Kuri uyu muinsi Tariki 6 Ugushyingo 2021 ni bwo Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka kuri we aho yizihije imyaka 10 ari muri muzika. Ni igitaramo cy'imbaturamugabo cyabereye mu nyubako isanzwe iberamo imyidagaduro ya Kigali Arena iherereye i Remera.
Muri iki
gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi, Bruce Melodie agaragiwe n’abahanzi batandukanye barimo
abafite amazina mu muziki w’u Rwanda ndetse n’abakizamuka bafite igikundiro.
Abitabiriye iki gitaramo batangiye kwinjira guhera saa Munani z'amanywa
Abahanzi bagaragajwe na Bruce Melodie ko bari buririmbe muri iki gitaramo ni Alyn Sano, Papa Cyangwe,
Bulldogg, Mike Kayihura, Itorero Inganzo Ngari, Christopher, Niyo Bosco na
Riderman. N'ubwo kitabiriwe cyane, ariko ubona ko mu myanya y’abanyacyubahiro abantu bakiri bacye mu
bwitabire.
Abantu mu bwitabire bari kwiyongera
Papa Cyangwe mu bahanzi baririmbye mu ba mbere
Inganzo Ngari babanje ku rubyiniro
Bruce Melodie hafi no kuzuza Kigali Areana.
Holly Graphics Design imwe muri kompanyi ikora Printing na branding mu bateye inkunga igitaramo cya Bruce Melodie
TANGA IGITECYEREZO