RFL
Kigali

Teta Gisa umukobwa w'Intwari Gen. Fred Rwigema yarushinze na Marvin Manzi bamaranye imyaka 18 mu birori byitabiriwe na Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/11/2021 19:01
0


Teta Gisa Rwigema umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema wagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, yakoze ubukwe bw'agatangaza n'inshuti ye yo mu bwana Marvin Manzi nk'uko babitangarije abitabiriye ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi wa Kigali mu Rwanda.



Gusaba no gukwa byabaye kuwa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021, hanyuma kuwa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 bakora ibirori bikomeye bakiriyemo imiryango yombi ndetse n'inshuti zabo. Urebye amashusho ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, ubona ko ubu bukwe bwitabiriwe n'abantu benshi cyane kuko Salle bwabereyemo yari yuzuye. Mu babwitabiriye harimo n'Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame wanavuze ko ashimishijwe cyane n'ubukwe bwa Teta Gisa.

Marvin Manzi umugabo wa Teta Gisa, ni umuhungu wa Louis B. Kamanzi washyize itafari rikomeye ku Itangazamakuru ryo mu Rwanda dore ko ari nyiri Radio Flash iri mu zikomeye mu gihugu. Marvin ni inzobere mu Ikoranabuhanga mu bijyanye na 'Software Development' ndetse muri uyu mwaka wa 2021 aherutse gukora 'Application' yise 'MoMoDi' akaba ari code ya Mobile money ikoreshwa muri telefone za iPhone mu kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Teta Gisa wambikanye impera y'urudashira na Marvin Manzi, ni umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema umwe mu ntwari z'igihugu ufite ibigwi bikomeye dore ko yagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda. Urubuga rwa Linkedin rugaragaza ko Teta Gisa ari Umuyobozi Mukuru wa Africa Yunze Ubumwe muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ya Repubulika y'u Rwanda (AU Senior Officer). Ni umwanya amazeho imyaka itatu kuva mu mwaka wa 2018.

Teta Gisa ni umukobwa wa Maj. Gen Fred Rwigema Intwari y'u Rwanda

Se wa Teta Gisa ari we Gen. Fred Rwigema uri mu Ntwari z'u Rwanda, yavukiye i Mukiranze muri Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957. Ni mwene Anastasi Kimonyo na Gatarina Mukandilima. Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri, ari bo Eric Gisa Junior Rwigema na Gisa Teta Rwigema. Gen. Rwigema yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda. 

Abana be bitaweho n'umubyeyi bari basigaranye (Mama Teta) na cyane ko we yatabarutse aba bana bakiri bato cyane kuko hari hashize imyaka 3 gusa akoze ubukwe na Jeannette Urujeni (Mama Teta). Uyu mubyeyi Mama Teta yareze neza abana yasigiwe n'umugabo we Gen. Rwigema, barakura, bariga baraminuza, none umuto muri bo ari we Teta Gisa yamaze kurushinga mu birori by'agatangaza byitabiriwe na Perezida Paul Kagame.


Teta Gisa na Marvin Manzi ku munsi w'ubukwe bwabo

Ubukwe bwa Teta Gisa na Marvin Manzi bwasusurukijwe na Muyango n'Imitari, maze umusangiza w'amagambo (MC) avuga ko uyu muhanzi afite abafana benshi cyane mu bantu bari batashye ubu bukwe, yongeraho ati "Muyango namugereranya na R. Kelly muri muzika nyarwanda, ukuyeho ibyo bamushinja mu nkiko uyu munsi, ariko ku bijyanye n'umuziki ni kuri iyo level, n'uko twe tumuzi, ni amahirwe cyane kubana natwe muri ubu bukwe". Abitabiriye ubu bukwe wabonaga bizihiwe cyane ndetse n'abageni byari uko kuko ubwo MC yabahaga umwanya ngo bagire icyo babwira ababatahiye ubukwe, buri umwe yavugaga afite akanyamuneza.

Mu ijambo rye, Marvin Manzi yakoresheje ururimi rw'Icyongereza ari na rwo avuga neza adategwa. Atangira ashimira abantu benshi cyane bitabiriye ubukwe bwabo. Ati: "Ndashimira buri umwe witabiriye ubukwe bwacu". Yavuze ko mu mwaka wa 2003 ari bwo yahuye na Teta Gisa, icyo gihe bose bakaba bari bakiri abana bato, umubano wabo ukomeza gukura kugeza barushinze mu 2021. Yashimiye umubyeyi wa Teta ku bwo kurera neza uyu mwali barushinze, anashimira Teta kuba yaramwemereye ko barushinga. Ubwo yashimiraga Teta inshuti ye yo mu bwana bambikanye impeta nyuma y'imyaka 18 bahuye, yamwegereye aramuhobera maze amusoma ku ijosi.

Teta Gisa nawe yahawe umwanya ngo agire icyo abwira abitabiriye ubukwe bwe, akoresha Ikinyarwanda cyumutse ariko akavangamo n'Icyongereza nacyo cyumutse, ibintu yaje gushimirwa cyane na MC. Yashimiye abatashye ubukwe bwe yaba abo mu muryango we ndetse n'abo mu muryango wa Marvin, ati "Mwakoze cyane cyane". Yatangiye yisegura ku basanzwe bazi ko abakobwa batajya bavuga mu bukwe, ababwira ko ibintu byahindutse. Ati "Ndabizi abakobwa ntabwo bajya bavuga mu bukwe, ariko mutubabarire ibintu byarahindutse, ndashaka kubanza gushimira ababyeyi ba Marvin; Papa Marvin na Mama Marvin, murakoze cyane ku bw'uyu mugabo udasanzwe". 

Yavuze ko Marvin atari umugabo we gusa ahubwo ko ari n'inshuti ye, yongeraho ati "Ndatekereza ko icyo ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi". Yavuze ko we na Marvin bamenyanye ari abana, ubu bakaba bakoze ubukwe bafite imyaka iri muri 30. Yashimiye Marvin wamubaye hafi kuva bamenyana kugeza uyu munsi. Yashimiye by'umwihariko umubyeyi we (Mama Teta) avuga ko amukesha byose. Yavuze ko umubyeyi we yabitayeho kuva mu bwana we na musaza we (Eric Gisa) kugeza bakuze. Ubwo yavugaga ibi, amarira yahise azenga mu maso kubera kwibuka urukundo we na musaza we beretswe n'umubyeyi wabo batigeze baburana ikintu na kimwe. 


Teta na Marvin barushinze nyuma y'imyaka 18 bamaze bahuye

Teta Gisa yanavuze ko musaza we utabashije kwitabira ubukwe bwe, yamwitayeho aramurera, ibintu bituma amugereranya nk'umubyeyi we. Yatanze urugero ko ubwo bari ku ishuri muri Kaminuza (hanze y'u Rwanda), musaza we yamubereye nk'umubyeyi amwitaho bishoboka. Ati "Ni musaza wanjye ariko ni nka Data". Yavuze ko banyuranye mu bintu byinshi anavuga impamvu akeka yatumye Mama we ahitamo ko ajya kwiga muri Kaminuza musaza we yigagaho, ati" (...)Turi muri Kaminuza, Mama yatumye njya kwiga aho musaza wanjye yagiye kwiga, kubera ko yari azi ko ari we ukomeza kundera, (...). Ndamushima cyane (Eric Gisa) kuko yarandeze nk'uko Mama wanjye yandeze".

Jeannette Urujeni umubyeyi wa Teta Gisa (Mama Teta), mu ijambo rye yabanje gushimira Imana ko ubukwe bw'umwana we bwabereye mu Rwanda kandi bukaba bwagenze neza cyane. Yagize ati "Mwiriwe mwese, mbere na mbere ndabanza gushima Imana yatugejeje kuri uyu munsi, bikaba (ibirori) byanabereye mu gihugu cyacu, Imana ihimbazwe cyane. Icya kabiri ndashimira Marvin na Teta baduhurije hano, mwakoze. Ndashimira n'umuryango wa Kamanzi watwakiriye". 

Yakomeje gushimira abantu banyuranye, agera no kuri Perezida Kagame. Ati "Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we n'abandi bashyitsi bose bari aha, mwakoze kwitabira ubukwe. Ndagira ngo mumfashe gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we ku ruhare bagize mu muryango wacu, ni ikintu gikomeye cyane. Aba bana bashoboye kwiga ntacyo babuze, mwarakoze. Ndabashimiye bivuye ku mutima. Hanyuma ndashaka guha ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo agire icyo avuga nk'inshuti (y'umuryango)".

Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ari mu bitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa afata nk'umwana we nk'uko yabigarutseho mu ijambo rye ati “Teta ni nk’umwana wacu nk’uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette (Janet Rwigema) ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n’umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n’iyo miryango mvuze.” Perezida Kagame yavuze ko yishimiye cyane ubukwe bwa Teta Gisa anamushimira ko yabukoreye mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko musaza wa Teta Gisa ari we Eric Gisa (Junior) atari akwiriye kubura muri ubu bukwe. Yasabye Teta Gisa n'umubyeyi we kumugereza ubutumwa bwe kuri Eric Gisa. Ati “Teta ndagutuma, ndi butume Jeannette (Janet Rwigema) ndetse ndi butume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mumumpere ubutumwa sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.”

Perezida Kagame yashimiye cyane Teta Gisa ko yize amashuri ye hanze y'u Rwanda ariko yayarangiza akagaruka mu Rwanda ndetse akaba anahashakiye umugabo. Yagize ati “Ariko ndashimira Teta, abakobwa n’abagore ni intwari baraturuta akenshi, we yagumye hano, anahashakiye n’urugo, yagenze hirya ariga arataha. Jeannette, ntabwo nifuza ko umuhungu wa Gisa yaba hanze keretse ari ko yabihisemo hari impamvu, ariko akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kujya agenda akagaruka. Ntazashake ubuhungiro hanze". Perezida Kagame yitabiriye ubu bukwe ari kumwe n'umufasha we Jeannette Kagame.


Perezida Kagame yatashye ubukwe bwa Teta Gisa na Marvin Manzi


Teta Gisa umukobwa wa Gen. Fred Gisa Rwigema yasezeranye na Marvin Manzi


Teta Gisa ubwo yari yasoje amasomo muri Cardiff Univeristy iri muri Kaminuza zikomeye ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND