Miss Nishimwe Naomie yabaye umuranga mwiza wa Bruce Melodie nyuma yo gusangiza umuhanzi w’umunya-Nigeria, Joeboy, amashusho y’ibyabereye mu gitaramo yaraye akoze, akifuza gusura u Rwanda no kuhakorera igitaramo.
Mu mashusho atandukanye Miss Nishimwe Naomie yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, hari aho yamenyesheje Joeboy igitaramo cy’amateka umuhanzi Bruce Melodie yaraye akoreye muri Kigali Arena.
Muri aya mashusho Miss Naomie agaragaza abantu batandukanye baryohewe n’umuziki umuhanzi Bruce Melodie ari kubaha, ubona ko banyuzwe no kumufasha gusubiramo indirimbo yabahimbiye, cyane ko we ubwe yivugiye ko indirimbo ari kuririmba ari izabo.
Joeboy agiye kuza mu Rwanda ku butumire bwa Miss Naomie
Mu gushyiraho ayo mashusho, yamenyesheje Joeboy amubwira ko amutuye ibiri kubera muri Kigali Arena, mu bigaragara wabonaga ko abantu bizihiwe bashaka kurya ikirori ubudahagarara cyane ko icyo bari bakeneye ari umuziki gusa.
Umuhanzi Joeboy akibibona yahise yereka Miss Naomie ibyishimo agize maze abyerekanisha akamenyetso k’umutima n’ibendera ry’u Rwanda, maze amusezeranya ko vuba bidatinze agiye gusura u Rwanda. Joeboy yagize ati’’ Nkeneye gusura u Rwanda vuba byihuse.’’
Miss Naomie yanyuzwe no kwitabira igitaramo cya Bruce Melodie
Miss Nishimwe Naomie n’abavandimwe be bagize itsinda rya Mackenzie bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie ndetse barizihirwa cyane, urebye n’ahantu bari bicaye bagaragazaga gushyigikira no gusubiramo indirimbo za Bruce Melodie.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Miss Naomie kandi yerekanye amarangamutima ye ashimira Bruce Melodie ku gitaramo cy’ubudasa yaraye atanze, aboneraho kumenyesha Joeboy aribwo yamwerekaga ibyaraye bibereye I Kigali.
TANGA IGITECYEREZO