’ikibuga
mpuzamahanga cya Frankfort, kikaba icya 9 mu Burayi mu kubabo urujya n’uruza rw’abantu
benshi ku isi. Mu mwaka 2019 habaruwe abantu miliyoni 47,9 banyuze kuri icyi
kibuga. Ku rwego rw’isi kiza ku mwanya wa 15. Mu bwiza kikaza ku mwanya wa
gatanu ku isi. Icyi kibuga kandi uhasanga inyubako zisa neza cyane.


4.
Incheon International Airport
Iki kibuga nicyo kibuga cy’indege kinini muri Koreya y’epfo,
kikaba giherereye mu gace ka Incheon. Iki kibuga ni nacyo kigwaho indege zirimo
abagenzi baba baje gusura umurwa mukuru wa Koreya y’epfo ariwo Seoul.


3.
Hamad International Airport
Icyi kibuga nicyo kibuga cy’indege mpuzamahanga kiri
mu gihugu cya Qatar, kikaba giherereye mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Qatar, Doha.
Iki kibuga cyahoze cyitwa New Doha International Airport cyaje guhindurirwa
izina cyitirirwa umugabo witwa Hamad Bin Khalifa Al Thani wahoze ari Emir wa
Qatar.


2.
Haneda International Airport
Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Tokyo kizwi ku
izina rya Haneda. Ni kimwe mu bibuga by’indege 2 bigwaho indege zitwaye abagenzi, bava ndetse n’abajya mu mugi wa Tokyo mu Buyapani. Haneda Airport ni kimwe mu
bibuga by’indege bisa neza cyane ku isi.


1.
Singapore Changi Airport
Ikibuga cy’indege cya Changi muri Singapore, abahagera
batangazwa n’uko cyubatse kuko hameze nk’umugi muto. Kuri iki kibuga uhasanga
amarestora, amaduka, inzu z’ibihangano by’ubugeni, pisine zo kogamo, ibiraro
byo mu kirere bizwi nka Canopy bridge biteye amabengeza. Ndetse muri uyu mwaya
2021 cyabaye icya mbere ku isi ku rutonde rwakozwe n’ikigo Skytrax nk’ikibuga
cyiza ku isi, mu bushakashatsi bwakorewe ku bagenzi bahanyura bababaza uko
bakira servisi bahabwa. Si ibyo gusa kuko cyaje no mu bibuga by’indege bisukuye
ku isi.


Src: Business Insider & Infos-10 & Love Explorin
