Kigali

Impamvu Bralirwa yagize Bruce Melodie Brand Ambassador wa PRIMUS

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2021 11:48
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwatangaje ko rwagize umuhanzi Bruce Melodie “Brand Ambassador” w’ikinyobwa cya PRIMUS nk'impamba y'urugendo rw’imyaka y’indi iri imbere akora umuziki.



Igice kinini cy’umuziki wa Bruce Melodie gifatiye ku ruganda rwa Bralirwa! Uyu muhanzi yatangiye umuziki afasha abahanzi mu miririmbire babaga bahatanye mu irushanwa ry’umuziki rya Primus Guma Guma Super Stars mu bihe bitandukanye.

Igihe cyarageze ava mu byo gufasha abahanzi, akora indirimbo zirakundwa nawe atangira guhatana muri iri rushanwa.

Yegukanye imyanya y’imbere mu nshuro zose yahatanye muri iri rushanwa kugeza ubwo atwawe Primus Guma Guma Super Stars mu mwaka w’ 2018 ari nabwo yashyirwagaho akadomo.

Ibitaramo byinshi yaririmbyemo byabaga byatewe inkunga na Bralirwa. Ndetse mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, yizihije imyaka 10 ishize ari muri muzika mu gitaramo cyatewe inkunga na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.

Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yaririmbye mu bice bitatu ari nako ahinduranya imyambaro. Igice cya mbere cyibanze ku ndirimbo ze yahereyeho, icya kabiri aherera mu 2015 kuzamura n’aho icya Gatatu aririmba mu ndirimbo za vuba.

Mbere y’uko aririmba asoza igitaramo, bamwe mu bayobozi muri Bralirwa bazamutse ku rubyiniro barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kwamamaza muri Bralirwa, Gatabazi Martine, bavuga ko bateguriye impamba Bruce Melodie wizihiza imyaka 10 mu muziki.

Gatabazi Martine [Umugore wa Alain Muku] yavuze ko nka Bralirwa bazi neza urugendo rwa Bruce Melodie, kandi ko ari abahamya b’imyaka 10 ishize atanga ibyishimo ku bisekuru byombi.

Avuga ko mu rwego rwo kumufasha gukora umuziki nyuma y’iyi myaka 10 ishize bahisemo kumugira "Brand Ambassador" wa PRIMUS.

Gatabazi Martine ati “Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Primus twakubonye ukura mu muziki none tukaba twishimiye uyu munsi kubona wizihiza isabukuru y'imyaka 10 tukaba twakugeneye impano [Brand Ambassador wa PRIMUS] izaguherekeza mu myaka iri imbere ukazagira urugendo rw'umuziki rumeze neza nk'urwo wari ufite mu myaka 10 yose ishize.”

Nyuma yo gutangazwa nka Brand Ambassador wa PRIMUS, Bruce Melodie yagaragaje ibyishimo bikomeye, abwira abafana be ko yongeye gusinyira ‘agafungo’ [Mu mvugo z’ubu].

Ati "Murabibonye! Ni agafungo, ni agafungo umuntu wishimye navuge ngo 'yuuu'."

Mu myaka 10 ishize Bruce Melodie akora umuziki yahuriyemo n’ibyiza n’ibibi. Yasinye amasezerano yo kwamamariza kompanyi zitandukanye, akora indirimbo zageze ku mitima ya benshi, abandi baramwitaza ziranurira.


Bralirwa yatangaje ko Bruce Melodie ari we “Brand Ambassador” wa PRIMUS


Bruce Melodie yashimye Bralirwa yiyemeje kumushyigikira mu y’indi myaka iri imbere mu muziki we
KANDA HANO UREBE IGITARAMO CY’AMATEKA CYA BRUCE MELODIE YIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA 10 MU MUZIKI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND