Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwatangaje ko rwagize umuhanzi Bruce Melodie “Brand Ambassador” w’ikinyobwa cya PRIMUS nk'impamba y'urugendo rw’imyaka y’indi iri imbere akora umuziki.
Igice kinini cy’umuziki wa Bruce Melodie gifatiye ku
ruganda rwa Bralirwa! Uyu muhanzi yatangiye umuziki afasha abahanzi mu miririmbire
babaga bahatanye mu irushanwa ry’umuziki rya Primus Guma Guma Super Stars mu
bihe bitandukanye.
Igihe cyarageze ava mu byo gufasha abahanzi, akora
indirimbo zirakundwa nawe atangira guhatana muri iri rushanwa.
Yegukanye imyanya y’imbere mu nshuro zose yahatanye
muri iri rushanwa kugeza ubwo atwawe Primus Guma Guma Super Stars mu mwaka w’
2018 ari nabwo yashyirwagaho akadomo.
Ibitaramo byinshi yaririmbyemo byabaga byatewe inkunga
na Bralirwa. Ndetse mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021,
yizihije imyaka 10 ishize ari muri muzika mu gitaramo cyatewe inkunga na Bralirwa
binyuze mu kinyobwa cya Primus.
Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yaririmbye mu bice
bitatu ari nako ahinduranya imyambaro. Igice cya mbere cyibanze ku
ndirimbo ze yahereyeho, icya kabiri aherera mu 2015 kuzamura n’aho icya Gatatu
aririmba mu ndirimbo za vuba.
Mbere y’uko aririmba asoza igitaramo, bamwe mu
bayobozi muri Bralirwa bazamutse ku rubyiniro barangajwe imbere n’Umuyobozi
Mukuru Ushinzwe kwamamaza muri Bralirwa, Gatabazi Martine, bavuga ko bateguriye
impamba Bruce Melodie wizihiza imyaka 10 mu muziki.
Gatabazi Martine [Umugore wa Alain Muku] yavuze ko nka
Bralirwa bazi neza urugendo rwa Bruce Melodie, kandi ko ari abahamya b’imyaka
10 ishize atanga ibyishimo ku bisekuru byombi.
Avuga ko mu rwego rwo kumufasha gukora umuziki nyuma y’iyi
myaka 10 ishize bahisemo kumugira "Brand Ambassador" wa PRIMUS.
Gatabazi Martine ati “Bralirwa ibicishije mu kinyobwa
cyayo cya Primus twakubonye ukura mu muziki none tukaba twishimiye uyu munsi
kubona wizihiza isabukuru y'imyaka 10 tukaba twakugeneye impano [Brand
Ambassador wa PRIMUS] izaguherekeza mu myaka iri imbere ukazagira urugendo
rw'umuziki rumeze neza nk'urwo wari ufite mu myaka 10 yose ishize.”
Nyuma yo gutangazwa nka Brand Ambassador wa PRIMUS,
Bruce Melodie yagaragaje ibyishimo bikomeye, abwira abafana be ko yongeye
gusinyira ‘agafungo’ [Mu mvugo z’ubu].
Ati "Murabibonye! Ni agafungo, ni agafungo
umuntu wishimye navuge ngo 'yuuu'."
Mu myaka 10 ishize Bruce Melodie akora umuziki
yahuriyemo n’ibyiza n’ibibi. Yasinye amasezerano yo kwamamariza
kompanyi zitandukanye, akora indirimbo zageze ku mitima ya benshi, abandi
baramwitaza ziranurira.
Bralirwa yatangaje ko Bruce Melodie ari we “Brand
Ambassador” wa PRIMUS
Bruce Melodie yashimye Bralirwa yiyemeje
kumushyigikira mu y’indi myaka iri imbere mu muziki we
KANDA HANO UREBE IGITARAMO CY’AMATEKA CYA BRUCE MELODIE YIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA 10 MU MUZIKI
TANGA IGITECYEREZO