Niba waracitswe kureba imbonankubone igitaramo “10 Years Of Bruce Melodie” cya Bruce Melodie cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki ubwo ufite indi nkuru uzabara. Ibaze umwana wawe nazakubaza iyi nkuru ukarya iminwa!.
Gusa, binyuze muri iyi nkuru uri gusoma ku inyarwanda.com ugiye kumenya
ibintu bitanu byaranze iki gitaramo cy’imbaturamugabo kuri uyu muhanzi wakuriye
i Kanombe adafite inzozi zo kuzicara mu ndege.
Yatangiye umuziki afite imyaka 19 y’amavuko, hari mu
2012. Bivuze ko umusore/umukobwa w’iyi myaka aba asoje amashuri yisumbuye mu
gihe yaba yaratangiye kwiga amashuri abanza afite imyaka-fatizo, ariyo irindwi.
Bivuze ko icyo gihe Bruce Melodie atangira umuziki,
umukobwa/umusore wari ufite imyaka 19 yasoje ayisumbuye agahita akomeza
amasomo, yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icyiciro cya Gatatu cya
Kaminuza [Master’s Degree], ubu arakataje kwigira impamyabumenyi y’ikirenga
[PhD].
Bruce Melodie atangira umuziki nta cyizere yari afite cy’uko
igihe kimwe azakoranyiriza ibihumbi n’ibihumbi mu nyubako ihenze. Nta n’icyizere
yari afite cy’uko ibikorwa bye bizarenga imipaka, kuko inzira yari yinjiyemo
idahira benshi.
Mu Ukuboza 2020, yabwiye ‘bwa mbere’ INYARWANDA ko
igihe kigeze kugira ngo akore igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu
muziki. Icyo gihe, ntiyavugaga birambuye kuri iki gitaramo, kugeza ubwo muri
Nzeri 2021 abitangaje ku mugaragaro.
Kuva icyo gihe, yifashishije ibitangazamakuru
bitandukanye, imbuga nkoranyambaga ze, abamukunze, abamukundishijwe n’abandi
bagaragaza ko biteguye kumutera ingabo mu bitugu mu kwizihiza isabukuru ye y’imyaka
10 mu muziki.
Umunsi wari wageze! Yakoze igitaramo cy’amateka mu ijoro ry’uyu
wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 mu nyubako y’imyidagaduro ya Kigali
Areba, abereye Ambasaderi ku masezerano ya miliyoni 15 Frw hashingiwe ku
byatangajwe mu minsi ishize.
Iki gitaramo yagikoze ashyigikiwe n’abahanzi yahisemo barimo umuraperi Riderman, Christopher Muneza, Alyn Sano [umukobwa rukumbi waririmbye muri iki gitaramo], Itorero Inganzo Ngari, Niyo Bosco, Mike Kayihura na Papa Cyangwe. Buri muhanzi yaririmbaga indirimbo eshatu.
INYARWANDA igiye kugaruka ku bintu bitanu utamenye
byaranze iki gitaramo.
1.Imvura
yaguye ari nyinshi ariko abantu babyiganira kwinjira muri Kigali Arena
Abantu batangiye kwinjira muri Kigali Arena guhera saa
kumi z’umugoroba. Buri wese yasabwaga kwitwaza itike imwemerera kwinjira muri
iki gitaramo n’ubutumwa (message) igaragaza ko yipimishije icyorezo cya
Covid-19 kandi yarikingije nibura urukingo rumwe.
Hari hateguwe inzira buri wese anyuramo kugira ngo agere
imbere ahabera igitaramo. Kandi hari abari bashinzwe kuyobora abantu kugeza
bageze aho bicara. Umutekano wari wakajijwe kuva hanze y’iyi nyubako kugera
imbere.
Hari abahageze mbere babanza kwica inyota mu tubari
twegeranye na Kigali Arena, abandi batonda umurongo binjira muri Kigali Arena.
Saa kumi n’imwe z’umugoroba, imvura yancuncumutse mu
gihe cy’iminota irenga 30’ abari ku murongo bawugumaho, babyiganira kwinjira
ariko hari n’abandi bagiye kugama bagaruka imvura igabanyutse.
Iyi mvura ariko yari yabanje no kugwa mu bice
bitandukanye bya Kigali, ku buryo hari abo yagiye ifatira mu nzira bakugama
yahita bagakomeza urugendo rujya kuri Kigali Arena.
2.Buri
wese wageze ku rubyiniro yari azi ikimujyanye n’iminota atagomba kurenza
Iki gitaramo cyayobowe n’abashyushyarugamba babiri
basanzwe ari n’abanyamakuru, Nkusi Arthur [Akora kuri Kiss Fm] ndetse na Mc
Tino [Akorera KT Radio].
MC Tino ni we watangije ku mugaragaro iki gitaramo
ahagana saa kumi n’ebyiri nyuma y’igihe kinini Dj Mike avanga umuziki w’abahanzi
batandukanye, akanyura benshi.
Uyu munyamakuru yakiriye abahanzi Bruce Melodie
yatumiye muri iki gitaramo. Ni mu gihe, Nkusi Arthur ari we wakiriye umushyitsi
Mukuru muri iki gitaramo, Bruce Melodie ku rubyiniro.
MC Tino yahamagaraga umuhanzi ku rubyiniro akamuvugaho
iby’ibanze ubundi akamuha umwanya ku rubyiniro. Buri wese yageraga ku rubyiniro
asizanira gushimisha abafana be, ariko akarenzaho ko ari ibyishimo kuri we
kuririmba mu gitaramo cya mugenzi we Bruce Melodie.
Ikindi ni uko buri muhanzi yaririmbaga indirimbo
yateguye akajyanisha neza n’iminota yabaga yahawe agomba kumara ku rubyiniro.
Umuraperi Riderman yaserutse ku rubyiniro ari kumwe n’umuraperi
Karigombe, abafana bamugaragariza urukumbuzi bari bamufitiye, ahitamo kugenda
aririmba ibice by’indirimbo ze, avuga ko iminota yahawe yo kumara ku rubyiniro
yageze.
Nta muhanzi warambiranye ku rubyiniro, ahubwo buri
wese yavaga ku rubyiniro abafana bakimusaba kubaririmbira indirimbo ataririmbye
muri iki gitaramo.
3.Yashimye
abamushyigikiye, yunamira Jay Polly abo atavuze abinyuza mu ndirimbo ‘Bado’
Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yisanzuye! Yaririmbye urutonde rw’indirimbo zitabarika yasohoye mu gihe cy’imyaka 10 ishize ari mu muziki, ku buryo avuga ko ashingiye ku kuntu iki gitaramo cyagenze yihaye amanota 90%.
10% risigaye hari ibitagenze neza birimo nk’ibyuma byagiye bizima
mu minota ya mbere n’ibindi.
Mu gitaramo hagati, Bruce Melodie yafashe umwanya wo
gushimira buri wese wamushyigikiye mu muziki, hari abo yavuze mu mazina n’abandi
yakubiye mu ishimwe rye.
Uyu muhanzi yunamiye umuraperi Jay Polly mu gitaramo
cye. Avuga ko bagendanye ingendo nyinshi, kandi ko bakoranye indirimbo zizahora
ari urwibutso mu mitima ya benshi ku buryo ahamya ko uyu muhanzi ntaho yagiye.
Aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo ‘Hishamunda’, ‘Siribateri’,
‘Too Much’ bahuriyemo n’abandi bahanzi n’izindi.
Ku wa 13 Werurwe 2021, uyu muhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo
yise ‘Bado’, avugamo ko umuziki wamubabaje n’ubwo yabaye icyamamare agashima
Imana. Iyi ndirimbo yayiririmbye muri iki gitaramo mu rwego rw’ishimwe afite
kuri buri wese wamufashe akaboko mu muziki.
Muri iyi ndirimbo, avugamo Producer Fazzo wamukoreye
indirimbo zamwubakiye izina, Mico The Best wamufashije kujya muri Super Level, Nsengumuremyi
Richard wamutegeye indebe ‘bwa mbere’ akajya muri Uganda;
Mushyoma Joseph utegura ibitaramo bya Iwacu Muzika
Festival wategura Primus Guma Guma Super Stars yegukanye, Jado Kabandana wabaye
umujyanama we n’abandi.
4.Buri
wese witabiriye iki gitaramo yabyaje umusaruro amafaranga yishyuye bitewe n’aho
yari yicaye
Kigali Arena yanyeganyeze! Itike ya macye muri iki
gitaramo yari ibihumbi 10 Frw, mu gihe iya menshi yari ibihumbi 150 Frw.
Kuva igitaramo gitangiye abantu bari bahagaze babyina
umuziki, bacanye telefoni bafata amafoto n’amashusho y’iki gitaramo basangiza
abo bari basize mu ngo, abandi bashyira ku mbuga nkoranyambaga basanzwe
bakoresha.
Kigali yari yakubise iruzura, imyanya itari
yicawemo wayibara ufite umwanya. Inkumi n’abasore babucyereye, ba Nyampinga n’abandi
bakora udukundi bakabyina, bagaragaza umuhanzi uri ku rubyiniro ko bazi neza
ibihangano bye.
Ikindi ni uko bavuzaga akaruru k’ibyishimo, ndetse
umuhanzi yabaha umwanya ngo bafatanye bakamwikiriza. Byari kugorana kubona umuntu
wicaye muri iki gitaramo.
Ubushyuhe muri iki gitaramo bwazamuwe n’igihiriri cy’abamotari
binjiye muri iki gitaramo bahabwa ahantu habo ho kwicara bambanye n’imyenda y’akazi.
Bagaragaje ko n’ubwo biri mu kazi ko gutwara abantu
ariko nabo babona umwanya wo kumva indirimbo z’uyu muhanzi.
5.Ubwiyunge bwa Ama G The Black na Bruce Melodie bwari bukenewe
Niba ukunda kureba ibiganiro bitambuka kuri shene za Youtube mu bihe bitandukanye, ndahamya ko hari umunsi wabonye ikiganiro gifite umutwe ugira uti ‘Noneho Bruce Melodie niyumva ibyo Ama G yamuvuzeho ariyahura”.
Cyangwa ngo “Ama G yandangaje Bruce Melodie” ubanza warabonye n’ivuga gutya “Bruce
Melodie asubije Ama G nta miyaga ashyizemo.”
Guterana amagambo kw’aba bombi kwari kumaze kurambirana
mu matwi ya benshi. Buri umwe yajyaga avuga kuri mugenzi we,
akagaragaza ko ababaye.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu, Bruce Melodie yanze ko
imyaka 10 ishize ari mu muziki irangira afitanye inzigo na Ama G The Black
amutumira ku rubyiniro.
Uyu muhanzi yavuze ko mu bantu ba hafi bamufashije mu
muziki harimo na Ama G The Black yakoreye igihe kinini. Ndetse bakoranye
indirimbo yakunzwe bise ‘Twarayarangije’.
Iyi ndirimbo
bayiririmbanye. Ama G The Black yavuze ko yishimiye kongera guhurira ku
rubyiniro na Bruce Melodie bakuranye, avuga ko imyaka 10 ari ‘myinshi’.
Isesengura
ry’umunyamakuru wa INYARWANDA
-Igitaramo cya Bruce Melodie cyagaragaje ko umuhanzi
Nyarwanda ashyigikiwe yatungwa n’umuziki akanasagurira amahanga.
-Cyagaragaje ko umuhanzi asabwa gukora agendeye uko
isoko rihagaze kandi ntacike intege.
-Ni ishusho nziza y’uko abantu bakunda umuziki w’abahanzi
Nyarwanda kandi ko bari bakumbuye ibitaramo
-Cyatanze ishusho ku bigo by’ubucuruzi, kompanyi n’abandi
bashaka abahanzi bakorana mu bikorwa byo kwamamaza n’ibindi
-Ukoze imibare neza wabona ko Bruce Melodie yinjije
agatubutse muri iki gitaramo
-Cyasize ishusho y’uko ubushuti bukwiye gupfundikwa n’umushumi ukomeye
Ni Igitangaza koko!
KANDA HANO UREBE UKO ALYN SANO YITWAYE MU GITARAMO CYA BRUCE MELODIE
">KANDA HANO UREBE UKO BULL DOGG NA NIYO BOSCO BITWAYE MU GITARAMO CYA BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO