RFL
Kigali

Gospel yungutse umuhanzi w'umuhanga 'SEE' uririmba mu Cyongereza wihaye intego yo kuzahatana muri Dove na BET Awards-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/11/2021 18:40
0


Patrick Cyuzuzo niyo mazina yiswe n'ababyeyi, ahitamo kwitwa C. Patrick nk'izina ry'umuziki, ariko nyuma yo gutangira kuwukora nk'umuhanzi wigenga kandi ufite intumbero zihamye yahisemo guhindura izina yiyita 'SEE'. Mu muziki we amaze gukora EP (Extended Play) y'indirimbo 4 ndetse yamaze no gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Good For You'.



SEE w'imyaka 21 y'amavuko, yavukiye ndetse akurira mu Rwanda muri Afurika. Ni umuhanzi w'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ukora injyana ya Afro-Fusion, R&B, Pop na EDM. SEE yakunze umuziki akiri muto. Kuva afite imyaka 6 yaririmbaga mu ishuri ryo ku cyumweru n’abana bagenzi be. Ubunararibonye mu muziki yinjiyemo akiri umwana muto bwamufashije guhindura ubumenyi bwe bwa muzika kandi nk'umwana muto yabyinnye mu matorero y’imbyino gakondo, bituma agaragara kuri stage n'imbere y'abantu benshi akiri muto cyane.

Urugendo rwe rwa muzika rwatangiye mu 2009 ubwo yatorewe kujya muri korari y'abana bato yitwa Asante Children's Choir, ari ho yatorejwe, agahabwa ubumenyi ku muziki, akaza no kuhabonera amahirwe yo gukora ingendo hirya no hino ku Isi ku bw'impamvu zo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, no gufasha abandi bana batari bafite amahirwe yo kwiga. SEE yazengurutse Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari hamwe n'iyi korari y'abana. Yageze muri Leta zinyuranye za Amerika nka: Texas, California, Washington, Oregon, Arizona n'ahandi.

Ubwo yari afite imyaka 9 y'amavuko, SEE yabashije kwandika indirimbo ye ya mbere. Abasha gukora indirimbo ye ya mbere nk'umuhanzi wenyine mu mwaka wa 2016, icyo gihe akaba yarigaga mu mwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye. Igihe yari afite imyaka 17, SEE yinjiye mu itsinda 'Sawuti Band' ryakoraga umuziki wa Gospel ryasohoye indirimbo ebyiri, bagirana ibiganiro na bimwe mu binyamakuru bitandukanye. Ikibabaje ni uko iri tsinda rya Sawuti Band ryarasenyutse mu mwaka 2018. 


SEE amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

SEE nta ntego yo kureka umuziki yari afite, ahubwo yahisemo kuwukomeza ku giti cye. Yanditse indirimbo ye ya kabiri arayisohora, ayisangiza inshuti ze n'ibitangazamakuru. Mu bitekerezo yahawe n'uko benshi banyuzwe n'iyo ndirimbo, ariko agifite ishuri ryo kurangiza ku buryo yabiretse byose akajya kwiga. Nyuma y’ishuri ryisumbuye yakoraga mu nzu itunganya amajwi n'amashusho nk'umuyobozi mukuru, agatanga umusanzu mu guteza imbere impano z'abana n’urubyiruko uko ashoboye. 

Uyu musore wiyise SEE bisobanuye 'kureba', akaba ari izina yakuye muri Matayo 13:13, yabwiye InyaRwanda.com mu gukomeza ishyaka rye ryo kuzamura impano, umuziki wahoraga umuhamagara yumva n'ibyo Imana yifuza ko akora muri icyo gihe kandi azavanamo umugisha, ashobora guhesha abandi banyempano bose. Yahisemo gukurikira umuhamagaro maze ahitamo kwiyita izina rishya, ingamba nshya, indirimbo nshya, hamwe n'ubutumwa bumwe. 

Yasohoye EP ye ya mbere y’indirimbo 4 tariki 20 Gashyantare 2021. Kanda HANO wumve iyi EP ye. Kuwa 4 Kamena 2021 yashyize hanze amashusho y'indindirimbo 'ON MY SIDE'. Kuri ubu SEE yasohoye indirimbo “Good For U” ihumuriza abaremerewe n’abakomeretse, ibabwira ko “Bigiye kuba byiza” n'ubwo ubu bigoye. Ni indirimbo iri mu rurimi rw'Icyongereza asanzwe aririmbamo, ikaba yasohokanye n'amashusho yayo.

Yashimiye abakomeje kumufasha mu muziki ati “Sinasoza ntashimiye abafana banjye bose bakomeza kumva no gushyigikira umuziki wanjye. Ntakinezeza nko kumva ko hari ubuzima bwahindutse binyujije mu muziki nkora. Ndashimira itsinda dukorana rigizwe na Enock Zera Director wanjye (ushinzwe amashusho), Dj Next ushinzwe Art design yose, Producer T Van na MOK Vybz, uyoboye itsinda Eric Bizimana ndetse na Regis Ochi ubyina mu ma Video yanjye. Ntabafite sinasohora umuziki n'amashusho meza nk'ayo nsohora pe. Ndashimye”.

Afite indoto zo gutumirwa muri BET Awards no mu bindi bihembo bikomeye ku Isi


SEE yabwiye InyaRwanda.com ko yinjiranye intego nyinshi mu muziki, akaba azanyurwa abonye abahanzi ba Gospel mu Rwanda bitabira Ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati Nifuza kugeza umuziki wanjye ku rwego mpuzamahanga (International Level). Mfite inzozi zo kumva umuziki wa Gospel nyarwanda uri ku rwego natwe dutumirwa mu ma Awards nka Dove Awards, Stella Awards, BET Awards n'izindi. Urubyiruko n'abandi ku Isi bakakira agakiza binyuze mu muziki nkora".

Patrick Cyuzuzo ariwe SEE, yavuze ko iyi ntego yimirije imbere igoye ariko akaba yizeye Imana. Anavuga ko hamwe no gukora cyane no kwisunga itangazamakuru, bizamufasha kugera ku ndoto ze. Yasabye abahanzi gukora umuziki mwiza, bakajya basohora igihangano kiri ku rwego mpuzamahanga. Ati "Biragoye ariko abahanzi na media nidushyira hamwe bizakunda. Abahanzi natwe tugakora umuziki ufite quality iri hejuru, ndetse ishoboka ko n'amahanga bayumva ndetse bakanaziririmba bizakunda pe".

SEE ubwo yasobanuraga impamvu yiyise iri zina risobanuye 'Kureba' yasabye abantu kwirinda gucira imanza bagenzi babo bitewe n'ibyo amaso yabo abona. Ati "Ahubwo nifuza ko tureka gucira abantu urubanza bitewe n'ibyo amaso yacu abona. Muri Matayo 13:13 Yesu avuga ko dufite amaso ariko ntiturora ntihavuga ko turi abatabona ahubwo yuko dukwiye gukoresha amaso y'Umwuka. Kuko uko wambara ntibyerekana uwo uri we. Mu yinzi nzira nuko umuntu kuba ari guseka ntibivuze buri gihe ko aba yishimye. Hari benshi baba bahishe agahinda n'umubabaro nyuma yo gutwenga". Mu magambo ahinnye yavuze ko SEE ari "ukureba kure birenze aho amaso yacu asanzwe areba".

SEE hamwe n'itsinda rimufasha mu muziki, arabashimira cyane


SEE yavuze ko azatora agatotsi ari uko umuziki wa Gospel mu Rwanda ugeze ku rwego mpuzamahanga

REBA HANO 'ON MY SIDE' INDIRIMBO YA SEE


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'GOOD FOR YOU' Y'UMUHANZI SEE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND